Uyu munsi takiki ya 7 Werurwe Ikinyoma Jenerali Kagame Paul yakoresheje afunga umupaka na Uganda kuva taliki ya 8 Werurwe 2019 ko yabikoreye kubera urukundo akunda abanyarwanda cyambitswe ubusa kuko yasanze yaribeshye. Muribuka ko Kagame yafunze umupaka abeshya ko ari kurengera abanyarwanda bajyaga Uganda maze mubo yoherezagaye gukora amabi Museveni yise amavunja yayahandura Kagame akavuza induru. None se ko Kagame afunguye umupaka na Uganda baba baramwemereye kongera kohereza intasi/abicanyi be yari yaramenyereje kohereza muri Uganda guhiga no kwica abanyarwanda bamuhunze? Nawe irebere hasi uburyo abanyarwanda muri rusange bashimishijwe n’ifungurwa ry’imipaka.
Uburyo ikinyoma cyambitswe ubusa nuko abanyarwanda aho kwinubira ko Kagame yafunguye imipaka na Uganda ahubwo bagaragaye henshi hirya no hino barimo kubyina no kuririmba bishimira ko bagiye kongera kujya Uganda kwihahira no gushakayo ubuzima. Kuba Kagame yafunguye imipaka ntihagire uwibeshya ko ari kubushake bwe, oya ahubwo ni ukubera igitutu mpuzamahanga cyatumye ayifungura. Kandi si mu baturanyi Kagame afite ibibazo gusa kuko niwumva iki kiganiro hasi uribwumve uburyo no muri Kenya atari shyashya.
Uwakwemeza ko aba banyarwanda benshi twabonye babyina banaririmba bagiye kuva mu Rwanda bajye muri Uganda bahunze inzara ubu ivuza ubuhuha ndetse n’igitugu Kagame n’agatsiko bakomeje gukorera inzirakarengane. Iriya gereza idasakaye Rwanda aho bukera irasigaramo ubusa ahubwo Uganda na Museveni nibashake bitegure ubwinshi bw’impunzi z’abanyarwanda zigiye kubahungiraho kubera impamvu tuvuze haruguru.
Hagati aho u Burundi bwabwiye Kagame ko atariwe ufungura imipaka y’u Burundi ko bo igihe kitaragera cyo gufungura imipaka yabo bityo umunsi ibiganiro barimo na leta ya Kagame izaba yagize icyo igeraho aribwo bazafungura imipaka yabo. Naho Congo ya Tshisekedi isa naho iri gukumira abanyarwanda bitewe n’umubano utifashe neza waturutse k’umugambi mubisha wa Kagame wo gushaka kwica/guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi.
Mu gusoza buri wese yakwibaza ati ni iki mu by’ukuri Kagame yungutse mu myaka itatu ishize yose umupaka w’u Rwanda na Uganda ufunze? Uganda yabonye isoko rinini muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC). Uganda irimo kubaka ibikorwa remezo by’ubukungu n’imihanda muri DR Congo kugira ngo habeho inzira y’ubucuruzi bunoze. Ikindi ibihugu byombi byashyize hamwe mu gusenya no kurwanya imitwe y’inyeshyamba muri DRC. Hagati aho, Perezida wa DRC, Felix Tshisekedi, yihanangirije Kagame amubwira ko iminsi yo kwitwaza FDLR no gushyigikira imitwe nka M23 mu gushoza intambara ku nyungu z’u Rwanda yarangiye.