Perezida Kagame yavuze ku mubano we na Museveni, EAC, no ku masezerano y’u Rwanda na Arsenal. Perezida Kagame yavuze ko Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba uri gutera imbere mu buryo butandukanye nubwo hari ibisitaza bigaragara hirya no hino.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Televiziyo yo muri Kenya, NTV, cyibanze ku ngingo zitandukanye zirimo iterambere ry’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC; umubano w’u Rwanda na Uganda; amasezerano y’u Rwanda na Arsenal ndetse n’iterambere ry’umugabane wa Afurika.
Perezida Kagame yavuze ko hazahoraho ibisitaza muri EAC bituma ibintu bitagenda neza gusa ashimangira ko hariho n’uburyo bwo kubikemura aribwo bunyura mu biganiro.
Abajijwe n’Umunyamakuru Smriti Vidyarthi niba kugeza ubu abona EAC yarageze ku byari byariyemejwe bijyanye no guhuza abaturage bo muri ibi bihugu, yasubije ko hari intambwe yatewe.
Ati “Intambwe yatewe mu myaka ishize ni ingenzi cyane. Urugero abaturage bo muri EAC bakora ubucuruzi hagati yabo batekanye, hari amategeko yashyizweho adufasha mu buhahirane mu buryo buboneye, wenda ntituragera aho tugomba kuba turi 100%, ahari turi kuri 70%, ni ngombwa ko tugomba gukora ibyisumbuyeho.”
Umubano na Uganda
Kuva mu 2017, umubano w’u Rwanda na Uganda ntiwifashe neza ahanini biturutse ku kuba abanyarwanda bahohoterwa iyo bagiye muri iki gihugu cy’igituranyi, bamwe bagafungwa abandi bagakorerwa iyicarubozo nyuma bakajugunywa ku mipaka barabaye.
Ibi byatumye habaho amasezezerano ya Luanda yo guhosha uyu mwuka mubi, yasinywe ku wa 21 Kanama 2019 n’abakuru b’ibihugu byombi, nyuma akurikirwa n’inama y’abaminisitiri yabaye muri Nzeri mu Rwanda yiga ku ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Perezida Kagame abajijwe uko abona umubano we na Perezida Museveni, yagize ati “na mbere y’uko tugira inama muri Angola yahuje abakuru b’ibihugu byombi, twari dusanzwe duhura tukaganira kuri bimwe muri ibi bintu.”
“Nyuma haza ubu buryo bundi bw’ibiganiro, biracyakomeje. Hari inama igiye kuba ku wa 18 z’uku kwezi, yagombaga kuba yarabaye mbere yimurwa ubugira kabiri, […] nibura ikiriho ni uko tuzahura, tukareba ko twakuraho ibibazo bigihari.”
Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko yizeye ko ibintu bizagenda neza, kuko biri mu nyungu za buri wese.
Ati “Umwe ashobora kubyita ibibazo bikomeye, ariko ibi ntabwo ari ibibazo bitakemuka. Nta kintu gikomeye abantu bataganiraho, nyuma bakabifaho umwanzuro kugira ngo bakomeze barebe imbere. Ndatekeza ko impamvu nziza zizigaragaza tukabona uburyo, ariko icy’ingenzi ni ukugira ubwubahane kuri buri ruhande.”
Abajijwe niba ubwo bwubahane buhari, Umukuru w’Igihugu yasubije agira ati “buzaza”.
Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ku iterambere ry’umugabane wa Afurika, ko abanyafurika bakwiye gufata icyemezo kiganisha ku byo bifuza kugeraho.
Kimwe muri ibyo ngo ni ukugira imyumvire n’amahame yubakiyeho ibyo byose mu nyungu z’abaturage b’uyu mugabane, bakanigira no ku byo abandi bagezeho.
Ati “Wumva buri muyobozi wese wa Afurika, abantu bavuga ibintu byiza, ubona kandi n’ubushake babivugana. Iyo ni intambwe nziza yo kubakiraho byose, ariko ibyo ubwabyo ntabwo bihagije, hari icyo ugomba gukora.”
Perezida Kagame na mugenzi we wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni, ubwo bari bamaze gusinya amasezerano ya Luanda
Umusaruro w’ubufatanye n’ikipe ya Arsenal
Muri Gicurasi 2018 nibwo u Rwanda rwinjiye mu bufatanye bw’imyaka itatu na Arsenal FC, bugamije kumenyekanisha u Rwanda nk’icyerekezo gikomeye cy’ubukerarugendo n’ishoramari, binyuze mu gushyira ikirango ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’imyenda yayo.
Ibyo byiyongeraho ko Visit Rwanda igaragazwa ku byapa byo ku kibuga mu mikino Arsenal FC yakiriye muri Emirates Stadium, ku byapa bitangirwaho ibiganiro n’abanyamakuru no ku basura Ikibuga cya Arsenal bagera ku bihumbi 250,000 buri mwaka.
Perezida Kagame yabajijwe icyo avuga ku byagiye bitangazwa n’abantu batandukanye ko amafaranga yashowe mu kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda mu ikipe ya Arsenal yari akwiye gushyirwa mu bindi, avuga ko adashobora kubuza abanenga kunenga, gusa ko umusaruro w’ubu bufatanye uhari kandi mu buryo bugaragara.
Ati “Inyungu irahari mu buryo bwinshi twabonye incuro amagana ya ba mukerarugendo, kandi abo ba mukerarugendo bazana amafaranga. Ntabwo baza kunsaba amafaranga, ahubwo bo baduha amafaranga. Dufite imibare y’abantu bajyanye by’umwihariko na ririya shoramari, imibare mu buryo bw’amafaranga bakoresheje mu gihugu.”
“Muri make, kunenga bikwiye kujyana n’ibimenyetso, ntabwo bihagije kuvuga ngo iki ni kibi kuko ngo unenga gusa, ukumva ko umuntu aza kukwizera. Ndatekereza ko byaba byiza kunenga uvuga uti ibyo uri gukora ni bibi ukabiherekesha imibare ukanyereka uburyo ari bibi. Ntabwo bihagije kumbwira ngo wari ukwiye gushora amafaranga yawe hariya, yego nshobora kuba ariho nayashyize, ariko nyereka uburyo byari kugira inyungu nini kurusha aho nayashoye.”
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) giherutse gutangaza ko ubufatanye bw’u Rwanda na Arsenal bumaze kugira inyungu ibarirwa muri miliyoni 36 z’ama-pound, ni ukuvuga asaga miliyari 36 Frw.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko abanenga bafite uburenganzira bwabo, ariko nawe niba yakoze igenzura akabona igikorwa runaka aricyo kizabyara umusaruro, nta mpamvu yo gutekereza ku by’abanenga.
Yavuze ko ugomba gukora, ibyo wakoze byatanga umusaruro ukabyigiramo, bikaba uko kandi mu gihe utabonetse ukabibazwa cyangwa ukaboneraho kwiga.
Umuyobozi Mukuru mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB, ushinzwe ubukerarugendo, Belise Kaliza, aherutse kubwira abanyamakuru ko ubufatanye bw’u Rwanda na Arsenal bumaze kubyara umusaruro nyuma y’umwaka umwe butangiye.
Yavuze ko bifashishije imibare yakusanyijwe n’ibigo mpuzamahanga, inyungu u Rwanda rumaze kuvana muri ubwo bufatanye ibarirwa muri miliyari 36 Frw.
Ati “Mbere yo gusinya ayo masezerano, 71 % bya miliyoni z’abafana ba Arsenal ntibabonaga u Rwanda nk’ahantu ho gusura ariko mu mpera z’umwaka wa mbere w’ubufatanye, kimwe cya kabiri cyabo babona u Rwanda nk’ahantu ho gusura.”
Kaliza yavuze ko mu mwaka wa 2018 ba bakerarugendo bavuye mu Bwongereza baza mu Rwanda biyongereyeho 5 % .
Yakomeje avuga ko uburyo bwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda bwakozwe na Arsenal, bwageze ku bantu miliyoni 4.3 , akaba asanga ari umusaruro ufatika.
Umwaka ushize wa 2018, mu Rwanda haje abakerarugendo bangana na miliyoni 1.7.
Perezida Kagame yavuze ko nta kabuza umubano w’u Rwanda na Uganda uzamera neza mu gihe cyose ibihugu byombi bifite ‘ubwubahane’
Source: Igihe.com