Site icon Rugali – Amakuru

Kabuga iyo aza kuba umukene ubu aba yibereyeho neza kuko icyo azira ntakindi ni imitungo ye

Kabuga iyo aza kuba umukene ubu aba yibereyeho neza kuko icyo azira ntakindi ni imitungo ye

Ejo hashize ku wa gatatu taliki ya 11/11/2020 nibwo Kabuga Félicien yitabye ishami ry’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ruri i La Haye mu gihugu cy’Ubuholandi kugirango agezweho ibirego yahimbiwe bimushinja kugira uruhare muri jenoside yabaye mu Rwanda mu mwaka w’1994. !

Kabuga akaba yaratawe mu munyururu azirako adashyigikiye ubutegetsi bw’abicanyi b’inkotanyi babohoje igihugu cy’u Rwanda ariko ku buryo bw’umwihariko umunyemali Kabuga Félicien akaba azira ko atatanze umusanzu mu nkotanyi kandi umutungo we wose ukaba warafashwe na Paul Kagame ! Kugirango adashobora kuzabaza ibintu bye yambuwe, Kagame yashyizeho abahimbabinyoma bo kumuhimbira ibyaha bamugerekaho iturufu rya jenoside.

Hashize imyaka 25 Kabuga ashakishwa kandi agerekwaho amakuru y’ibinyoma ko ari ruharwa mugukora jenoside ariko ubwo yageraga imbere y’abacamanza, ubushinjacyaha bwariye iminwa buvugako dosiye imushinja ibyaha itarakorwa!

Umushinjacyaha w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), Serge Brammertz, yavuze ko atararangiza iperereza ku byaha bishinjwa Kabuga Félicien kuburyo ibyo aregwa bigomba kuzahindurwa bikagirwa bicye; yavuzeko ubushinja cyaha bukeneye igihe cyo gutunganya dosiye y’ibirego nyuma yo kongera guhura n’abatangabuhamya bari mu Rwanda.

Bimwe mu byaha ubushinjacyaha bushinja Kabuga, buvuga ko yagize uruhare mu guha intwaro Interahamwe mu Kigo cya Gisirikare cya Gisenyi no muri Hotel Méridien ku Gisenyi, ngo akaba yaratanze kandi imodoka ze mu gutwara Abatutsi bakajya kwicirwa kuri Komine Rouge (itarigeze ibaho mu Rwanda) !

 

Exit mobile version