Site icon Rugali – Amakuru

Kagame ageze ahabi! Ese aratera nde ubwoba? Na Mobutu yarafite intwaro zikaze!

Usibye U Bushinwa Igisirikare Cy’u Rwanda [ RDF ] Nicyo Gitunze Missiles Zishwanyaguza Ibifaru. Igisirikare cy’u Rwanda, RDF, cyabaye igisirikare cya mbere cy’abanyamahanga gitunze ibisasu bya missiles byakorewe mu Bushinwa bizwi nka Red Arrow bifite ubushobozi bwo gusenya ibimodoka by’intambara by’imitamenwa bizwi nka tanks cyangwa chars blindés mu Gifaransa.

Kuwa kabiri ushize, ku munsi wa nyuma y’imyitozo ngarukamwaka yaberaga i Gabiro, nibwo igisirikare cy’u Rwanda kerekanye bwa mbere intwaro zakorewe mu Bushinwa zirimo iyitwa PCL-09 na missiles zayo zo mu bwoko bwa HJ-9A “Red Arrow”.

Ikinyamakuru Southchinapost kivuga ko PCL-09 yoherezwa hanze ku izina rya CS/SH1, ari imwe mu ntwaro za rutura z’ingenzi igisirikare cy’u Bushinwa (People’s Liberation Army) gikoresha, ikaba yaratangiye gukoreshwa bwa mbere mu 2009.

Iyi mbunda ifite umunwa wa milimetero 122 ujya kumera nk’uwa D-30 y’Abarusiya, ikunze gushingwa ku ikamyo ya SX2150, ikaba ishobora kurasa amasasu menshi mu ntera y’ibirometero 27, ku rugero rw’inshuro 6 cyangwa 8 ku munota  ndetse ikaba ikorana n’uburyo bwa Beidou bukoresha satellites.

Naho HJ-9A, ni version ya HJ-9 (third generation) yongerewe ubushobozi, akaba ari missiles zisenya ibimodoka by’imitamenwa zishobora kuraswa mu birometero birenga 5,5, aho bivugwa ko iki gisasu gishobora gutobora icyuma kugeza muri metero 1,2 winjira imbere.

Abasirikare b’u Rwanda ashyira missile ya Red Arrow mu mbunda

Igisirikare cy’u Rwanda gikoresha HJ-9A ngo akaba ari cyo cya mbere cy’abanyamahanga kimenyekanye gikoresha izi missiles nyuma y’u Bushinwa buzikora.

Iyi nkuru irakomeza ivuga ko u Rwanda nk’igihugu kikiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 atari ubwa mbere cyaba kiguze intwaro mu Bushinwa nk’aho cyabanje kuhagura ibimodoka by’imitamenwa bizwi mu cyongereza nka SH-3 self-propelled arms vehicles ndetse na missiles z’ubwirinzi bwo mu kirere (air defence missiles). Izi modoka nazo zikaba zaragaragajwe kuwa Kabiri ushize i Gabiro.

SH-3 self-propelled arms vehicles
SH-3 self-propelled arms vehicles

Umusesenguzi mu bya gisirikare wo mu mujyi wa Beijing, Zhou Chenming avuga ko igurwa ry’izi ntwaro rigaragaza kwaguka kw’ubucuruzi bw’intwaro kw’u Bushinwa muri Afurika, ahanini bitewe n’uko izi ntwaro zoroshye gukoresha, zitanga umusaruro, zidahenze bikabije kandi zikaba zifite byinshi zihuriyeho n’izakozwe n’Abasoviyete ibisirikare bitandukanye byo muri Afurika byakunze kwishimira mu bihe byashize.

Hagati ya 2013 na 2017, intwaro u Bushinwa bugurisha ziyongereyeho 38% ugereranyije n’imyaka 5 yabanje, aho Afurika yaguze 21% by’izi ntwaro nk’uko byemezwa n’Ikigo mpuzamahanga cy’ubushakashatsi ku mahoro cya Stockholm (Stockholm International Peace Research Institute).

Ikindi Zhou atangaza, ni uko bitandukanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’inshuti zazo, u Bushinwa ngo nicyo gihugu cyonyine gikora intwaro kidashyiraho andi mananiza ya politiki kugirango kikugurishe intwaro.

Iri curuzwa ry’intwaro z’u Bushinwa ariko mu myaka yashize rikaba ryarateje impaka nyuma y’aho raporo zigaragarije ko zirimo gukoreshwa mu makimbirane nko mu ntambara zo muri Repubullika iharanira Demokarasi ya Congo no muri Sudani y’Epfo.

Ubwo yasozaga iyi myitozo ngarukamwaka y’ingabo z’’u Rwanda yiswe Exercise Hard Punch III, perezida Kagame yavuze abanzi b’u Rwanda bashobora gusa kurwifuriza nabi ariko batazigera babasha gutsinda, avuga ko uzagerageza gutera u Rwanda atazasubirayo yaba ari muzima cyangwa ari umupfu.

Rushyashya

Exit mobile version