Mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri leta ya Kagame imaze gushimuta abantu babiri kugeza ubu baburiwe irengero kuburyo uwavuga ko bapfuye ataba yibeshye kandi nuwavuga ko bariko bafunze bakaba barimo kwicwa urubozo nawe ntiyaba yibeshye. Uyu munsi nibwo hamenyekanye ko umubyeyi w’abana babiri witwa Violette Rukundo wabaga mu bwongereza ndetse akaba anafite ubwenegihugu bw’abongereza yaburiwe irengero.
Violette Uwamahoro ufite imyaka 39 akaba akorana n’urubyiruko aho atuye i Leeds hagiye gushira ibyumweru 2 aburiwe irengero mu murwa mukuru wa Kigali bahora baturatira ko wuzuyemo umutekano. Akaba yari yatashye agiye gushyingura ise umubyara witabye imana mu minsi ishize. Umugabo we akaba yitwa Faustin Rukundo umwe mu bayobozi b’ Ihuriro Nyarwanda RNC. Umugabo we akaba yatangarije kimwe mu binyamakuru byo mu Bwongereza ko akeka ko umugore we ari mu maboko ya DMI mu rwego rwo gushaka kumucecekesha nkuko leta ya Kagame ihoza ku nkeke abantu bose batavuga rumwe nayo. Dore ifoto ya Violette Uwamahoro mu kinyamakuru cyatangaje ibura rye:
Undi mu nyarwanda wamenyakanye ko yaburiwe irengero yitwa Nishimwe Lionel bivugwa ko yaba ari mwishwya wa Bagosora wari waratashye mu Rwanda avuye muri Zambia. Nkuko byatangajwe n’imwe mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikorera hanze nka AGLAN na Rwandans Rights, Lionel Nishimwe yaba ari mu maboko ya DMI yamushimuse hafi y’ itariki ya 9 Gashyantare 2017. Iyu musore w’igeze kuyobora umuryango wari ushinzwe guharanira uburenganzira bw’impunzi muri Zambia yaba arimo kuzira ko yanze kujya gushinja zimwe mu mpunzi muri Zambia DMI ishaka kwikiza. Dore hasi urahabona ifoto ya Lionel Nishimwe ataravutswa uburenganzira bwe bwa muntu:
Aba bantu bombi baburiwe irengero nta numwe nzimo kandi nta nyungu zo kubarengera mfite ariko wowe uri busome iyi nyandiko yanjye ndashaka ko wibaza ibi bintu bikurikira. Ese kwica umuntu hari aho bikemura ibibazo? Ese abanyarwanda tuzarebera kugeza ryari? Ese ubu Kagame yumva azica kugeza ryari? Ese Kagame ajya atekereza ko turi muri 2017? Ubu ntazibeshye ngo yibwire ko abo yishe cyangwa yica birangirira aho. Azabibazwa byanze bikunze.
Janvier Gahigi
London, UK