Umunyarwanda utatangajwe izina arakekwaho we n’abandi barundi 30 gutera gerenade mu kivunge cy’abantu igahitana abantu batatu abandi batatangajwe umubare bagakomereka nk’uko byemezwa na polisi y’u Rwanda.
Uyu munyarwanda yatawe muri yombi nyuma y’aho kuri uyu wa gatatu ushize umuntu utarahise amenyekana atereye grenade mu gace ka Gikoto ko muri Zone ya Musaga ho muri Komini Mukaza igahitana abantu batatu igakomeretsa abandi.
Itabwa muri yombi rye rikaba ngo ni ukugirango akorweho iperereza nk’uko Igipolisi cy’u Burundi kibitangaza
Ikinyamakuru Burundi Agnews kivuga ko umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi, Pierre Nkurikiye yatangaje ko ibi byabaye kuwa 17 Gicurasi ahagana saa mbiri, ubwo uwiswe umuterabwoba umwe utaramenyekanye yateye grenade imwe mu rugo igahitana abantu batatu igakomeretsa abandi batatu.
Nyuma y’icyo gikorwa, abantu bane bahise batabwa muri yombi, kongeraho ngo n’Umunyarwanda wafashwe kuri uyu wa Kane, itariki 18 Gicurasi kubw’impamvu z’iperereza nk’uko igipolisi gikomeza kivuga. Usibye uyu munyarwanda, abandi bantu 30 nabo batawe muri yombi kuri uyu wa kane mu rwego rw’iperereza.
Igipolisi kivuga ko gitegereje ibizava mu iperereza ririmo gukorwa ngo hamenyekane icyo wagabye iki gitero yari agambiriye, mu gihe abayobozi b’u Burundi banenze bimwe mu binyamakuru by’amahanga ngo byahise byihutira gutangaza ko iki gitero cyagabwe n’Imbonerakure ndetse bongera gutunga urutoki ibihugu by’u Bufaransa n’u Bubiligi.
Nkindi Alpha
Imirasire.com