Site icon Rugali – Amakuru

Kagame afite ubwoba ko iturufu akinisha rya “jenoside yakorewe abatutsi “rishobora kuzahinduka ikigarasha bidatinze

Rwanda: Niba abanyarwanda batavuga rumwe kuri jenoside yabaye mu gihugu cyabo, abanyamahanga bavuga iki? Abahanga mu bumenyi bw’amateka bemeza ko ibikorwa byabaye mu gihe cyashize byisubiramo mu bihe bya none ariko bikigaragaza mu yindi sura! Abo bahanga bemeza ko “Amateka” ari umucamanza utabera kandi utivuguruza (l’histoire est têtue)! Iri hame ry’amateka ririmo ryigaragaza cyane ku butegetsi bwa Paul Kagame mu Rwanda. Bitewe n’uko Paul Kagame yagize uruhare rukomeye mu bwicanyi bwabereye mu Rwanda bwiswe “jenoside”, gusobanura iyo jenoside byaramunaniye, none atangiye kwiyambaza abanyamahanga!

Ku italiki ya 19/07/1994 inkotanyi zimaze kubohoza u Rwanda, ubwicanyi bwari bumaze kuba mu gihugu bwahawe izina ry'”Itsembabwoko n’itsembatsemba“; iryo zina rikaba ryarumvikanishaga ko mu Rwanda hishwe abantu bazize ubwoko bwabo abandi bakicwa bazize ibitekerezo byabo ndetse n’abanyamahanga bahitanywe n’ubwo bwicanyi bose bibonaga muri iryo zina! Igitangaje ariko ni uko Paul Kagame yasanze izina ry'”itsembabwoko n’itsembatsemba” rimucira urubanza, kuko ryumvikanamo ubwicanyi nawe yakoreye abanyarwanda (amoko yose) ndetse n’abanyamahanga, ahitamo gusiba iryo zina arisimbuza izina rya “jenoside yakorewe abatutsi”! Ariko bitewe n’uko amateka ativuguruza, izina rya mbere ryahawe ubwo bwicanyi ry’ “Itsembabwoko n’itsembatsemba” ryanditswe mu bitabo by’amateka kandi n’impamvu yatumye iryo zina ritangwa nayo ikaba isobanutse.

Nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru by’i Kigali, uyu munsi kuwa gatanu taliki ya 22/02/2019, ubwo yasangiraga n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, Paul Kagame yabasabye umusanzu kurwanya abahakana “jenoside yakorewe abatutsi”! Kagame yagize ati : “kwibuka jenoside yakorewe abatutsi n’uburyo igihugu cyabohowe nizo nkingi z’ingenzi twizeye gukomeza gusigasira hamwe n’abafatanyabikorwa bacu.  Mu gihe ihakana rya jenoside rikomeje kwiyongera, haba kuri twe n’abandi, hakaba hari ibintu byinshi biri kwiyongera ku isi, ariko kuri njye, mbere na mbere mpangayikishijwe n’iki kibazo, ni inshingano zacu mu gufatanya kurwanya iryo hakana.

Iri jambo rya Paul Kagame rikaba ryuzuza ibyatangajwe na komisiyo y’igihugu ishinze kurwanya jenoside CNLG, mu itangazo yashyize ahagaragara yamagana ikiganiro cyateguwe n’ishyirahamwe ryitwa “Institut seth Sendashonga” kizabera mu Bubiligi kuri uyu wa gatandatu taliki ya 23/02/2019. Biteganyijwe ko abazafata ijambo muri icyo kiganiro ari : Filip Reyntjens, impuguke y’umubiligi kuri politiki yo mu karere k’ibiyaga bigari by’Afurika, Bwana Faustin Twagiramungu, wabaye ministre w’intebe mu Rwanda (FPR imaze gufata ubutegetsi) akaba ari n’umuyobozi w’ishyaka rya RDI-Rwanda Rwiza; Bwana Jean Baptiste Nkuliyingomawabaye ministre w’itangazamakuru mu Rwanda (muri guverinema ya FPR), Bwana Johann Swinnen, wabaye ambasaderi w’Ububiligi mu Rwanda (1990-1994), Bwana Dr Innocent Biruka, Umunyepolitiki utavuga rumwe na Kigali wo mu ishyaka FDU Inkingi, Bwana Gustave Mbonyumutwa, umwe mu bayobozi b’urubuga “jambonews” n’abandi.

Ni nde ushobora kuvuguruza amateka?

Paul Kagame na komisiyo yashyizeho ya CNLG, barasaba abanyamahanga kuvuguruza ukuri abanyarwanda bazi ku bwicanyi bakorewe mu gihugu cyabo cy’u Rwanda! Birazwi mu mateka ko inkotanyi zagabye igitero cya gisilikare ku Rwanda ku italiki ya 01/10/1990, birazwi mu mateka ko iraswa ry’indege yari itwaye Perezida Juvénal Habyarimana na Ntaryamira Cyprien ku italiki ya 6/04/1994 ariryo ryabaye imbarutso ya jenoside mu Rwanda. Birazwi mu mateka ko interahamwe zicaga abatutsi zikica n’abahutu bari mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, birazwi mu mateka ko mu gihe interamwe zicaga ku ruhande rumwe, inkotanyi nazo zicaga abahutu kurundi ruhande mu duce tw’igihugu zabaga zimaze kwigarurira! Birazwi mu mateka ko inkotanyi zateye inkambi ya Kibeho zikamarira impunzi z’abahutu zari ziyirimo ku icumu. Birazwi mu mateka ko inkotanyi zateye inkambi z’abahutu mu gihugu cya Zaïre zikica impunzi zirenga ibihumbi 300 ubwo bwicanyi bukaba bumaze guhitana abaturage b’abakongomani barenga miliyoni 6; impuguke za ONU zikaba zarasohoye raporo yiswe mappingi ku italiki ya 1/10/2010 zikavuga ko ubwo bwicanyi bwabaye muri Congo bushobora kwitwa jenoside igihe buzaba bugejejwe imbere y’inkiko, n’ubu kandi twandika ubwicanyi bukaba bukomeje mu gihugu cyose mu Rwanda! Paul Kagame akaba avuga ko ubwo bwicanyi bwose bugomba kwitwa “jenoside yakorewe abatutsi gusa” naho abanyarwanda benshi ndetse n’abanyamahanga bakaba babona izina rikwiye ari “itsembabwoko n’itsembatsemba” bityo amateka Kagame ashaka ko asibangana akaba aragarutse!

Paul Kagame arasaba abahagarariye ibihugu byabo kumufasha kurwanya abanyarwanda bavugisha ukuri ku bwicanyi bwe! Ese abo banyamahanga bavuguruza abanyarwanda bate mu mateka yabo? Ni nde munyamahanga uzavuguruza Twagiramungu Faustin, Jean Baptiste Nkuliyingoma, Dr Innocent Biruka n’abandi banyepolitiki benshi b’abanyarwanda bazi ukuri kw’amateka y’u Rwanda? Ese birashoboka ko Paul Kagame ashobora gutegeka igihugu cy’Ububiligi gucecekesha abantu nk’uko abikora mu Rwanda? Komisiyo ya Kagame ishinzwe kurwanya jenoside CNLG ibwirwa ni iki ko ibiganiro bizatangwa na Institut Seth Sendashonga bizapfobya jenoside y’abatutsi kandi ibyo biganiro bitaraba? Iyo komisiyo irashinja Twagiramungu kutemera jenoside yakorewe abatutsi ariko ikongera ikinyuramo ikavuga ko interahamwe zamuhize ndetse zikamurimburira umuryango kuko atari ashyigikiye politiki ya MRND yo kwica abatutsi; abanyarwanda bagomba gufata iki bakareka iki muri uku kwivuguruza kw’inkotanyi? Bizagenda gute abatutsi b’abacikacumu nibatinyuka kuvugira hejuru ko bishwe na FPR -Kagame, nabo se bazabashinja ingengabitekerezo ya jenoside y’abatutsi?

Paul Kagame afite ubwoba ko iturufu akinisha rya “jenoside yakorewe abatutsi “rishobora kuzahinduka ikigarasha bidatinze maze “akabura intama n’ibyuma“! Harya ngo azagwa ku butegetsi? Namara kuva kuri iyi si ateganya ko ibikorwa bye bizamara igihe kingana iki?

Ibihe bizaza biduhishiye byinshi!

veritasinfo 

Exit mobile version