Gakenke: Umubyeyi ubyariye mu rugo acibwa amande y’ibihumbi 10. Bamwe mu babyeyi batuye mu Karere ka Gakenke bavuga ko bacibwa amande y’amafaranga ibihumbi 10 n’ubuyobozi bwabo bitewe n’uko baba babyariye mu rugo, amafaranga bavuga ko arenze kure ubushobozi bwabo. Abo baturage basaba ko ayo mafaranga yagabanywa cyangwa se akavaho burundu kuko ntawubyarira mu rugo abishaka, ahubwo ngo intandaro yo kutagana ibitaro mu gihe cyo kubyara ari ubukene butuma batabasha kwishyura ubwisungane mu kwivuza.
Uwiduhaye Jeanne utuye mu Murenge wa Cyabingo yagize ati “Umwana wa kane namubyariye mu rugo kubera ko ntari mfite mituweli, nyuma y’iminsi ibiri ushinzwe umutekano mu mudugudu yahise aza kumbwira ko ngomba kujya ku kagari kwishyura amande y’amafaranga ibihumbi 10. Aya mafaranga kuri njye ni menshi kuko iyo nyagira mbere nari kuba narishyuye mituweli nkabyarira kwa muganga.”
Mbonyumuvunyi Vincent avuga ko amaze gucibwa amande inshuro ebyiri bitewe n’uko umugore we aba yabyariye mu rugo. Ati “Bamaze kunca amande y’ibihumbi 10 inshuro ebyiri, ariko kubera ko ndi umukene nayatanze rimwe gusa. Impamvu ituma umugore wanjye abyarira mu rugo ni uko mbere Leta yatwishyuriraga ubwisungane mu kwivuza akabyarira kwa muganga none ubu badushyize mu cyiciro cya kabiri kandi nta bushobozi mfite.”
Icyo aba baturage bahurizaho ni uko kubyarira mu rugo ari amaburakindi bitewe n’uko baba babuze ubushobozi bwo kwishyura ubwisungane mu kwivuza. Bavuga kandi ko umubyeyi wabyariye mu rugo agacibwa ayo mande, ngo iyo ayabuze hakoreshwa ingufu kugira ngo aboneke harimo no kuba bagurishirizwa amatungo.
“Hari abanga kwishyura ubwisungane mu kwivuza kandi bafite ubushobozi”
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias yatangarije IGIHE ko aya mande yashyizweho n’akarere mu rwego rwo guca umuco wo kubyarira mu rugo.
Ati “Amande yashyizweho na Njyanama y’Akarere nyuma yo kubona ko hari abaturage bari mu byiciro bishobora kwiyishyurira mituweli banga kuyishyura ugasanga babyariye mu rugo kandi bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.”
Uyu muyobozi akomeza avuga ko aya mande agamije guhwitira abaturage kugira ngo bagire umuco wo kubyarira kwa muganga. Yavuze kandi ko uwo baciye ayo mande akayabura nta zindi nkurikizi kuri we, ibitandukanye n’ibyo abaturage bavuga ko bayishyuzwa ku ngufu.
Minisiteri y’Ubuzima isaba abagore batwite kubyarira kwa muganga kugira ngo bitabweho uko bikwiye, hagamijwe kugabanya impfu z’abana n’abagore bapfa babyara.
Nkuko bigaragazwa na raporo y’ibikorwa by’ubuzima ya 2016 yashyikirijwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru muri Mutarama uyu mwaka, abagore 927 bo mu karere ka Gakenke babyaye, muri bo 894 babyariye kwa muganga mu gihe 33 ari bo babyariye mu ngo.