Mu Rwanda benshi bakomeje kwibaza impamvu Kagame akomeje gutinya kujya mu baturage kuburyo usanga asigaye akorera muri Village Urugwiro ndetse akaba anageze aho asigaye atinya no kujya mu ngoro y’abadepite kwakira indahiro.
Kubera iyi mpamvu abanyarwanda benshi bakomeje kubibona no kubivugaho ibintu byinshi bitandukanye. Bamwe bati Kagame yarapfuye ariya mashusho batwereka ni ikinamico abandi bati Kagame ararwaye ararembye bakaba barimo kubihisha mu gihe akirimo kureba uburyo yatora agatege. Ariko hari abandi benshi bakeka ko yaba afite ubwoba bwo kuba yakwandura COVID-19.