Site icon Rugali – Amakuru

Kagame akomeje gusesagura imisoro yacu mu gendo. Yari kureka Minisitiri wa ICT akaba ariwe ujya muri Qatar!

Perezida Kagame yageze muri Qatar yitabiriye inama ku ikoranabuhanga. Perezida Paul Kagame yageze i Doha mu gihugu cya Qatar, aho ari mu bakuru b’ibihugu na za Guverinoma bazitabira inama ku ikoranabuhanga mu mijyi, izatangira kuri uyu wa Kabiri.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame yageze muri Qatar kuri uyu wa Mbere tariki 28 Ukwakira 2019, aho azitabira iyi nama izwi nka “Qatar IT Conference and Exhibition, QITCOM 2019.

Iyi nama yahujwe n’imurikagurisha ku ikoranabuhanga rigezweho, yateguwe na Minisiteri yo gutwara abantu n’Itumanaho bitanzweho umurongo n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, ari nawe uzayifungura.

Yahawe insanganyamatsiko ya “Safe Smart Cities”, ikazitabirwa n’abayobozi baturutse mu bihugu 30 kuva kuri uyu wa 29 Ukwakira kugeza ku wa 1 Ugushyingo 2019, mu nzu mberabyombi ya Qatar National Convention Center (QNCC).

QITCOM 2019 izitabirwa n’abasaga 300 bazaba bamurika ibyo bakora mu rwego rw’ikoranabuhaga, ba rwiyemezamirimo bato basaga 100 n’abagera kuri 300 bamaze guhanga ibishya. Hazaba kandi hari abarimu, abashakashatsi mu by’inganda n’abandi, hagamijwe gusangira ubumenyi ku ikoranabuhanga rigezweho.

Bazaba baganira ndetse batekerereza hamwe ibisubizo ku mbogamizi imijyi irimo guhura nazo muri iyi minsi, binyuze mu guhanga udushya n’ikoranabuhanga rigezweho ari naryo rizaba ryubakiyeho ibikorwa byinshi mu minsi iri imbere.

Bimwe mu bigo byo mu Rwanda byitabiriye iryo murikagurisha birimo AC Group, Ampersand, BSC, Irembo, Pascal Technology, QT Software n’ikigo Wastezon. Ni ku nshuro ya mbere u Rwanda rwitabiriye QITCOM.

Ingingo yo kuganira ku iterambere ry’ikoranabuhanga mu mijyi iziye igihe kuko imibare ya World Economic Forum igaragaza ko nibura abatuirage 65% bazaba batuye mu mijyi bitarenze umwaka wa 2040.

Ni mu gihe gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda igamije kwihutisha iterambere yatangiye mu 2017, iteganya ko nibura kugeza mu mwaka wa 2024 Abanyarwanda 35% bazaba batuye mu mijyi, bavuye kuri 18.4 babarurwaga mu myaka ibiri ishize.

Mu Rwanda kandi gahunda yo guteza imbere imijyi ikomeje kwihuta, kuko itera imbere ku kigero ya 6% ku mwaka ugereranije n’ahandi muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara ho igenda kuri 4% na 2% ku rwego rw’Isi.

U Rwanda ruri ku ruhembe rwa gahunda nyafurika izwi nka Smart Cities, igamije gushishikariza za guverinoma zo kuri uyu mugabane kwinjiza ikoranabuhanga mu igenamigambi ry’imijyi.

Kugeza ubu u Rwanda rumaze kwimakaza ikoranabuhanga muri serivisi zinyuranye nka camera zikoreshwa mu gucunga umutekano rusange, amakarita akoreshwa mu gutega imodoka azwi nka Tap &Go, urubuga Irembo rubonekaho serivisi zose za Leta n’uburyo bwa e-recruitment bufasha mu guhatanira akazi mu myanya ya leta.

Perezida Kagame aheruka guhurira na Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubwo bari bitabiriye inama ya 74 y’Umuryango w’Abibumbye.

Emir Al Thani anaheruka kugirira uruzinduko mu Rwanda rwamaze iminsi itatu uhereye ku wa 21 Mata 2019. Ubwo yari muri iki gihugu hasinywe amasezerano y’ubufatanye mu ngeri enye zirimo imikoranire mu rwego rw’umuco, muri siporo, mu bukerarugendo n’ibikorwa by’ubucuruzi ndetse n’ingendo zo mu kirere.

Uyu muyobozi ari kumwe na Perezida Kagame kandi basuye Pariki y’Igihugu y’Akagera ubu irimo inyamaswa eshanu zikomeye kurusha izindi ari zo Intare, Inzovu, Ingwe, Inkura n’Imbogo.

Yaje mu Rwanda nyuma y’uko na Perezida Kagame agiriye uruzinduko muri Qatar rwabaye mu mpera za 2018.

Qatar ni igihugu gifitanye umubano mwiza n’u Rwanda ndetse mu minsi ishize giherutse gutangaza ko cyifuza gufasha u Rwanda mu mushinga wo kubaka Ikibuga cy’Indege cya Bugesera.

Muri Werurwe, itsinda ry’intumwa za Qatar, riyobowe na Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Sheikh Mohamed bin Abdulrahman Al Thani, bagiranye ibiganiro na Leta y’u Rwanda birimo gutera inkunga umushinga wo kwihutisha kubaka ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera.

Usibye uyu mushinga, Qatar ifitanye imikoranire n’u Rwanda ishingiye ku yandi masezerano yagiye asinywa. Muri Gicurasi 2015 ibihugu byombi byasinye amasezerano y’ubufatanye mu birebana no kurwanya ibiyobyabwenge.

 

Perezida Kagame yakiriwe mu cyubahiro ku kibuga cy’indege muri Qatar

 

Perezida Kagame agera muri Qatar

 

 

Perezida Kagame yageze muri Qatar mu masaha make mbere y’inama izatangira kuri uyu wa Kabiri

 

Umujyi wa Doha niwo ugiye kwakira iyi nama ku iterambere ry’ikoranabuhanga mu mijyi

 

Exit mobile version