Site icon Rugali – Amakuru

Kagame akomeje gupfa muri twa Sinema (Film or Movie) akomeje gukina!

Tekereza niba bamwise umuterorisite, twe tumwise umwicanyi, umurozi, umuhotozi, umujura, umubeshyi nandi ntarondoye ubu koko twaba dutukanye?

Hari izina nkoresheje ridashimangira ibyo mwene rutagambwa adakora buri munsi? Uyu muturanyi wamwise umuterorisite we afite impamvu none mutekereze ibyo abarundi, abakongomani, abagande nabandi ntarondoye amazina bamwita! 

https://youtu.be/prpHdUh9ZQM

Hari abakomeje Kwameza ko Kagame akomeje gukina twa sinema twinshi ariko tukarangira apfuye none ndabona bisa nukuri amaherezo nawe ubwe azibonera uko apfa muri izi za sinema akomeje gukina. 

Iyo dutegereje ko agiye gupfamo vuba naga sinema ejo bundi yatangije hagati ye na Uganda ubwo yabyukaga agafunga imipaka yose na Uganda yarangiza mwene Rutagambwa agahita afata ya rutemikirere ye Gulfstream G650 akajya guhura n’abapfumu be muri Burkina Faso.

Amakuru dukesha abasangirarugendo bari mu Rwanda baduha amakuru y’ikambere nuko Kagame yatumije abapfumu be bose bavuye muri Mali, Senegal na Guinee kugirango arebe ko batera inzuzi zamwereka aho ibintu bigana kuri we. Twizere ko bazamubwiza ukuri bagahuza nibyo Magayane yasize avuze!

Ariko reka tubwire Kagame ikintu kimwe cyagobye kumukura umutima nubwo tutari abapfumu. Ubwo Habyarimana yagiranaga ikibazo na Amin wa Uganda ntibyateye kabiri mu bihugu byombi havutse intambara zarangiye habaye impinduka muri ibyo bihugu!

Ikindi ubwo Amin yihaye gushotora umukambwe Nyerere byarangiye avuyeho none nawe ushotoye umukambwe Museveni birashoboka ko byarangira ugiye kwibera i Dubai ukunda cyane!

Chris Kamo

Exit mobile version