Yasezeranyijwe imikoranire na FDLR na RNC: Menya uko Gisa Rwigema yashutswe na Uganda. Iminota 26 Perezida Kagame yavuze mu bukwe bw’umukobwa wa Fred Gisa Rwigema, ishobora kuba iruta amasaha menshi umuntu yakumva abandi bavuga ku bibazo by’u Rwanda na Uganda. Bwari ubwa mbere mu gihe kirekire yari yeruye akavuga kuri uyu muryango, by’umwihariko awuvugaho na none ari mu gikorwa cy’umuryango. Ryari ijambo riziye igihe, mu mwanya ukwiye.
Usibye ijambo rya Perezida Kagame hari n’ibindi byavuzwe bishyira iherezo ku magambo y’igihe kirekire y’uko ngo umuryango wa Fred Gisa Rwigema watereranywe n’u Rwanda. Janet Rwigema wabyaranye abana babiri na Rwigema, mbere yo guha ijambo Perezida Kagame yabanje kumushimira, uko yagize uruhare mu kwita ku bana be.
Ati “ Aba bana bashoboye kwiga, ntacyo babuze mwarakoze.”
Perezida Kagame nawe yavuze ko umukobwa wa Rwigema ari nk’umwana we mu muryango, arangije agaruka kuri Gisa Eric utaritabiriye ubukwe avuga ko abaturanyi bamugiye mu matwi.
Ntabwo yigeze ajya muri byinshi ngo asobanure abo aribo, gusa amateka yakomojeho yumvikanishaga ko ari Uganda. Ati “ Ntabwo numva ko hakwiriye kugira uwo basiga ibara ribi muri twebwe, cyane cyane simbyifuza haba ku muryango wanjye no kumuryango wa Gisa.”
Ikibazo cyibazwa ubu, ni ese Uganda yashutse uyu musore ite?
Abazi neza amateka basobanura ko umubano wa Gisa Eric n’u Rwanda ujya kujyamo rucumbeka, byakozwe na Caleb Akandwanaho uzwi nka Salim Saleh.
Uyu mugabo w’imyaka 61 y’amavuko, yabanye mu gisirikare na Fred Rwigema bombi bakiri abasore. Mu gitabo cya Janet Museveni cyitwa “ My life’s story” yavuzemo uburyo mu 1980 we n’umugabo we [Museveni] bafashwe n’abasirikare ba Milton Obote bakicazwa hasi, bakarokorwa na Saleh hamwe na Rwigema.
Bombi bari inshuti ku buryo no ku wa 1 Ukwakira 1995 ubwo Rwigema yashyingurwaga mu cyubahiro, Salim Saleh yari mu bantu bari kuri Stade Amahoro.
Umugore we Kyomuhendo Jovia Saleh nawe yari ahari kandi yagaragaye afashe mu mugongo umugore wa Rwigema, Janet Rwigema, nk’uburyo bwo kumuhoza.
Ibi byumvikanisha umubano usanzwe hagati ya Rwigema ubwe n’uwa Salim Saleh ku buryo n’imiryango yabo iziranye ku kigero cyo hejuru.
Abazi amateka basobanura ko Salim Saleh ariwe wagiye mu matwi Gisa Eric, amwumvisha ko Abanya-Uganda aribo batumye FPR Inkotanyi igera ku butegetsi.
Ni mu gihe inyandiko nyinshi na FPR Inkotanyi ubwayo badakozwa ibyo, ndetse rimwe na rimwe mu myaka yashize na Uganda yagiye yerura ikavuga ko intambara yo kubohoza u Rwanda nta ruhare yayigizemo rwaba urw’ibikoresho, amafaranga n’ibindi.
Nta tegeko na rimwe ryigeze ritangwa n’ubuyobozi bwa Uganda mu buryo buziguye cyangwa se butaziguye rigena ubufasha ku Ngabo za FPR Inkotanyi icyo gihe. Nta n’umusirikare wa Uganda wigeze arwana urugamba rwo kubohora u Rwanda usibye “nka babiri” bari basanzwe ari abarinzi ba Rwigema bamukurikiye ku bushake kubera uko bamukundaga ubwo urwo rugamba rwatangiraga.
Urugero rutangwa ni urwa Mugisu wakurikiye Rwigema kubera umubano bari bafitanye bitari urukundo rwo kumufasha mu rugamba rwo kubohoza u Rwanda.
Kumva Salim Saleh yavuga ko RPA yafashijwe na Uganda, bishegesha benshi bazi amateka kuko hari nk’abaganiriye na IGIHE basobanura ko bitanashoboka na mba na cyane ko RANU yahindutse FPR Inkotanyi yabayeho mu 1979, imyaka ibiri mbere ya NRA ya Museveni.
Ni mu gihe ku rundi ruhande, abanyarwanda nabo batumva uburyo Uganda itesha agaciro impfu z’abana babo baguye Nshungerezi na Nakivale mu ntambara yagejeje Museveni ku butegetsi.
Eric Gisa yijejwe ubufatanye na FDLR
Bivugwa ko binyuze muri Salim Saleh, Uganda yagiye mu matwi Eric Gisa ikamwumvisha ko agomba guharanira kugera ku rwego nk’urwa se.
Uyu musore usigaye uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ngo byageze n’aho abwirwa ko ashobora guhuzwa n’umutwe wa FDLR hamwe na RNC ya Kayumba Nyamwasa bagafatanya kurwanya ubuyobozi bw’u Rwanda bamubwiraga ko bwamutereranye.
Salim Saleh ni umwe mu bahungishije Kayumba Nyamwasa ubwo yavaga mu Rwanda ndetse haheruka kujya hanze amakuru y’uburyo ari umwe mu bafatanyabikorwa ba Tribert Rujugiro mu bucuruzi akorera muri Uganda, ari nabwo buvamo inkunga zishyigikira ibikorwa bya RNC.
Si ubwa mbere kandi bivugwa ko Salim Saleh yashyigikiye abashaka guhungabanya u Rwanda kuko we ubwe yagiranye ibiganiro na Seth Sendashonga bigamije gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda nk’uko bigaragara mu gitabo cya Gerard Prunier.
Muri Gicurasi uyu mwaka, Salim Saleh yagiranye kandi ibiganiro na muramu wa Kayumba witwa Frank Ntwali uri mu buyobozi bwa RNC.
Hari n’amakuru avuga ko Eric Gisa yabwiwe ko Rwigema yishwe na RPA bityo ko atagomba gushyigikira abari bayirimo ahubwo ko agomba kubarwanya ashikamye.