Site icon Rugali – Amakuru

Kagame akomeje gushakisha icyaha yagereka kuri Madame Victoire Ingabire kugira ngo amusubize mu gihome!

Madame IngabiremVictoire ati: Muri uyu mugoroba mbuze Venant Abayisenga, yabaga hano m’urugo kuva yafungurwa mu kwezi kwa mbere. Asohotse agiye kugura unités zo gushyira muri phone hano dutuye, none ntiyagarutse. Reka twizere ko twongera kumubona agarutse amahoro. Ubwo ni ubutumwa Madame Victoire Ingabire yashyize ku rubuga rwe rwa Facebook atabariza umuyoboke w’ishyaka DARFA-UMULINZI abereye umuyobozi.

Umunyarwanda umwe yanditse avuga aya magambo atabariza Venant Abayisenga ati: “Mana wadutabara inyamaswa ihorana inyota yokungwa amaraso yabantu idahaga inyamaswa kagame mana iraturembeje dutabare kuko ivampaya kagame itaratumara kuko ihora ishonje inyama zabantu namaraso zabo Victoire Ingabire Umuhoza komera tuzansinda izo nyamaswa”.

Dukomeze tumutabarize ahari abari bamufiteho imigambi mibisha yabaca mu myanya y’intoki. Mana tabara abantu bawe. Bimaze Kuba akamenyero.

Umugambi wa Kagame mu gushimuta Venant Abayisenga n’ukugira ngo bamukure amagambo bamwice urubozo. Ntanuwashidikanya ko atari bumushyireho cya kigofere Kizito Mihigo yavuze mu gitabo ke ngo Kagame akoresha yambika uwo ashaka gukuramo amagambo. Iyo bakikwambitse urababara hahandi ugeraho ugakora icyo bashaka. Ubow baragira ngo bamubwire ibyo agomba gushinja Madame Victoire Ingabire, akamwemeza ibyaha bashaka, Kagame akaboneraho urwitwazo rwo kumusubiza mu gihome.

Banyarwanda nitudahaguruka Kagame aratumara.

Exit mobile version