Abayobozi batunzwe agatoki n’abaturage benshi ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanda, Mbanjimbere Innocent, na Nyiramahano Chantal, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bugarura na ko ko muri uwo murenge.
Abaturage basaga batanu bavuze ko Mbanjimbere abakubita uko yiboneye nta mpamvu, ariko uyu muyobozi yasobanuriye Minisitiri Francis Kaboneka ko aba baturage bamubeshyera.
uyu mugabo wambaye ikoti rya kakiMbanjimbere ni uyu mugabo wambaye ikoti rya kaki (Ifoto/Ndayishimye Jean Claude)
Minisitiri Kaboneka yabwiye abaturage, n’aba bayobozi batungwa agatoki, ko umuyobozi ukubita umuturage adakwiye kuguma ku buyobozi, avuga ko adashobora kwihanganirwa.
Yasuye Akarere ka Ngororero mu rwego rwo kwakira ibibazo by’abaturage, mu kwirinda ko ibibazo byajya bitegereza gukemurwa n’Umukuru w’Igihugu iyo yasuye abaturage, kandi byakagombye kuba byarakemuwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze.
Minisitiri Kaboneka yasabye abaturage gushyigikira gahunda za Leta birinda kwigira indakoreka, abizeza ko Leta itazihanganira abayobozi babahohotera, ndetse ababwira ko abayobozi babakubise badakwiye kubagarukamo.
Gusa nyuma yo kuganira n’abaturage akababwira atyo, umunyamakuru wacu Ndayishimye Jean Claude wagiye gukurikirana iby’urwo ruzinduko rwa minisitiri, avuga ko yamubwiye ko kuba yabwiye abaturage ko abo bayobozi badakwiye kubagarukamo bidasobanuye ko ari icyemezo kigiye guhita cyubahirizwa ako kanya, kuko ibirego by’abaturage bigomba kubanza gusuzumwa, bigafatwaho umwanzuro n’ubuyobozi bw’Akarere.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanda, Mbanjimbere Innocent, yahakaniye Minisitiri Kaboneka ko ajya akubita abaturage, ariko minisitiri amubwira ko agiye gukurikirana muri polisi arebe ko nta muturage wamureze, amubwira ko nasanga hari umuturage wamureze muri polisi aza kumufatira icyemezo gikakaye.
Umwe mu bavuga ko Mbanjimbere yabakubise witwa Kamana Jacques wo mu Kagari ka Bugarura mu Murenge wa Buhanda, yabwiye Ikinyamakuru Izuba Rirashe ko nyuma yo gukubitwa n’uyu muyobozi yatanze ikirego kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kabaya nubwo umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yatubwiye ko icyo kirego ntacyo azi.
Dove.rw