Inama nshingamateka ya EAC yanse gukumira Uburundi – BBC Gahuza
Inteko nshingamateka y’umuryango w’iburasirazuba bwa Afrika ntabwo izasezerera Uburundi muri uwo nk’uko byari byasabwe n’urugaga rw’abanyamatego b’Afrika, PALU n’andi mashyirahamwe atagengwa na Leta aturuka mu karere.
Ayo mashyirahamwe yari yasabwe ko Uburundi bwafatirwa ibyemezo binyuranye kubera amakimbirane ya politiki akomeje kurangwa muri icyo gihugu, nyuma y’aho Prezida Pierre Nkurunziza afatiye icyemezo cyo kongera kwiyayamaza ndetse akanatorerwa kuyobora icyo gihugu indi myaka itanu, amakimbirane avugwa kuba yarakuruye ihohoterwa rikomeye ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Mu mpaka zamaze hafi amasaha atandatu, komite y’iyo nteko ishinzwe ibibazo byo mu karere no gukemura amakimbirane yagejeje ku nteko raporo yayo, yakoze imaze kumva ikibazo yagejejweho n’urugaga nyafrika rw’abanyamatego PALU ku byerekeye uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Burundi bugenda burushaho guhohoterwa, ndetse no kumva icy’intumwa za Leta y’ Burundi kuri icyo kibazo.
Abatanze icyo kibazo bari bagajeje ku nteko urutonde rw’ibyemezo bifuzaga ko Leta y’ Burundi yafatirwa, birimo gusezera Uburundi mu muryango w’i Burasirazuba bwa Afrika.
Komite imaze gusuzuma ibyavuzwe n’impande zombi, yasanze nta nyungu umuryango waba ufite wo gusezerera u Burundi .
Ngo komite yasanze impande zombi zemera ko i Burundi hari ikibazo cya politiki, igasanga gikwiye gukemurwa mu nzira y’ibiganiro hagati y’abarundi.
Komite yasanze ahubwo ibiganiro byatangijwe na Prezida Yoweri Museveni wa Uganda, bikwiye gushyigikirwa ndetse bigahabwa ingufu nshya n’ubushobozi kugira ngo umubare w’intumwa zisuzuma ikibazo cy’Uburundi ushobore kwiyongera ntawe usigiya inyuma.
Abagomba kutumirwa muri iyo mishyikirano ngo bagomba kugenwa n’umuhuza mu biganiro, Prezida Museveni, kuko ngo ntabwo ari uruhande rumwe mu biganiro rukwiye kwigenera abo ruganira nabo.
Ku kibazo cy’ihohoterwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, kubera ko impande zihanganye mu Burundi zitungana agatoki, komite yasabye ko hashyirwaho akanama mpuzamahanga kigenga, kakora itohoza maze uwo icyaha gihamye akabiryozwa.
Ku kibazo cy’u Rwanda rwari rwashyizwe mu majwi ko rwaba rushyigikiye abahungabanya umutekano mu Burundi, komite yasanze nta bimenyetso simusiga byatanzwe, ivuga ko mu birego nk’ibi bitangwa ku ghihugu cy’umuryango, hakwiye ibimenhyetso bidashidikanywaho, kandi ko iyo ibihugu by’umuryango biregana nk’uku, hari izindi nzego ziteganywa n’amategeko agenga umuryango ikibazo kigomba gucishwamo.
Ku kibazo cyo kohereza ingabo z’amahanga mu Burundi, komite yasabye ko yagira icyo ibivugaho nyuma y’aho akanama kashyizweho n’umuryango w’ubumwe bw’Afrika kamaze gusura Uburundi.
Umuryango w’ubumwe bw’ Afrika hashize iminsi mike wanze kwohereza ingabo mu Burundi, ahubwo igashyiraho akanama kazajya i Burundi kuvugana na prezida Nkurunziza kuri icyo kibazo.
Inteko nshingamateka yanasuzumye raporo y’ ikibazo cyo gusezerera muri iyo nteko abadepite bane baturuka mu Burundi, nk’uko byari byasabwe na Prezida w’inteko nshingamateka y’i Burundi.
Abo ni Jérémie Ngendakumana wa CDD-FDD ubu wambuwe imyanya yose muri uwo mugambwe, Dr Martin Nduwimana, na Frederic Ngenzabuhoro bahoze mu mugambwe wa UPRONA ubu bakaba barawusezerewemo, na Yves Nsabimana wa FRODEBU NYAKURI, umugambwe utakiri mu nteko nshingamateka y’i Burundi.
Inteko nshingamateka y’umuryango yasanze ibisabwa n’Uburundi biciye kubiri n’amategeko agenga umuryango, maze yanga kubasezerera.
http://www.bbc.com/gahuza/amakuru/2016/02/160205_burundi_arusha