Perezida Kagame yashimangiye ko guca Caguwa atari gahunda ya Kanimba
Mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Karongi, Perezida Kagame yashimangiye ko gahunda yo guca caguwa idakwiye gukerenswa, avuga ko ari iya Leta atari iya Minisitiri Kanimba.
Ibi yabivuze ubwo yahuraga n’abayobozi batandukanye ndetse n’abavuga rikumvikana bo mu Ntara y’Uburengerazuba kuri uyu wa 16 Gicurasi 2016, nyuma yo gutaha umushinga wa Kivuwatt.
Gahunda yo guca imyenda ya caguwa mu Rwanda iri muri gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda mu rwego rwo kugabanya ibitumizwa mu mahanga, ariko hari abatarayumva.
Hari abavuga ko guca caguwa bizatuma abatishoboye babura imyenda ya make, bamwe bakayita gahunda ya Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Francois Kanimba kuko ari we wakunze kuyisobanura.
Umukuru w’Urw’Imisozi Igihumbi yavuze ko iyi gahunda yaganiriweho byimbitse n’Inama y’Abaminisitiri bakayiha umurongo w’uburyo yakorwa, bikaba bidakwiye ko yakwitirirwa Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda nk’aho ari umushinga we bwite uri mu nyungu ze gusa.
Yagize ati “Twaricaye muri cabinet, mu nama nkuru ya Leta, turavuga tuti ‘ariko tugomba kwitonda hano kuko ibi bintu, nubwo twabyita bibi twabigira dute, abantu babimenyereye imyaka myinshi cyane, bamwe twaravutse turabisanga.”
Yunzemo ati “Ntabwo wabica gusa udafite icyo utanga, reka noneho twihutishe inganda zikora bimwe, imwe muri iyi myenda, ndetse bigire kuba byiza, ubuziranenge, bigire kuba byahenduka, noneho icyo gihe umuntu uzamubwira uti ‘urabizi ntukwiye kubikora biragayitse’ ariko umubwira uti ‘kandi uramutse utabikoze wajya hariya.”
Umukuru w’Igihugu avuga ko muri iyi nama baganiriye uburyo bwakoreshwa bukaba bwasimbura caguwa aho kuvuga ko iciwe gusa.
Perezida Kagame yagize ati “Ngiye kukubuza iki, kubera impamvu nagusobanuriye zumvikana na bwo nkwiriye kuba nateguye ikijya muri uwo mwanya w’icyo nkubuza, atari ukuvuga gusa ngo ndakikubujije navuga ati ‘nonese biragenda bite? ndagira nte? Ko ari byo byari bintunze, ko ari byo nari menyereye, urashaka ko ngira nte?’ Ngo ubure icyo umubwira.”
Perezida Kagame avuga ko bimaze gusohoka abantu babifata nabi bitandukanye n’uko inama ya Leta aho hari abavuze ko ari gahunda ya Minisitri w’ubucuruzi n’Inganda, Kanimba Francois.
Umukuru w’Igihugu yagize ati “Bati ya mvugo ya Minisitiri Kanimba, bati Kanimba ushaka guca ibintu hano mu Rwanda, ntibanavuge bati ushaka kubica ataduhaye ikibisimbura, oya, bikaba ko ari gahunda ya Kanimba yashatse guca ibintu mu Rwanda, bakagarukira aho ntibasobanure!”
Perezida Kagame Karongi
Yunzemo ati “Ntabwo ari ikibazo cya Kanimba, ntabwo ari we utera ikibazo, nta n’ubwo inshingano ye ari ugutera ikibazo ahubwo arashaka kugikemura kandi ni ibintu twumvikanyeho mu nama ya Leta.”
Perezida Kagame yagaragaje ko kugira inganda zikora imyenda ari ibintu bishoboka cyane.
Yagize ati “Reka turebe icya ngombwa, twubake izo nganda, izo nganda ziduhe impuzankano z’abana bacu, zikenewe, bikorwe mu Rwanda kuko birashoboka, ntabwo tuvuga gukora ibintu bidashoboka, turavuga ibintu bishoboka tumaze kubonaho ingero nyinshi.”
Kagame avuga ko nta mpamvu abantu bakora ibintu ngo ni uko bamaze imyaka myinshi aho bumva ko batahindura umuco wo kuba batahindura ibyo bamenyereye.
Yanavuze ko nta cyiza kiri mu myenda ya caguwa aho ayifata nk’aho ari ihabwa ba ‘ntaho nikora’ iba yaturutse mu ngo zitandukanye.
Yagize ati “Ziriya ndibata, zaturutse mu mago, mu byo abantu bipimye, bakambaraho, byagera ku yindi noheli bakabishyira iruhande, bakavuga ngo ‘ibyo ni iby’abatagira noheli nziza, mugende mugerageze muzamure noheli yabo.”
Umukuru w’Igihugu avuga ko muri caguwa habamo n’imyenda iba idakwiye ko umuntu ko yakwambara ngo atize undi, ati “Ni byinshi, bimwe ntanavugira na hano. Umuntu atakambara ngo atize undi, ikoti ushobora kuryambara ariko hari ibindi, murabizi…“Buriya navuze bikeya tugiye mu gusesengura nkabaha amateka yabyo yose, ngira ngo bamwe bashobora kubyiyamburira hano.”
Izuba Rirashe