Kagame ati: “Natega n’uwari wese! nta mibare ducura”. Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yavuze ko ubutegetsi bw’u Rwanda budacura imibare itari yo ku iterambere bugamije kwigaragaza neza.
Ikinyamakuru Financial Times cyatangaje inkuru y’icukumbura cyakoze ku mibare yatanzwe n’ikigo cy’ibarurishamibare cy’u Rwanda n’ibyatangajwe na bamwe mu bayikozeho ubushakashatsi.
Mu kiganiro n’urubyiruko kuri uyu wa gatatu i Kigali, Bwana Kagame yasubiye kuri iyi nkuru, avuga ko abona ‘igamije kugaragaza nabi u Rwanda’.
Kugabanuka k’ubukene mu Rwanda byaba atari ukuri
IMF iravuga ko ubukungu bw’isi bugiye kwiyongera
‘Batatu mu bantu 10’ baragwingiye muri Afurika y’iburasirazuba
Iki kinyamakuru kivuga ko icukumbura cyakoze ryerekana ko imibare itangazwa na leta y’u Rwanda ku igabanuka ry’ubukene yaba atari ukuri.
Ati: “Natega n’uwari wese ko nta kintu kitari cyo… cyacuzwe… cyangwa cyahimbwe… ku iterambere turi kugeraho. Ibyo nta gushidikanya”.
Abashakashatsi bavuganye na Financial Times bavuga ko basesenguye imibare y’igabanuka ry’ubukene yatanzwe n’ikigo cy’ibarurishamibare mu Rwanda hamwe n’izamuka ry’ibiciro ku masoko babona ko ubukene butaba bwaramanutse ku kigero cya 6,9% ahubwo bwaba bwariyongereye.
Bwana Kagame yabwiye urubyiruko ko niba hari utekereza ko u Rwanda rufite ibibazo byo gukemura, “aho ntabwo yibeshya koko turacyafite ibibazo byinshi byo gukemura, kandi turi kubikemura”.
BBC