Abagande batatu bafungiwe mu Rwanda bazira kuhinjniza ibicuruzwa mu buryo butemewe n’amategeko.
Abatawe muri yombi bavuze ko bahisemo kuzana ibicuruzwa byabo mu Rwanda birimo inyanya kuko babuze amasoko muri Uganda.
Abafashwe ni Nareeba Naboth w’imyaka 21 ukomoka Bufunda mu gace ka Ngoma, Tumwesigye John w’imyaka 30 ukomoka Rushenyi muri Ruhama na Akankwasa Dan w’imyaka 28 ukomoka Bibungo mu gace ka Bushenyi, bose babaka ari abo mu Karere ka Ntungamo.
Uko ari batatu bose bafashwe mu gitondo cyo ku wa Gatandatu mu kagari ka Kijojo Umurenge wa Musheri Akarere ka Nyagatare n’inzego zicunga umutekano.
Batawe muri yombi bafite udufuka tw’inyanya aho baducishije ku mupaka ugabanya ibihugu byombi ariko ahatemewe n’amategeko bagiye mu isoko rya Matimba, ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Musheri.
Ubwo babazwaga impamvu yo kurenga ku mategeko agenga abinjira, aba banya-Uganda bavuze ko ubu badashobora kubona amasoko y’ibicuruzwa byabo mu gihugu cyabo, iyi ikaba ariyo mpamvu bahisemo guca mu nzira zitemewe ngo babone amasoko mu Rwanda.
Nubwo abanya-Uganda baza mu Rwanda baciye muri izi nzira zitemewe, abanyarwanda bo bari muri iki gihugu bakomeje kugirirwa nabi no guhimbirwa ibyaha mu magereza yaho.
The New Times dukesha iyi nkuru yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu Umunyarwanda witwa Niyitegeka Bosco w’imyaka 27 ukomoka mu Kagari ka Gikombe Akarere ka Gakenke, yagaruwe mu Rwanda n’inzego za Polisi za Uganda nyuma yo kumara amezi ane afungiye muri Gereza ka Kisoro azira kuba muri iki gihugu ngo mu buryo butemewe.
Andi makuru ahari ni uko abandi banyarwanda 30 ubu bafungiye muri Gereza ya Kisoro bakaba baragiye bajyanwa mu zindi gereza zirimo nka Kiburara mu gace ka Ibanda, Gereza ya Kabale iri muri Kabale n’izindi.
Kugeza ubu kandi abanyarwanda batari bake batawe muri yombi n’inzego z’umutekano za Uganda cyane cyane urwego rw’Iperereza rw’iki gihugu (CMI) aho bamwe bafungiye ahantu hatazwi abandi bari mu bigo bya gisirikare.
Mu ntangiriro za Werurwe, Leta y’u Rwanda yasabye abanyarwanda kutajya muri Uganda kuko badashobora kwizezwa umutekano wabo mu gihe baba bageze muri iki gihugu.
Uretse kuba aba banyarwanda bafatirwa muri Uganda ku byaha by’ibihimbano, aho bafungiye nta burenganzira bahabonera ndetse na Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu ntimenyeshwa.