Site icon Rugali – Amakuru

Kagame amahitamo asigaranye nimake urebye aho dosiye igeze.

Perezida Félix Tshisekedi uri muri USA muruzinduko rw’akazi yahawe ikizere ndetse ahabwa amabwiriza ko Kagame agomba guhagarara kuvogore Kongo.

Ubwo perezida Tshisekedi yari Kigali hari amasezerano yasize adashoje yo kohereza Special Forces mugisirikare cya Kongo maze ngo icyo gisirikare cyikajya guhiga imitwe y’inyeshyamba ibarizwa muri Kivu cyane cyane ngo bashakisha inyeshyamba za Gen Kayumba Nyamwasa maze byitirirwe igisirikare cya Kongo.

Ibi byo gufatira icyemezo ingabo za Kagame USA ibifashe mbere kuko babonaga ko Tshisekedi atariwe urimo kuyobora Kongo ahubwo byose bikorwa na Kabila.

Kabila habura umunsi umwe ngo atange ubutegetsi yahise yohereza abasirikare babiri bakuru ba FDLR mu Rwanda kuko atizeraga ko Tshisekedi azabikora ndetse no kwizeza Kagame ko bazakomeza gukorana nkambere.

Kurundi ruhande ariko USA siko yabibonaga kuko muri 2018 perezida Trump yahise agena intumwaye idasanzwe yo Mubiyaga Bigari bwana Dr John Peter Pham.

Dr. Pham kandi mu mwaka wa 2017, yumvikanye avuga ko Amerika ikwiye guhagarika kubona Kabila nka Perezida ngo kuko Itegeko nshinga rya Congo ubwaryo ritakimwemera.

Icyo gihe, Umujyanama wa Kabila mu bya dipolomasi, Kikaya Bin Kalubi yabwiye Jeune Afrique ko Dr. Pham aba yigaragaza nk’umuntu ugendera ku mahame ya za Leta zigenga mu gihugu kimwe.

Mu bindi Dr Pham ashinzwe, harimo gukurikiranira hafi ibibazo by’umutekano ku mipaka y’ibihugu bigize akarere, hamwe n’iterambere muri politiki n’ubukungu bwabyo.

Akurikirana kandi iby’iterambere rya demokarasi, sosiyete sivile na gahunda z’icyurwa ry’impumzi ku bushake, aka zajya akorana bya hafi na ba ambasaderi ba Amerika mu karere, n’Ibiro bishinzwe Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga muri Amerika.

Nguyu umugabo uherutse muri Kongo mukwezi kwa 2/ 2019 akaba yarabonanye na perezida Tsisekedi muri Kongo.

Kagame amahitamo asigaranye nimake urebye aho dosiye igeze.

RNC France

Exit mobile version