Site icon Rugali – Amakuru

Kagame akomeje kwibeshya no kubeshya abanyarwanda. Ikibazo cy’indege ntikirarangira

IGIHE kiti “Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwasabye ifungwa ry’idosiye ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana”. Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwasabye ihagarikwa ry’iperereza ku ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Juvénal Habyarimana, ryo ku wa 6 Mata 1994, ryakorwaga guhera mu 1998.

Inyandiko yo ku wa 10 Ukwakira yashyizweho umukono n’umushinjacyaha Nicolas Renucci, ivuga ko Ubushinjacyaha busanga ibikubiye mu kirego bidahagije ku ikurikiranwa ry’abayobozi icyenda b’u Rwanda bashinjwa uruhare mu ihanurwa ry’iyo ndege, kugira ngo dosiye ishyikirizwe urukiko.

Kagame akomeje kwibeshya no kubeshya abanyarwanda. Ikibazo cy’indege ntikirarangira. Abafaransa bazongera gusubukura iyo dosiye habaye ibi bikurikira:

– Mandat ya Mushikiwabo nirangira.
– Kagame niyongera gushwana n’abafaransa.
– Igihe cyose Macron cyangwa undi muperezida wese uzamusimbura azaba acyeneye amafaranga, azubukura iyo dosiye kugira ngo Kagame yongere amuhe ruswa.

Exit mobile version