Site icon Rugali – Amakuru

Kagame arabeshya abanyarwanda nyuma yo kongera kwima ubutabera Victoire Ingabire m'urukiko rw'Afurika

Perezida yavuze impamvu u Rwanda rwivanye ku masezerano y’Urukiko Nyafrika
Mu cyumweru gishize tariki 04 Werurwe ubwo ikirego Victoire Ingabire n’abamwunganira bagejeje ku Rukiko Nyafurika rurengera Uburenganzira bwa muntu bajuririra umwanzuro inkiko zo mu Rwanda zamufatiye, nibwo byamenyekanye ko u Rwanda rwikuye mu masezerano (protocol) ya ruriya rukiko aha uburenganzira abantu ku giti cyabo n’imiryango itegamiye kuri Leta kuba yaruregera. Kagame yavuze ko byateguwe kuva cyera.
Kuva muri ariya masezerano hari ababihuje n’urubanza rwa Ingabire, andi makuru akavuga ko ari ni ibintu bimaze igihe byitegurwa, kuva rwakwakira ikirego cya Stanley Safari wakatiwe igifungo cya burundu n’Inkiko Gacaca mu 2009, nyuma yo kumuhamya ibyaha binyuranye birimo n’icya Jenoside.
Safari yaje guhunga mbere yo gukatirwa, hanyuma Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu “Amnesty International” uza kumusha gusaba ruriya rukiko kurindwa, hashingiye kuri ariya masezerano (protocol) aha ububasha abaturage n’imiryango itegamiye kuri Leta u Rwanda rwashyizeho umukono mu 2013.
Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda, Busingye Johnston aherutse kubwira The Newtimes ko mu mwaka ushize bandikiye ruriya Rukiko Nyafurika rurengera Uburenganzira bwa muntu barumenyesha imyanzuro y’urubanza rwa Safari, ndetse barumenyesha ko niruha urubuga Safari, u Rwanda rushobora kuzafata indi myanzuro.
Nyuma y’uko urukiko rubirenzeho, u Rwanda rwafashe umwanzuro mu kwezi gushize wo kuva muri ariya masezerano rwari rwarasinye tariki 22 Mutarama 2013.
Mu kiganiro n’Abanyamakuru mu mpera z’icyumweru gishize, Perezida wa Paul Kagame yashimangiye ko kuva mu ariya masezerano ari ibintu byari bimaze igihe bitegurwa, nubwo kuvamo bibaye vuva
Yagize ati “Ntaho bihuriye no gushidikanya ku rukiko ubwarwo, bishingiye ku mikorere (process), imikorere yo kurenga izindi nzego ziriho, ndetse zakabaye zikemura ikibazo. Bitari uko bidatanga igisubizo cyangombwa gusa, ahubwo harimo no kuba iyo mikorere idahesha agaciro izindi nzego turimo kubaka.”
Kagame yavuze ko iriya mikorere ituma ibibazo bijya mu zindi nzira bitakabaye binyuramo, kandi ngo kwemera ko ibyo bikomeza kuba byaba bishyira ugushidikanya ku nzego ziriho zakabaye zikemura cya kibazo, aho kuba ku rundi ruhande rwakabaye ahubwo rushidikanywaho.
Avuga kuri iyi ngingo kandi, Perezida Kagame yongeye kugaruka ku mikorere y’ubutabera mpuzamahanga usanga ngo budaha agaciro izindi nzego z’ubutabera cyane cyane iz’ibihugu.
Akavuga ko impamvu zikwiye gutuma ubutabera mpuzamahanga bushidikanywaho ari nyinshi, cyane cyane kuba inkiko mpuzamahanga zicira imanza abantu abantu bamwe gusa.
Ati “Usanga bamwe ahubwo bakoresha izo nkiko mu gukemura ibibazo Politike, mu gihe bibafitiye inyungu.”
Kagame kandi yavuze ko gushidikanya ku mikorere y’ubutabera mpuzamahanga bifite icyo bishingiyeho, bityo ngo kubizanamo Ingabire cyangwa ibikorwa mu Rwanda ngo byaba bisa nk’aho ushidikanya ku mpamvu abantu bibaza ku mikorere y’ubutabera mpuzamahanga kandi zigaragaza.
Ati “Ubutabera mpuzamahanga bushinzwe gukorera buri wese, bivuze ko bugomba gukorera ibihugu cyangwa amatsinda akomeye, mu buryo bureshya kimwe n’uko bukorera abandi bidafite imbaraga nyinshi, ariko iyo bitagenze gutyo ngo habeho kuringanira, ugasanga rureba uruhande rumwe kuruta urundi, ni ibintu byumvikana impamvu abantu barushidikanyaho, sinzi impamvu abantu batabyumva.”
Imiryango inyuranye iharanira uburenganzira bwa muntu, n’abunganira Ingabire Victoire basabye ko kwikura kuri ariya masezerano bitagira ingaruka ku bujurire urukiko rwagejejweho na Ingabire wakatiwe igifungo cy’imyaka 15 mu 2013, ahamijwe ibyaha birimo icyo gupfobya Jenoside.
Vénuste KAMANZI
UMUSEKE.RW
http://www.umuseke.rw/perezida-yavuze-impamvu-u-rwanda-rwivanye-ku-masezerano-yurukiko-nyafrika.html

Exit mobile version