Site icon Rugali – Amakuru

Kagame ageze aho yita nyina wa President Museveni indaya na murumuna we Gen Salim ikinyendaro!

Ibitaravuzwe ku nkomoko ya Museveni: Uko nyina wa Museveni yaciwe mu Rwanda bikabyara inzigo. Inkomoko ya Museveni imaze igihe iteza urujijo kuko havugwa byinshi kuri kavukire ye n’ubwenegihugu bwe bw’ukuri. Mu bizwi ni uko ari Perezida wa Uganda, ubwo bisobanuye ko ari umunya-Uganda nk’igihugu cy’amavuko; gusa birashoboka ko hari ukundi kuri kutakunze kuvugwa.

Abamuzi neza bashimangira ko ibivugwa ku nkomoko ye ari inkuru z’incurano. Umunsi umwe yigeze kuvuga ko yavukiye mu Bitaro bya Mbarara ashimangira ko atazi itariki ye y’amavuko.

Icyo gihe hari muri Mata 1992 ariko nyuma yaje guhindura avuga ko ari muri Ntungamo aho kuba Mbarara. Ni ibintu byateye urujijo, abantu bibaza uburyo umuntu ashobora kutamenya ibijyanye n’amavuko ye.

Ikimenyetso kigaragara cyerekana inkomoko ya Museveni gishingiye ku cyasha Abanyarwanda n’Abanya-Uganda bakomoka mu Rwanda bakomeje gusigwa.

Byakunze kuvugwa ko ubundi amazina nyakuru ye ari Yoseri Tibuhaburwa Rutabasirwa Buzariranwa [Yoweri Kaguta Museveni] ndetse ko yavukiye mu Rwanda nubwo akomeza gushimangira ko yaboneye izuba muri Uganda.

Virunga Post dukesha iyi nkuru yakusanyije amakuru yerekeye isano y’ukuri Museveni afitanye n’u Rwanda yifashishije inyandiko zirimo “Yoweri Museveni alias Kayibanda est-il né à Butare?! D’un Mutwa?” ; “Editions Sources du Nil 20 Juillet 2009 1 Biographies” na “Biographie non autorisée de Yoweri Museveni”.

Abafite amakuru yizewe kandi bazi neza Museveni kuva mu buto bwe bagaragaza ko we na nyina [nyakwigendera Esiteri Kokundeka] bageze muri Uganda bavuye i Butare mu Majyepfo y’u Rwanda aho yavukiye ahagana muri Mata 1943.

Umwe muri bo witwa Gertrude Byanyima, umugore wa nyakwigendera Boniface Byanyima wahoze ayobora Ishyaka riharanira Demokarasi muri Uganda, yavuze ko Museveni yavuye mu Rwanda yerekeza muri Uganda ari umwana.

Umwanditsi w’inkuru dukesha Virunga Post agaragaza ko aya makuru afite uruhengekero kubera uwayatanze azi neza Museveni cyane ko mu bugimbi bwe yamaze igihe kirekire aba mu muryango wa Byanyima mu Mujyi wa Mbarara muri Uganda.

Byanyima bivugwa ko yishyuriye Museveni amafaranga y’ishuri ariko uyu Mukuru w’Igihugu cya Uganda yahakanye ayo makuru.

Umunsi umwe ubwo yagezaga ijambo ku bayoboke b’ishyaka rye mu rugo rwe i Mbarara ku wa 2 Werurwe 1996, Byanyima yavuze ko “Museveni ni nkatwe hano. Yaje hano afite imyaka 16 kandi nitwe twamureze. Ntiyari umuhanga mu ishuri. Akabati mubona hariya ni ko kari isomero rye. Ukarebyemo wasangamo ibitabo yakoreshaga, ibyinshi bivuga ku bukoloni birimo amazina yakoreshaga ya Yoseri Tibuhaburwa.”

Byanyima avuga ko Museveni ‘yageze hano afite imyaka 16’, ntiyasobanuye neza niba yarageze muri Uganda afite iyo myaka cyangwa niba aricyo gihe yagereye iwe mu rugo.

Nyuma yo gutangaza ayo magambo, bamwe mu bana ba Gertrude Byanyima barimo Martha, Winnie, Abraham na Anthony banditse ibaruwa yisegura kuri Museveni ku ngaruka yaba yagizweho n’ibyatangajwe n’umubyeyi wabo ariko ntibamuvuguruje.

Gertrude Byanyima wavugaga Museveni yakoresheje izina “Yoseri” aho kuba “Yoweri”, yanavuze ko ryariryo zina rye bwite.

 

Bivugwa ko Museveni afite inkomoko mu Rwanda, ari naho urwango rwe ku Rwanda rwakomotse

Abiganye na Museveni bavuga ko yiga muri kaminuza yakoreshaga “T”, impine y’izina rya Tibuhaburwa yari yariyise.

Mu buryo burambuye, riva ku mvugo y’Ikinyankore “Obwengye Tibuhaburwa”, bisobanuye ko “Ubwenge buravukanwa, ntibwigwa.’’

Mu nyandiko ye yo mu 1971 yise “Fanon’s theory on violence: its verification in liberated Mozambique”, izina ry’umwanditsi ryari Yoweri T. Museveni, bigaruka kuri ‘T’ ya Tibuhaburwa .

Abantu benshi bo mu Burengerazuba bwa Uganda na bo bemera ko Museveni afite inkomoko mu Rwanda, mu bitwa Banyarwanda cyangwa impunzi z’Abanyarwanda zabaye muri Uganda mu myaka 30 mbere yo kugaruka mu Rwanda ahagana mu 1990.

Abazi neza Museveni muri bo bashimangira ko umubyeyi we nta rurimi rwo muri Uganda yavugaga neza mu buzima bwe bwose ariko ngo yari intyoza mu Kinyarwanda.

Inshuro nyinshi Museveni yasabwe kwerekana gihamya ishimangira ko inkomoko ye ari muri Uganda nibura ngo yerekane nk’aho abasekuru be bashyinguye ariko yabigendeye kure ntiyagira icyo abitangazaho.

Abasesenguzi bagaragaza ko abazamura icyo kibazo bazi neza ko Museveni atagifitiye igisubizo ahubwo bashaka kumwotsa igitutu gusa.

Muri Gashyantare 1994, Museveni yagiriye uruzinduko rw’akazi mu gace ka Gulu aho yaganiriye n’ibihumbi by’abaturage.

Icyo gihe abakobwa bo mu Ishuri ryisumbuye rya St Katherine bamuvugirije induru bavuga ko Guverinoma ye ya NRM yuzuyemo Abanyarwanda. Bati “Murebe, ni Umunyarwanda wuzuye.’’

Museveni yumvise amagambo yabo na we mu kwiregura ati “Aba bakobwa baravuga ko ndi Umunyarwanda. Bashobora kuba barambyaye ndetse bari mu mwanya mwiza wo kudusobanurira.’’

Umuyobozi w’ishuri Beatrice H.A Lagada yahise ahagarika abakobwa batandatu.

 Imvano y’urwango rwa Museveni ku Rwanda yaba ishingiye ku bibazo nyina yarugiriyemo

Mu gihe yabaga muri Ankole mu myaka ya 1960, umubyeyi wa Museveni yayobotse itorero rya gikirisitu, aya yitwa ay’abavutse ubwa kabiri. Rimwe na rimwe yasuraga Ishuri ryisumbuye ry’Abakobwa rya Bweranyangye aho yatangaga umusanzu mu bikorwa bitandukanye muri Ankole.

Esiteri yari umuntu ufite imico idasanzwe ukunda kwambara imyambaro ikozwe mu budodo. Rimwe na rimwe yitwaraga mu buryo burenze ugereranyije n’umuco w’aho yari atuye.

Icyo gihe imyambaro yari igezweho mu bagore basanzwe muri Ankole yari amakanzu gakondo. Ku rundi ruhande, Kokundeka yiyambikaga iyavuye i Burayi bigatuma agaragara nk’udasanzwe mu gihe ageze mu ruhame, yifubitse imyenda ikoze mu budodo rimwe na rimwe igera hejuru y’amavi.

Ku nshuro ya mbere, abantu bibazaga uwo mugore uwo ariwe utandukanye n’abandi muri sosiyete igendera ku muco wayo gakondo.

Umubyeyi wa Museveni ntiyari yarize amashuri ahambaye ndetse ntiyigeze anatembera ahantu henshi ariko yagaragaraga nk’umusirimu.

Uburyo yakomeje kwiyerekana bitandukanye n’umuco w’abo yabanaga nawe, byatumye abaturage bamwe batangira kumufata nk’umuntu ufite ikibazo cyo mu mutwe.

Ikitarashidikanywagaho muri icyo gihe ni uko nyina wa Museveni yari afite ikibazo cyo mu mutwe. Ngo yakundaga kugaragaza ibimenyetso byose byatuma muri iyi minsi uvuga ko umuntu afite imyitwarire ituma ibyiyumviro bye bihindagurika [ibyo abadakora mu buvuzi bita uburwayi bwo mu mutwe.]

Mu Ishuri rya Bweranyangye muri Ankole, aho umukobwa wa Kokundeka witwa Violet yigaga, nyina yakundaga kuhigisha ijambo ry’Imana.

Igihe cyarageze aterwa ubwoba ndetse yangwa n’abanyeshuri. Bamufataga nk’umunyagitugu, umugore ugoye gukorana nawe.

Bamwe muri bo batangaza ko hari igihe cyageze yagera ku ishuri, abanyeshuri bakanga guhura na we ahubwo bakajya kwiryamira.

Esiteri ngo ntiyari akigaragaza urukundo rwa kibyeyi no mu bana be. Mu maso ya benshi yasaga n’ufite ikibazo ndetse wumva bigoranye. Nkuko byagenze ku baturanyi be no ku Ishuri rya Bweranyangye babonaga ko Kokundeka afite ikibazo cyo mu mutwe.

Mu 1967 uyu mubyeyi yagize ikibazo gikomeye, uburwayi burakomera. Muri uwo mwaka yajyanywe mu Bitaro byita ku barwayi bo mu mutwe bya Butabika.

Abaziranye na we ngo bavuga ko ibibazo bye byo mu mutwe byaba bituruka ku ihungabana yagiriye mu Rwanda bigatuma ajugunya umwana we, biri mu bifatwa nk’umuzi wa kidobya mu buzima bwa Museveni.

 

Boniface Byanyima bivugwa ko yishyuriye Museveni amafaranga y’ishuri

Hari ingingo z’ingenzi zisesengura ubuzima bwa Museveni

 Museveni yokeje nyina igitutu amubaza se

Abantu bazi neza Museveni mu myaka ya 1960 bavuga ko yahinduye imyitwarire kuri nyina, Esiteri Kokundeka. Yamubazaga ikintu atari yiteguye kumubwira bituma hazamuka umwuka mubi hagati yabo.

Abasesengura iby’imibanire y’abantu bagaragaza ko yagizweho cyane ingaruka no kudahabwa agaciro n’umuntu yafataga nk’ibuye ry’ifatizo mu mibereho ye.

Museveni yagerageje gukura amakuru mu mubyeyi we ngo amubwire se w’ukuri, ariko icyo kibazo aragihunga. Uyu mugabo yakomeje guhatiriza birangira umubyeyi we amubwiye uko yavutse nubwo nta kuri kweruye kuzwi kugeza ubu kw’ibyo Museveni yabwiwe.

Abazi nyina wa Museveni mu buzima bwe muri Uganda bahamya ko yari afitiye u Rwanda urwango rudasanzwe.

Mu 1982 ubwo Museveni yari mu ntambara, umwe mu barwanyi be bari bizewe, Kahinda Otafiire, yahawe umukoro wo kujyana umubyeyi we mu Rwanda akamuvana muri Uganda.

Ngo nyina wa Museveni yaramutsembeye avuga ko yanga u Rwanda adashaka kongera kurukandagiramo mu buzima bwe. Nyuma yo gutakamba, Otafiire yahisemo kumujyana muri Kenya.

Umwanditsi agaragaza ko iki cyemezo hari icyo gishushanya ku nkomoko ya Museveni ndetse n’urwango rwe ku Rwanda.

Yibajije impamvu yatuma “Nyina atiyumvamo, akananga u Rwanda niba atararubayemo. Ese kumva u Rwanda gusa byaba bihagije ngo bitume yanga [Esiteri] igihugu?’’

Ibindi byibazwa ku mpamvu yavuze ko yanga u R wanda, ni ese ni iki cyaba cyarahugije umubyeyi wa Museveni, kikanamutera ubwoba bwo gukandagiza ikirenge cye mu Rwanda.

Kuba Esteri yari azi u Rwanda kurusha undi wese mu baturage ba Ankole ndetse yararwangaga cyane, byasaga n’aho atarugiriyemo ibihe byiza bigatuma arufata nk’ururimo ibibazo bikomeye.

Ni uruhe rwibutso rubi yaba ahafite?

Inkuru dukesha Virunga Post ivuga ko byashoboka ko mu bukumi bwe yaba yarafashwe ku ngufu ubwo yari akiri mu Rwanda.

Ikindi kibazwa ni Ese yaba yaratewe inda n’umuvandimwe we ubwo yari mu Rwanda ku buryo yabayeho afite ikimwaro cyo gusangira uburiri n’uwo bahuje amaraso, kikamubera umutwaro ukomeye?

Ese yatewe inda na musaza we, umubyeyi we cyangwa nyirarumwe bituma ananirwa kwihanganira icyo cyasha, ahitamo guhunga u Rwanda yerekeza muri Uganda, ahajyana umwana we wavutse muri uwo mubano uteye inkeke?

Uko ikibazo cyari kimeze kose, yanze u Rwanda, anasiga umuhungu we.

Abasesengura iby’uyu mugabo we n’umubyeyi, bagaragaza ko mu kuneza umubyeyi we, Museveni yatekereje ko azahabwa urukundo rwa kibyeyi mu gihe azanga u Rwanda kurusha uko nyina yabikoraga.

Bisa nk’aho Esiteri yatwise umuhungu atewe inda n’umuvandimwe we wa bugufi, cyangwa umukozi wo mu rugo wamufashe ku ngufu. Iyo wahuye n’icyo kigeragezo, buri gihe yabonaga umuhungu we nk’urwibutso rusharira ku byamubayeho mu Rwanda byatumye aruvamo ahungira muri Uganda.

Mu bigaragara, Esiteri yagerageje kurinda umwana we ngo adakurana iryo hungabana. Birashoboka rero ko mu buryo bumwe cyangwa ubundi yaba yarabwiye Museveni uko yavutse n’inkomoko ye ndetse mu kubimenya bikamushengura umutima kurushaho.

Museveni avuka kuri nyakwigendera Kayibanda wari umuhinzi; uyu yavuye i Butare yerekeza muri Uganda, ahava akomereza ubuzima muri Tanzania.

Esiteri ubyara Museveni yirukanywe mu Rwanda

Ikibazo gikomeye gifite imvano ku mubyeyi wa Museveni, Umututsikazi wabarizwaga mu muryango wa Cyami. Ngo bisa nk’aho ubwo yari mu mwanya w’akaruhuko mu mbuga y’ibwami, yasembuwe cyangwa akangura ibyiyumviro by’umwe mu Batwa bahakoraga witwa Kayibanda.

Museveni yabaye umusaruro w’uko kwihuza, bituma aba umwana ukomoka ku Mutwa n’Umututsi.

Umuryango wa Esiteri wahisemo kumwirukana kuko yari abateje urubwa rukomeye.

Ngo kubera umugayo yishyizeho yemera gusangira uburiri n’umukozi wo mu rugo, we n’umwana we Museveni barirukanwe, bafata inzira bambuka umupaka bagana muri Uganda.

Kayibanda utari ufite ubushobobozi bwo gufasha umugore n’umwana we, yahawe akazi ko kuragira mu rwuri rwa Amos Kaguta, Umunyarwanda wari wari umaze iminsi avuye mu Rwanda.

Bivugwa ko abavandimwe ba Museveni basigaye mu Rwanda ubwo we yahungiraga muri Uganda.

Bidaciye kabiri, Kayibanda yatangiye gusangira ibyishimo byo mu buriri n’umugore wa Kaguta.

Ngo Kaguta yahise arubira yirukana Kayibanda iwe mu rugo, na we ahita ahungira muri Tanzania ariko ajyana n’uwo mugore w’inshoreke ye.

Kaguta yagumanye na Esteri Kokundeka n’umuhungu we Museveni, abafata nk’umugore n’umwana.

Hagati aho ariko mbere y’iyirukanwa rya Kayibanda, yasize abyaranye umwana wa kabiri na Kokundeka, umukobwa waje gushyingirwa n’Umunya-Uganda ukomoka mu Rwanda, Nathan Ruyondo.

Umunsi umwe mbere yo gutangira Intambara yo mu 1981, Museveni yagiye i Masaka amara ijoro kwa mushiki we, ku wa 5 Gashyantare 1981.

Icyo gihe yakoresheje imodoka ye [Ruyondo] ya Peugeot 304 ayigendamo yerekeza ahagabwe igitero ku Kigo cya Gisirikare cya Kabamba ku wa 6 Gashyantare 1981.

Mu kubara inkuru y’icyo gitero, Museveni mu gitabo cye yise “Sowing The Mustard Seed”, agaragaza Ruyondo “nk’umwe mu bantu tumenyeranye.’’

Ibi bitumwa hibazwa uburyo bishoboka ko mu gihe hitegurwaga icyo gitero cy’inkazi, Museveni yashoboraga gutira imodoka y’umuntu usanzwe atitaye ku kuba yagambanirwa ku bayobozi mu gihe iyo modoka yari kuba igaruriwe Ruyondo?

Iyo modoka yo mu bwoko bwa Peugeot 304 yari iya muramu wa Museveni, kandi muri Masaka bose bari bazi neza ko umugore wa Ruyondo ari Umunyarwanda utavangiye.

Ibi ni nako bimeze kuri Museveni kuko kugaragaza ko afitanye isano ya hafi na Ruyondo cyangwa kwemera ko umugore wa Ruyondo bava inda imwe, aho bahuje se na nyina byari igihamya kuri benshi ko Museveni na we ari Umunyarwanda.

Ikindi kintu cy’ingenzi ni uko umugore wa Ruyondo yavugaga ashize amanga ko ari umwana wa Kayibanda.

Mu gihe rero yiyemereraga ko bava inda imwe, Museveni yashimangiraga ko Kayibanda ari se.

 


Museveni ari kumwe na se na nyina mu 1989

Kaguta wari warasigaranye Esiteri n’umwana we, mu 1949 yaje kubyarana na nyina wa Museveni.

Uyu mwana yiswe Violet Kajubiri kuko yavutse mu mwaka wizihijwemo Yubile y’imyaka 50 y’Itorero ry’Abaporotesitanti muri Uganda.

Mu myaka yo mu 1950, abacuruzi benshi b’Abarabu binjiye mu isoko ryo kuzana impu by’umwihariko mu Burengerazuba bwa Uganda.

Aba bacuruzi bamaze imyaka myinshi bakoresha inzira zo ku nkengero za Kenya na Tanzania bagana muri Uganda.

Ibicuruzwa byabo byatwarwaga n’abarimo abashoferi bo muri Yemeni n’Aba-Somali bo mu miryango yatuye i Mombasa inyuze ku nkombe z’Inyanja y’u Buhinde.

Mu gitabo kivuga ku mateka ye, Museveni yanditse mu 1997, “Sowing The Mustard Seed”, yavuze ko Afurika y’Iburasirazuba ifitanye isano na Ankole. Yasobanuye ko mu myaka ya kera, “Mu minsi yo mu bwana bwanjye, ubworozi bw’inka bwari ingenzi mu buzima bwacu. Nambaraga uruhu rw’umutavu nubwo icyo gihe iyo myambarire itari ikigezweho.’’

Ku ipaji ya kane y’icyo gitabo, avuga ko “Na mbere y’uko Abanyaburayi baza, abantu bambaraga imyambaro yazanywe n’abagenzi banyuraga mu nzira zirimo Kenya, Tanzania n’Amajyaruguru ya Mozambique.”

Umwe mu bashoferi b’amakamyo bo muri Yemen cyangwa Somalia yahuye n’umubyeyi wa Museveni, bahuza urugwiro rwavuyemo umwana mu 1960, bamwita Caleb.

Niyo mpamvu Salim Saleh uzwi nka Caleb Akandwanaho atigeze akoresha Kaguta nk’izina rye na nyuma yo kwinjira muri Guverinoma.

Kaguta si umubyeyi wa Saleh kuko uyu muhungu afite imiterere yihariye, imisatsi y’irende n’uruhu rusa n’urw’Abarabu.

Ubwo Museveni yafataga ubutegetsi mu 1986, ibihuha byarasakaye bivugwa ko Umunyarwanda agiye kuyobora Kampala.

Mu nkuru ya Boston Globe yatangajwe ku wa 1 Gicurasi 2005, Johnnie Carson wabaye Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Uganda yagaragaje ko Caleb Akandwanaho (Salim Saleh) ari umuvandimwe wa Museveni bahuje umubyeyi umwe.

Iyi gihamya yabaye ikimenyabose muri Uganda, ni kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko Saleh na Museveni badahuje se.

Izina rya se wa Salim Saleh ntirizwi ndetse na we ubwe ashobora kuba atamuzi.

Mu myaka ya 1970, umuryango wa Museveni wabaga mu nyubako ya Upanga Estate, iruhande rw’ikiraro cya Salender mu gace ka Shimo la Udongo mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania.

 

Violet Kajubiri mushiki wa Museveni ariko bivugwa ko badahuje se

Saleh wari ukiri umwana yakunze guhuza urugwiro n’abaturuka mu muryango w’Abarabu b’Abasomali mu gihe abavandimwe be batabegeraga.

Aba-Somali n’Abarabu bafataga Salim Saleh nk’uwo mu babo. Abantu benshi ngo bagaragazaga ko ari Umusomali cyangwa avuka mu nkengero za Tanzania.

Saleh ngo mu buto bwe yari ananutse ndetse afite uruhu rukeye cyane ku buryo byoroheraga benshi kubona ko afite amaraso y’Abarabu cyangwa Abasomali.

Mu 1995 ubwo yakuraga mu bugimbi bwe, uruhu rwatangiye guhindana bitewe n’imibereho itari yoroshye.

Yifashishije murumuna we wari ufite amaraso y’Abarabu, Museveni yabaye inshuti na Colonel Gadhafi wayoboraga Libya, amwereka ko abashyigikiye.

Ibi ni nabyo byavuyemo kuba Gadhafi yariyegereje Ubwami bwa Tooro binyuze mu zindi nzira zaharuwe na Museveni.

Museveni afata ubutegetsi mu 1986, se umubyara Kayibanda yerekeje muri Uganda avuye muri Tanzania ajya gusura umwana we wari umaze gufata intebe ya Perezida.

Bivugwa ko Museveni yutse se inabi yagendanye na yo mu buzima bwe bwose. Ngo yamuhaye amafaranga, ayarenzaho kumukankamira amubwira kutazongera kumuhinguka mu maso.

Nyina wa Museveni yageze muri Uganda atwite inda ya “Rutabasirwa”, izina ry’ukuri rya Museveni. Izina ‘Kaguta’ akoresha ryavuye ku mugabo wa nyina kandi yatangiye kurikoresha amaze kuba Perezida.

Abagize umuryango wa Museveni bavuga ko abavandimwe be baba mu Rwanda. Ibi bigaragaza ko na mushiki wa Museveni, Kajubiri ari Umunyarwanda.

Mu myaka ya 1930-1940 kugeza mu 1950, Abanyankole bari bafitiye inzigo abari barashyizwe mu bwoko bw’Abatutsi mu Rwanda.

Ibibazo byashinze imizi cyane mu bahinzi bo hasi. Haba hari utekereza uko byari gushobokera Esiteri Kokundeka, Umunyarwandakazi wo mu bwoko bw’Abatutsi gushyingirwa n’umugabo w’Umunyankole, mu gihe yari anafite undi mwana w’undi mugabo?

Umwanditsi wa Virunga Post dukesha iyi nkuru avuga ko mu gihe wamenye ko Kaguta ari Umututsi ukomoka mu Rwanda nibwo wakumva impamvu Kokundeka yashyingiwe nawe.

Yanahisemo kugumana na we mu gihe Kayibanda [umugabo we babyaranye] yirukanwaga agahungira muri Tanzania.

Eriya Kategaya na we uvuka ku mubyeyi w’Umunyarwandakazi n’UmunyankoLe yakuranye na Museveni ndetse bari inshuti kuva mu buto bwabo.

Igihu ku mubano wari hagati y’AbanyankoLe n’Abanyarwanda nticyari gutuma Museveni amenyana na Kategaya iyo aza kuba atari Umunyarwanda.

Mu 1990, Museveni yatangaje byeruye ko ururimi rw’Ikinyankole rukwiye gutezwa imbere, anashimagiza cyane umurage w’umuco wa Ankole aho yavuze ko ari gutunganya inkoranyamagambo y’Ikinyankole n’Icyongereza.

Abamuzi n’abamubonye bavuze ko ayo magambo yayatangaje ngo yigaragaze nk’Umunya-Uganda w’ukuri no gusisibiranya ibimenyetso ku bivugwa ko afite inkomoko mu Rwanda.

Interuro ya mbere mu gitabo “Sowing the Mustard Seed” irabigaragaza. Museveni yanditse ko “Navukiye mu Banyankole b’Abahima b’aborozi bo mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Uganda ahagana mu 1944.”

Mu murongo wa mbere, Museveni yashoboraga gushyira iherezo ku bihuha bivugwa ku nkomoko ye avuga ko “Ndi Umunyankore w’Umuhima.’’

Yarigengesereye cyane kuri iyo ngingo. Yabivuze mu buryo butagutse ko yavukiye mu Bahima.

Museveni ku ishuri n’iminsi ye ya mbere mu kazi

Museveni yize mu ishuri ribanza rya Kyamate, akomereza mu mashuri yisumbuye ya Mbarara na Ntare yose agenzurwa n’Itorero ry’Abangilikani muri Uganda.

Ubwo yari ku ntebe y’ishuri mu yisumbuye, abanyeshuri biganye bamubonaga nk’udasanzwe ndetse bakanatekereza ko afite ikibazo cyo mu mutwe.

Ibitekerezo bye n’imyitwarire idasanzwe yatumye ubwo yari mu Ishuri rya Ntare afatwa nka nyamwigendaho.

Yari umunyamuryango mu itsinda ry’ibiganiro mpaka n’Ihuriro rya Gikirisitu mu Itorero ry’Abangilikani muri Uganda.

Ngo abanyamuryango b’iryo huriro basanze ari umunyagitugu no mu by’Imana kuko yahoraga ashaka ko ibitekerezo bye biganza iby’abandi.

Aho kugaragaza imico myiza mu gihe bagenzi be bari gutanga ibitekerezo bihabanye n’ibye, Museveni ngo hari aho yakoreshaga imbaraga z’umurengera yihagararaho.

Ikindi ni uko imyitwarire ya Museveni mu Ishuri rya Ntare i Mbarara isa neza n’iyo nyina yagaragaje.

Bivugwa ko n’iyo inshuti ze na bagenzi be biganye bemeraga kwakira imico ye nk’isanzwe mu myaka ye nk’urubyiruko hari iyangongaga igikuta.

Igihe kimwe mu 1965, Museveni yahamagaje imyigaragambyo yaje kugira ubukana ndetse umuyobozi umwe arakubitwa kugeza apfuye.

Museveni yatawe muri yombi ajya gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mbarara. Yashyikirijwe uwayoboraga Akarere ka Mbarara, Edward Athiyo amukubise amaso, akibona ingano ye y’uruti rwe, yashidikanyije uko umwana ungana utyo yateje ibibazo. Athiyo yategetse ko Museveni akubitwa inkoni 12 akarekurwa.

Ni uko abantu bakomeje gufata mu buryo bworoheje Museveni mu myaka myinshi. Ngo buri gihe batekereza ko ari umunyantege nke kurusha uko ari bitewe n’uburyo agaragara.

Buri gihe ngo yatekerezaga ibintu akagaragara nk’uzi neza ibyo akora ariko wabireba ukabona ko atari ibikorwa bya kimuntu bisanzwe.

Icyo gihe yatangiye kuvuga ko umunsi umwe ashaka kuzaba Perezida wa Uganda. Bagenzi be biganaga baramusetse cyane bumva ari kwikinira.

Yakomeje kubisubiramo buri gihe. Byageze aho abamwumva n’abamureba bamufata nk’ufite ikibazo cyo mu mutwe.

Ingingo itarigeze isesengurwa n’urungano rwe ni icyasembuye ubushake bwa Museveni bwo gushaka kuba Perezida wa Uganda.

Uyu musore yari afite impungenge zo kuba Perezida kuko yashoboraga kubazwa impamvu yakoze ayo mahitamo aho gukurikira izindi nzira.

Museveni ntiyigeze asobanura icyo yateganyaga mu gihe yagombaga gukora ageze kuri izo nzozi. Nta gihamya yari ihari ariko bikekwa ko Museveni yaciye mu bihe bikomeye akiri muto, asekwa kubera inkomoko cyangwa kubera ko yararebanaga ishyari inshuti ze be biganaga ziva mu miryango yifashije.

Museveni kandi yagiye ashyirwa ku ruhande akanasekwa kubera ko murumuna we Saleh yari Umwarabu.

Museveni wari warakomerekejwe ngo ashobora kuba yaratekereje ku buryo bwo kwihorera. Inzira imwe yari isigaye yo kubigeraho yari ukuba umuyobozi w’igihugu ukomeye, byatumye azamuka akarenga ku Bami ba Ankole, Tooro na Bunyoro bo mu Burengerazuba bwa Uganda aho yatuye akanahiga.

Kuba Perezida byasabaga kuba ufite ubwenegihugu bwa Uganda ari nabyo yagombaga kurwanira akagira. Hejuru y’ibi ntibyakeneraga ko umuntu aba ava mu bwoko runaka kuko uwo mwanya udahererekanywa. Museveni ngo rero yagombaga kwigaragaza no kwirata kuri ba bandi bamutukaga, banamunenga.

Nyuma yo gukora ikizamini gisoza ayisumbuye mu 1966, Museveni yaratsinze ajya kwiga Amategeko muri Kaminuza ya Makerere mu 1967.

Ubwo yari akiri mu mashuri yisumbuye yatsindaga amasomo atatu ariyo Amateka, Ubukungu n’Ubuvanganzo.

Virunga Post yanditse ko Umunsi umwe, umunyamakuru yamubajije mu kiganiro n’abanyamakuru kuvuga amanota yabonye mu masomo y’ubumenyi rusange (General Paper-GP).

Muri icyo gihe Kaminuza ya Makerere yari imwe mu zikomeye muri Afurika zo kwigamo gusa Museveni ntiyashoboye kuhasoreza n’umwaka wa mbere. We yavuze ko impamvu yabiteye ari uko amahitamo ye ya mbere yari Kaminuza ya Dar es Salaam naho Makerere ikaba iya kabiri.

Umwe mu batanze amakuru wigeze no gukora mu biro bya Perezida yavuze ko Museveni yize muri Makerere. Ubwo yari ahari yagize ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe. Ibi byatumye uwari Minisitiri w’Intebe Milton Obote muri icyo gihe yandika ibaruwa yatumye Museveni ajyanwa mu Mujyi wa Sofia muri Bulgaria aho yashyizwe mu bitaro bivura indwara zo mu mutwe.

Ibi byatumye Museveni adashobora gukomeza amasomo muri Makerere. Ntibizwi icyatumye Museveni agira iki kibazo cyo mu mutwe ariko birashoboka kuba byaratewe n’ibibazo bya nyina na we wari wahungabanye cyangwa bigaterwa no kwigunga.

Ushobora kwibaza ngo impamvu Obote yinjiye muri iki kibazo cy’umunyeshuri wo mu Burengerazuba bwa Uganda utari ufite n’aho akomoka? Impamvu ngo ni uko Museveni yari umwe mu rubyiruko rwo mu Ishyaka rya Uganda People’s Congress (UPC) ryari ku butegetsi. Obote kandi yari azwiho gutanga ubufasha no ku bakiri bato cyane cyane ku bantu batari bazi inkomoko yabo bari mu ishyaka rye.

Nyuma Perezida Obote yasabye mugenzi we wa Tanzania Julius Nyerere ko “Museveni’’ yashyirwa muri Kaminuza ya Dar es Salaam, nyuma yaje no kumwandikira ibaruwa ayoherereza Nyerere imusaba ko yamuha ubufasha akemerera Museveni kujya kuhiga.

Mu buzima bwe nka Perezida, Museveni ngo yakunze gufata nabi Kaminuza ya Makerere mu buryo budafututse. Ababisonanura bagaragaza ko byaba biterwa n’uko yaba yibuka ibibazo byo mu mutwe yahagiriye mu 1967 ubwo yahigaga.

Ubwo yari muri Kaminuza ya Dar es Salaam hagati ya 1967-1970, mu wa mbere yigaga iby’Amategeko ariko kubera kugira amanota mabi, yimuriwe kwiga ibya Politiki mu myaka yindi ibiri yasi isigaye.

Ku munsi wa mbere mu ishuri ubwo yigaga iby’Amategeko, mwarimu wabo ngo yabajije buri wese mu banyeshuri guhaguruka akivuga.

Abandi barabikoze. Museveni wari wicaye inyuma ubwo bamugeragaho yarahagurutse ati “Nitwa Yoweri Museveni wo mu Rwanda.” Bamwe mu banyeshuri b’Abanya-Uganda bari kumwe na we bakubiswe n’inkuba, kuko abenshi bari bazi ko ari Umunya-Uganda ukomoka mu gace ka Ankole.

Nyuma yo kumva ibi, barabyamaganye ndetse babifata nk’ibintu byo gukina, nyamara nyuma Museveni yahise agaragara mu mutwe urwanya ubutegetsi.

Muri Nzeri 1968 ubwo yari mu mwaka wa kabiri muri Kaminuza ya Dar es Salaam, Museveni yasuye inkambi ya gisirikare iherereye muri Mozambique, Frente de Liberatacao de Mocambique (FRELIMO) ndetse bamwigisha iby’amatwara yabo. Yagiyeyo gukorerayo ubushakashatsi mu kwandika igitabo cye.

Ari muri Kaminuza ya Dar es Salaam, yari umwe mu bayobozi bagize Umuryango w’abanyeshuri ukora ubuvugizi ku bumwe bw’Abanyafurika no kugera ku guharanira ubwigenge bwa Afurika [University African Students’ Front (UASF)].

Nyuma Kaminuza yaje gushyira hanze ikinyamakuru yise Che Che, intego yacyo nyamukuru yari uguharanira ubwigenge bwa Afurika n’impinduramatwara. Imwe muri nimero cyasohoye, Museveni yanditsemo inkuru aho yagereranyije Perezida Nyerere wo mu kinyejana cya 19 nk’Umwami w’u Budage, Otto von Bismarck.

Bamwe mu bantu ba hafi ba Nyerere barayisomye ndetse barishima, batangira gutekereza kuri Museveni wafashe Nyerere akamushyira mu bantu bafite icyekerezo nk’icyo. Ibi byatumye ubucuti bwe na Nyerere butera imbere mu gihe gito.

Mu 1969 Museveni yasuye Kaminuza ya Makerere aho yagombaga gutanga ikiganiro ku kwibohora kwa Afurika.

Mu ijambo rye ubwo yari muri Makerere aganiriza abahiga, yababwiye ko intambara ari kimwe mu bintu byatumye habaho ubwigenge kandi ko bishobora gukorwa gusa n’abarwanyi mu bya politiki bitari abasirikare ku giti cyabo.

Iri jambo rya Museveni ryagaragaje imyemerere ye kandi kubera ko yababwiraga ubona akoresheje imbaraga, nta waburaga kwemeza ko we yumvaga ko intambara yari ngombwa nk’ihame ryo kugera ku cyo ashaka no gushyira mu bikorwa intekerezo ze za politiki.

Umunsi umwe mu 1970 ubwo yari muri Kaminuza ya Dar es Salaam, Museveni yongeye guhura n’ikibazo cyo kurwara mu mutwe nk’uko byari byagenze mu 1967. Ngo icyo gihe yajyanwe mu Bitaro muri Oman nyuma yo kuvurwa agarurwa i Dar es Salaam.

Nyuma yo gusoza Kaminuza muri Weruwe 1970, Museveni yasabye ndetse abona akazi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda.

Muri Kanama 1970 Obote yongeye kubonana na Museveni ndetse amushimira uko akomeje kwitwara, ahita amwimurira mu Biro by’Umukuru w’igihugu i Kampala.

Source: Igihe.com

Exit mobile version