Site icon Rugali – Amakuru

Kagame agenda mu modoka ya Ranjeroveri Murinzi (Range Rover Sentinel) —Iyi modoka MURINZI igura amadorari ibihumbi magana atanu (US$500,000.00)

Yanditswe na David Himbara

****Kugeza ubu—Kagame afite bene ubu bwoko bw’imodoka za Ranjeroveri Murinzi 4 zose hamwe zikaba zaramutwaye amadorari miliyoni 2 ($2,000,000).

Kagame muri Ranjeroveri ye n’umwami wa Maroc

Kagame muri Ranjeroveri ye na Perezida wa Gabon.

Mwabonye Kagame atwaye abashyitsi be umwami wa Maroc na Perezida wa Gabon muri Ranjeroveri. Ubu bwoko bw’imodoka ni Ranjeroveri Murinzi.

Kanda hano urebe amafoto kuri ubu bwoko bw’imodoka

Ubu bwoko bw’ imodoka bwakorewe kurinda igitero icyo aricyo cyose. Abakoze iyi modoka barasobanura hasi ibyo ishobora gukora:

“Iyi Ranjeroveri nshya n’imwe mu ma Ranjeroveri y’igitangaza yakozwe. Ni ubwoko bw’imodoka yakorewe akazi kadasanzwe ko kurinda abayirimo icya batera cyose, ariko bayirekera ubwiza bwayo n’ubushobozi bwo kugenda mu mihanda yose.”

Ibibazo bibiri bigenewe Kagame.

  1. N’iki mu byukuri utinya, igihe ubwira isi yose ko uri umuyobozi uzwi cyane watsinze amatora aheruka ku majwi 99%? Uhora se utavuga ko abanyarwanda bakwisabiye kuguma ku butegetsi kugera mu mwaka wa 2034?
  2. Ni gute waba ugenda mu modoka igura amadorari ibihumbi magana atanu igihe ikinyamakuru cyawe giheruka gutangaza kemeza ko imiryango y’abanyarwanda irenga ibihumbi bitatu batagira icyo bafungura? Ikindi kandi abanyarwanda barenga 60% (Mirongo itandatu kw’ijana) bose bishwe n’ubukene bakorera US$1.90 ku munsi, ni ukuvuga hafi amadorari 2 ku munsi! 

General Paul Kagame, abanyarwanda bake, niba nabo bahari, ntibazibagirwa ubukene wateye igihugu cyatubyaye. Ushobora kuba wishimiye gutwara iyo Ranjeroveri Murinzi, ariko ndashidikanya ko waba usinzira mu mutuzo. Niyo mpamvu waguze iki gikoko k’imodoka—ufitiye ubwoba abaturage bawe kubera ntakiza wabakoreye.

Yashyizwe mu Kinyarwanda na Ange Uwera

Exit mobile version