Ikinyamakuru Jeune Afrique cyemeje ko Amb Sezibera arwariye muri Kenya ariko atameze nabi.
Amakuru kino Gitangaza makuru Kagame acishamo ingengabitekerezo ye kivuga ko Sezibera atarembye nkuko bamwe cyangwa ibinyamakuru bya Kampala bivuga.
Kino kinyamakuru kivuga ko umwe mubategetsi ba Kigali wagihaye amakuru yemeza ko bwana Dr Richard Sezibera ameze neza mubitaro bya Nairobi ariko batazi igihe azatahiri.
Kino kinyamakuru kivuga ko ibivugwa ko Sezibera yarozwe ahawe utuzi twa Munyuza atarukuri ko ibyo bikomoka muri RNC.
Rnc France iribaza ukuntu Ministire w’abanyarwanda amakuru nkaya ahabwa ibinyamakuru byo mumahanga mugihe itangaza makuru ryo mu Rwanda ntacyo ribiziho kandi ariryo ryagatangarije abanyarwanda uburwayi bw’umuyobozi wabo.
Ejo uraje ubone ibinyamakuru bya Kigali bitangiye kwandika inkuru bikesha ibinyamakuru byo mumahanga wagirango byo sibitangaza makuru.
Turibaza kandi ukuntu Dr Richard Sezibera yaba ameze neza ntavurirwe mu Rwanda.
Rnc France irifuriza bwana Dr Richard Sezibera gukira.