Mukiganiro Madamu Victoire Ingabire yagiranye n’ abanyarwanda kurubuga rwa facebook kucyumweru tariki 12 Gicurasi 2019,yasobanuye impamvu inama yari yitabiriye yo gushaka abayoboke b’ ishyaka FDU yibasiwe anibaza impamvu leta y’ u Rwanda ikomeje gukoresha itangazamakuru riyibogamiyeho mu bikorwa by’ isebanya kuri we n’ ishyaka FDU Inkingi nyuma yuko niyo nama iburijwemo , ndetse abayoboke bamwe bari bayitabiriye bakibasirwa , bagahohoterwa.
Itegeko rirebana no kwandikisha ishyaka rishya mu Rwanda, rivuga ko kugirango ishyaka rikunde ryandikwe , rigomba kugira umubare wihariye w’abayoboke muri buri karere k’ u Rwanda .
https://youtu.be/H3bz79Ceb5w
Biratangaje rero kumva Madamu Victoire Ingabire washatse kwubahiriza iryo tegeko yibasirwa hakaba noneho ngo hanabonetse abatanga buhamya bamushinja gushaka abo ashyira mumutwe witwara gisirikari ngo yasabye ko baba by’ umwihariko ari abo mubwoko bw’abahutu gusa ; bati umutangabuhamya yavuze ko yabatumye abahutu gusa ngo kuko abatutsi atabakunda .
https://youtu.be/Sg8–hLfBK4
Generali Kabarebe aherutse kuvuga ko abasaba ko urubuga rwa politike rufungurwa mu Rwanda ari abashaka ko ingengabitekerezo ya jenoside ihabwa amahirwe yo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda akaba ariyo mpamvu Madamu Victoire Ingabire yibasiwe nkuko n’ undi wese uza ashaka gukora gahunda ya politike itandukanye n ‘iya FPR, utemera gukorera m’ukwaha kwayo …
Gukora ibitandukanye na FPR byari bisanzwe byicisha , bifungisha , binyagisha ariko kuri ubu noneho hiyongereyeho guharabika no gutoteza bikorerwa kumbuga nkoranyambaga nka Twitter na Facebook tutavuze ibinyamakuru byegamiye kuri Leta natangiye mvuga muri iyi nyandiko.
Leta y’ u Rwanda , iyobowe na Perezida Paul Kagame , ikoresha abajyanama n’ inararibonye zaminuje zitandukanye kuburyo umuntu atabura kwibaza igituma abo banyabwenge bahisemo kugabira igihugu umuntu umwe rukumbi , bakabyina indirimbo imwe rukumbi , bagahitamo kunywesha isupu ikanya barora ikiyiko aho gukoresha ubumenyi bafite ngo bateze igihugu cy’ u Rwanda imbere ! Tubyemere bibe iteka ko mu Rwanda abantu bakina politike ishingiye kumugati gusa ???
Demokarasi mu Rwanda yaciye urubanza ikatubwira nimba Victoire Ingabire cyangwa se undi washaka guhangana na Kagame akunzwe koko cyangwa yanzwe ?
Ko ngo Kagame akunzwe cyane kurwego rwa 99% arikanga iki muri uwo Victoire Ingabire watorwa na 1% y’ abanyarwanda ?
Abanyarwanda twatewe no kwiremamwo udutsiko dushyira nyagutotezwa wibasiwe mu inguni tukamukandamiza sinakubwira, tukamuviraho inda imwe kandi tutayobewe ko arengana , abari muri utwo dutsiko baryoherwa no kuba mukigare kigezweho, ba nyiri utwo dutsiko dusuzugura abataturimo bahemuka bagirango nabo bumvikanye mubavuga rikijyana! Abanyarwanda tuzajya kureka umuco wo kwigana kanaka n’amakosa ye bitugoye kandi bitugaragarira ko ari umuco mubi ukwiye kuducikamwo!
Icyo bikoze uwajya azirikana ko kwivuga ibigwi by’ ubwikunde n’ububwa byima umuvandimwe ubwinyagambure mu rwa mubyaye byitwa ubugwari gusingiza ubugwari bikaba ari ugukungura , wenda hari icyahinduka.
Ni mureke twemeranye ko uhemukiye umunyarwanda uwo yaba wese aba aduhemukiye twese ntawe asize kandi ko aba akwiye kwamaganwa no kubihanirwa .
Christine Muhirwa