Abarimu bari gukosora ibizamini bya Leta bisoza ikiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye kuri site ya APACE ku Kabusunzu bagaragarije Umuseke ko bafashwe nabi kubera umwanda n’imirire mibi. Iyo baganiriye na bagenzi babo bari ahandi bavuga ko bo nta kibazo nk’iki bafite.
Aba barimu bagera kuri 800 baturutse ahantu hatandukanye mu gihugu, bageze aha ku ishurirya APACE tariki 02 Ukuboza baje gukosora ibizamini bya Leta. Bavuga ko babanje kwihanganira imirire mibi n’isuku nke bagira ngo bizakosoka.
Aho bogereza ibikoresho aba barimu bariraho hateye inkeke mu isuku, abakoreshwa imirimo y’isuku no gutegura ibiribwa harimo abana bagaragara no ku mafoto bari guhata ibijumba. Aba barimu bavuga ko umubare munini w’abakoreshwa muri iyi mirimo ari abana.
Aba barimu harimo abagera kuri 300 bakora bataha, abarya bakanaba hano bari hafi 500.
Isuku y’ibikoresho nk’ibikombe banywesha amazi ibateye inkeke kuko byirirwa aho babyogereza hafi y’ikigega cy’amazi hatari kure y’icyobo cy’amazi y’imyanda.
Umwe mubarimu utifuje gutangazwa amazina ati “Amafunguro tugaburirwa aratangaje. Urugero uyu munsi (kuwa gatatu) bagabuye ibitoki byahiye bikaba nk’umunyigi na kawunga hanyuma imboga zo ziba ari ibishyimbo bizira amavuta, nabyo bike kandi byuzuyemo amazi gusa ibishyimbo ari mbarwa.”
Kuwa mbere w’ikicyumweru aba barimo bwo bariye ahagana saa munani z’igicamunsi kuko umuceri bari bawutogosheje uvanze n’ibirayi bikanga gushya. Nabyo ngo aho bibonekeye byabaye bicye.
Abakoreshwa iyi mirimo higanjemo abana
Abarimu bari hano ku Kabusunzu bavuga ko iyo babajije abandi uko imirire n’isuku bihagaze aho bari gukorera ku zindi sites, bababwira ko nta kibazo nk’iki gihari.
Aba barimu bavuga kandi ko ikibazo nk’iki atari ubwa mbere kibaye hano kuko n’umwaka ushize byabayeho bakanabitangaho raporo ngo bizakosoke uyu mwaka.
Ahaterekwa ibikombe ni hafi y’ikigega cy’amazi n’icyobo cy’amazi y’imyanda
REB iba yatanze ibisabwa byose
Rwanda Education Board igirana amasezerano n’ikigo cyakiriye aba barimu bakosora ibizamini bya Leta, ikagenera iki kigo ingengo y’imari izakoreshwa kandi kuri buri kigo hagashyirwa umukozi wa REB ugomba gutanga raporo y’uko ibintu bihagaze nk’uko umuyobozi wayo abisobanura.
Dr IrenéeNdayambaje Umuyobozi mukuru wa REB yabwiye Umuseke ko nta kibazo kidasanzwe baramenya kuri APACE Kabusunzu kuko nta raporo yari yavayo ikigaragaza.
Twagerageje kuvugana n’umuyobozi w’iyi site ya Kabusunzu kugeza ubu ntibiradushobokera.
Aba barimu bakomeje akazi ko gukosora ibizamini bya Leta kugeza tariki 20 Ukuboza.
Ibirayi bitogosheje hamwe n’umuceri bidahiye bagaburiwe kuwa mbere
UMUSEKE.RW