Abaperezida 28 bitabiriye inama ya AU bageze i Kigali…abandi barategerejwe
Abakuru b’ibihugu 28 ba visi perezida ,ba Minisitiri w’Intebe, ababungirije n’abahoze ari abakuru b’ibihugu bamaze kugera i Kigali aho bitabiriye Inama ya 27 ya AU izahuza abakuru b’Ibihugu n’abandi ku wa 17 na 18 Nyakanga 2016.
Abakuru b’ibihugu 28 ba visi perezida ,ba Minisitiri w’Intebe, ababungirije n’abahoze ari abakuru b’ibihugu bamaze kugera i Kigali aho bitabiriye Inama ya 27 ya AU izahuza abakuru b’Ibihugu n’abandi ku wa 17 na 18 Nyakanga 2016.
José Mário Vaz, Perezida wa Guinea-Bissau
Jorge Carlos Fonseca, Perezida wa Cape Verde
Azali Assoumani Perezida wa Comores yururuka indege i Kanombe
Perezida wa Palestine, Mahmoud Abbas yakiriwe na Minisitiri w’Ubutabera, Jonston Busingye
Joseph Kabila, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
Ismaïl Omar Guelleh, Perezida wa Djibouti
Brahma Ghali, Perezida wa ‘Sahrawi Arab Democratic Republic’
Abdel Fattah el-Sisi, Perezida wa Misiri i Kigali
Filipe Nyusi, Perezida wa Mozambique yakirwa mu Rwanda
Abdelmalek Sellal, Minisitiri w’Intebe wa Algeria
Hassan Sheikh Mohamoud, Perezida wa Somalia yageze mu Rwanda ku gicamunsi
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yageze i Kigali
Mossa Elkony, visi perezida wa Libya yakiriwe na Minisitiri w’Ubutabera, Jonston Busingye
Christian Kaboré, Perezida wa Burkina Faso yakiriwe na Minisitiri w’Umutekano, Musa Fazil Harelimana
Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya ahabwa ikaze i Kigali
Ernest Bai Koroma, Perezida wa Sierra Leone yakiriwe n’Umuyobozi mukuru wa RDB,Francis Gatare
Faure Gnassingbé, Perezida wa Togo, yakiriwe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana
John Dramani Mahama, Perezida wa Ghana yakiriwe na Minisitiri w’Umutekano, Sheikh Musa Fazil Harelimana
Yemi Osinbajo, Visi Perezida wa Nigeria yakiriwe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana
Hage Geingob wa Namibia yageze mu Rwanda
Macky Sall wa Senegal, Perezida wa Senegal ageze i Kigali
Ibrahim Boubacar Keïta, Perezida wa Mali
Alassane Ouattara , Perezida wa Côte d’Ivoire na we yageze mu Rwanda
Hailemariam Desalegn, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, yakiriwe na Minisitiri w’Ubutabera, Jonston Busingye
Perezida Theodoro Obiang agera mu Rwanda
Perezida Issoufou wakiriwe na Minisitiri Evode Imena
Perezida Touadera ubwo yageraga i Kanombe
Minisitiri w’Umutekano, Sheikh Musa Fazil Harerimana yakira Visi Perezida wa Botswana, Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi
Alpha Oumar Konaré yayoboye Mali kuva mu 1992 kugera mu 2002
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye yakira Perezida Zuma
Minisitiri Mushikiwabo yakira Perezida wa Tchad, Idriss Deby ari nawe muyobozi wa AU
Mkapa yakiriwe na Minisitiri w’Umutekano Musa Fazil Harerimana
Mkapa yageze i Kigali
Perezida wa Liberia ubwo yakirwaga ku kibuga cy’indege
Perezida Ellen Johnson Sirleaf wa Liberia yaje mu Rwanda atwaye n’indege ya Kenya Airways
Perezida Sirleaf yakiriwe na Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Valentine Rugwabiza
Biteganyijwe ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, Perezida Johnson Sirleaf azagirana ikiganiro na Perezida Kagame ku bijyanye na gahunda bafatanya kuyobora igamije kongerera ubushobozi abagore mu buhinzi, ‘Empowering Women in Agriculture’ (EWA), yatangijwe mu nama y’abakuru b’ibihugu ya 19 yabereye Addis Ababa mu 2012.
Mu gihe abagore b’Abanyafurika ari ingenzi cyane mu buhinzi, EWA ihangayikishijwe n’uko hatariho ihuzwa ry’inyungu z’abahinzi b’abagore kuri uyu mugabane, muri gahunda zigamije guteza imbere ubuhinzi muri Afurika.
Ibyo ngo bituma uburinganire budahabwa agaciro mu iterambere ry’uyu mugabane, nubwo abagore bakomeje kurigiramo uruhare rukomeye binyuze mu buhinzi.
Guteza imbere gahunda ya EWA bishingiye ku bakuru b’ibihugu na za guverinoma bazwi cyane ko biyemeje guteza imbere abagore mu bihugu byabo, n’abandi bantu biyemeje gushyigikira iterambere rya Afurika, by’umwihariko kongerera abagore ubushobozi.
Biteganyijwe ko abafatanyabikorwa b’iyo gahunda bazamenyeshwa aho igeze ishyirwa mu bikorwa n’ibikeneye kugira ngo irusheho kwihuta.
Source: Igihe.com