Site icon Rugali – Amakuru

Kagame ahaye agahenge Victoire Ingabire ariko ubu amereye nabi abayoboke be

Tumaze kumenya amakuru y’itotezwa ry’abarwanashyaka ba fdu inkingi bo mu ntara y’iburasiruzuba mu karere ka ngoma ,umurenge wa remera.

Barazira ko ngo bagiye kwakira Mme Ingabire Victoire ubwo yaramaze kurekurwa ava muri gereza ya nyarugenge.
Iritotezwa ririmo gukorwa n’abayobozi b’inzego z’ibanze zaho bavuka.

Aha turibaza ukuntu fpr iteye intambwe ikarekura Mme Victoire Ingabire none magingo aya bakaba bamaze gutera intambwe nyinshi basubira inyuma bakaba bari gutoteza abarwanashyaka be.
Biteye isoni rero kurekura Ingabire warangiza ugatoteza abayoboke.

Niba fpr yumva ko ishaka noneho gutoteza abantu bose bamuyobotse cg bashaka kumuyoboka iribeshya kuko urugamba Fdu Inkingi irimo kurwana muri iki gihe ntirushobora guhagarikwa n’itoteza cyangwa iterabwoba irimo gukorera abagiye kumwakira agisohoka muri gereza.

Turasaba ko ibibikorwa bihita bihagarara.

Urubyiruko Inkingi

Exit mobile version