Byabagamba yitabye Urukiko ku cyaha cy’Ubujura bwa telefoni, agaragaza imbogamizi zo kutabona dosiye (Amafoto). Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwongeye gusubika iburanisha mu rubanza ubushinjacyaha buregamo Tom Byabagamba icyaha cy’ubujura bwa telefoni ashinjwa ko yakoreye mu Rukiko rw’Ubujurire ku Kimihurura ubwo yari yagiye gusomerwa.
Kuwa 21 Nyakanga 2020, nibwo bwa mbere yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kugira ngo abazwe kuri ibi byaha. Icyo gihe iburanisha ryahise risubikwa kuko atari afite umwunganizi, ryimurirwa ku wa 14 Nzeri ariko nabwo riza gusubikwa kuko Me Ntare, umwe mu bunganira Byabagamba yandikiye urukiko avuga ko batiteguye kuburana.
Iburanisha ryahise rishyirwa kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Ukwakira. Saa mbili z’igitondo nibwo imodoka za gisirikare zitwarwamo imfungwa z’abasirikare zageze ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro zitwaye Byabagamba.
Saa tatu nibwo Inteko yatangiye iburanisha, umucamanza yavuze ko mu iburanisha riheruka Byabagamba yasomewe ibyaha aregwa, ko kuri iyi nshuro atari ngombwa ko yongera kubisomerwa.
Umucamanza yabajije Byabagamba niba yiteguye kuburana, undi avuga ko atiteguye kuko ngo atabonye umwanya uhagije wo gutegura urubanza.
Ati “Ntabwo niteguye kandi impamvu ntiteguye ni uko nta dosiye nari mfite kandi iyo naraye mbonye ni igice. Ndasaba igihe cyo kwitegura no gusoma dosiye […] izo nabonye, nazibonye nimugoroba kandi nzihawe na ba avoka.”
Byabagamba yabwiye urukiko ko dosiye ye atari nini cyane bityo ko ashobora guhabwa umwanya akayigaho ubundi akazagaruka kuburana mu gihe kitarambiranye.
Uwari uhagarariye Ubushinjacyaha, Michel Nshimiyimana, yabwiye Urukiko ko atemeranya na Byabagamba ku mpamvu z’uko atabonye dosiye, ndetse ko we ubwe yamwihereye ikirego mu ntoki kandi na dosiye yose ubushinjacyaha bwayihaye Me Gakunzi Valery umwunganira uko yakabaye.
Yavuze ko uru rubanza rumaze gusubikwa inshuro ebyiri kandi zose ziturutse ku mpamvu zidafite ishingiro bityo ko urukiko rukwiye gutesha agaciro impamvu zitangwa na Byabagamba.
Byabagamba yavuze ko nta mpamvu n’imwe yatuma atinza urubanza kuko niba ari ugufungwa asanzwe afunzwe. Yavuze ko ubushinjacyaha bwamwimye dosiye, ko n’ikirego yahawe, yagiherewe mu rukiko ubwo yaburanaga bwa mbere.
Me Gakunzi yavuze ko ubushinjacyaha bufite inshingano yo kwereka uregwa ibyo aregwa, n’ibimenyetso bushingiraho ku buryo aba ari ibimenyetso bituma urubanza rutegurwa neza, gusa ngo muri uru rubanza si ko byagenze.
Umushinjacyaha Nshimiyimana yabwiye urukiko ko kuba Byabagamba yarabonye dosiye ariko akabona ituzuye, yagombaga kwegera ubushinjacyaha, akagaragaza imbogamizi afite ndetse akajya no mu bwanditsi bw’urukiko akagaragaza ikibazo cye. Kutabikora ngo bigaragaza ko icyifuzo cye nta shingiro gifite.
Yavuze ko guhora urubanza rusubikwa nta mpamvu zihari, nta butabera bwaba burimo kuko igihe rwasubikiwe gihagije.
Me Gakunzi yavuze ko yahawe inyandiko esheshatu mu icyenda zigize dosiye, bishimangira ko dosiye ituzuye, akavuga ko atumva ubutabera ubushinjacyaha buri kuvuga mu gihe bwo ubwabwo budafasha uregwa kubona ibimenyetso bishingirwaho aregwa kuko ari nabyo bishingirwaho yiregura.
Umushinjacyaha yabwiye urukiko ko Byabagamba yabonanye inshuro ebyiri n’abunganizi be ko bakwiriye kuba baraganiriye kuri dosiye ye ku buryo uyu munsi baba biteguye kuburana.
Byabagamba yavuze ko yabonanye n’abunganizi be ariko kubonana ntacyo bivuze mu gihe badafite dosiye. Yavuze ko mu nyandiko zitaraboneka harimo n’ibimenyetso kuko aribyo umuntu ashingiraho yireguriraho.
Umucamanza nyuma yo kumva impande zombi, yanzuye ko iburanisha risubitswe, ko rizasubukurwa tariki ya 22 Ukwakira.
Imiterere y’ikirego
Byabagamba aregwa icyaha cyo kwiba giteganywa n’ingingo ya 165 kigahanishwa iya 166 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda ryo mu 2018.
Iki cyaha gishingiye ku bujura bwa telefoni n’indahuzo (Chargeur) yayo ashinjwa ko yibye. Amakuru yizewe agera kuri IGIHE, ni uko tariki ya 12 Werurwe 2020, umutwe ushinzwe imyitwarire mu gisirikare (Military Police) wasatse ishami rya gereza ya gisirikare riri mu Kigo cya Gisirikare cya Kanombe hagamijwe kureba niba nta bintu bibujijwe abafungwa baba batunze birimo ibyafasha mu gukora icyaha.
Muri iryo saka, bivugwa ko Byabagamba yafatanywe telefoni ya Samsung Galaxy J2 yinjijwe muri gereza rwihishwa. Akimara kuyifatanwa, ngo yabajijwe aho yayikuye, asubiza ko ari mu Rukiko rw’Ubujurire ariko ko yayitwaye atayihawe na nyirayo ubwo yari yagiye gusomerwa.
Amakuru avuga ko muri uko kubazwa yasubije ko yayicomokoye aho yari icometse ku muriro maze yo n’indahuzo yayo arabitwa; aha niho havuye icyaha cy’ubujura aregwa.
Mu ibazwa rye muri RIB ngo yavuze ko atemera icyaha kuko ngo ajya kuyitwara, nta nabi yari igamijwe ndetse ngo iyo amenya nyirayo yari kubimubwira.
Source: Igihe.com