‘Twagiramungu yaratubwiraga ngo tuzarwane ategeke ngo twe nta mashuri dufite’ General Kabarebe. General James Kabarebe, Umujyanama wa Perezida w’ u Rwanda mu bya gisirikare n’ umutekano wahoze ari Minisitiri w’ ingabo avuga ko mu gihe FPR –Inkotanyi yari mu mishyikirano na Leta ya Habyarimana Juvenal, Faustin Twagiramungu we yavugaga ngo RPA izarwane ategeke.
Ibi General Kabarebe yabikomojeho mu kiganiro aherutse guha abarimu b’ amateka bari bateraniye mu itorero mu karere ka Nyanza.
Amateka y’ urugamba rwo kubohora igihugu agaragaza ko mu 1993 nyuma y’ imyaka 3 urugamba rwo kubohora igihugu rutangiye habayeho amasezerano y’amahoro yabereye Arusha ahuza FPR na Leta ya Habyarimana.
Icyo gihe ingabo za FPR zabaga ku Murindi, ari nko ku kicaro cya RPA na FPR nk’ uko byatangajwe na General Kabarebe, umwe mu bayoboye urugamba rwo kubohora u Rwanda.
Yagize ati “Mu 1993 twari twizeye ko imishyikirano izakunda. RPF yari yaratangiye mu 1991 kuvugana n’ amashyaka yabaga mu Rwanda MDR, PSD na PL, ku buryo mu 1993 bazaga ku Murindi. Rwari urujya n’ uruza Umurindi yari nka capital, bariya ba Twagiramungu bose birirwaga ku Murindi ariko we akatubwira ko twebwe tugomba kuzarwana we akazategeka, kubera ko twebwe turi inyeshyamba tudafite amashuri tutazi gutegeka, twe tuzarwane ariko we ategeke, uretse ko nta masezerano yabayeho y’ ibyo”.
Mu 1993 Twagiramungu yari umuyobozi w’ ishyaka ryitwaga Mouvement Démocratique Républicain MDR.
Mu mwaka wakurikiyeho yabaye Minisitiri w’ Intebe w’u Rwanda kuva tariki 19 Nyakanga 1994 kugera 31 Kamana 1995, yayoboye umwaka 1 ukwezi 1 n’ iminsi 12.
Magingo aya Faustin Twagiramungu w’ imyaka 74 afite ubwenegihugu bw’ u Rwanda n’ Ububiligi. Aba mu Bubiligi. Kimwe mu byo azwiho ni uko atavugarumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda.
General Kabarebe avuga ko ingabo za FPR zari zifite icyizere ko imishyikirano izatanga umusaruro bituma zidakomeza kurwana ngo zifate igihugu mu 1993.
Akomeza agira ati “Muri 93 mu kwa 2 Habyarimana yakoze igerageza rya Jenoside yica abantu benshi cyane mu Bugesera na Kibirira muri Ngororero noneho RPF iramubwira ngo nukomeza kwica turafata igihugu noneho RPA turakomeza duca hejuru y’ ingabo za Habyarimana tugera hariya Shyorongi hafi gufata igihugu. Iyo dukomeza twari gufata igihugu , kugera muri 93 ntabwo ingabo za Habyarimana zari zigishobora guhagarara imbere yacu. N’ iyo dukomeza icyo gihe nta jenoside yari kuba ariko turahagarara ngo imishyikirano ya Arusha ikomeze”.
“HE yaratubwiye ngo nimufata igihugu kandi turi mu mishyikirano ntabwo aribyo. Nimureke ubwo babyemeye ko bahagaritse Jenoside musubire inyuma”.
General Kabarebe avuga ko aho bari bamaze gufata hagumye mu maboko yabo hitwa muri zone tempo, ibi ngo nibyo byatumye aribo bari bacunze umutekano wa Habyarimana ubwo yasuraga superefegitura ya Kinihira.
Ati “Habyarimana aza n’agaherikobuteri nitwe twamwakiriye bajya muri salle I Kinihira kuri superefegitura ari kumwe na ba Sagatwa bihagiye bo bari aho gusa abitwa ba Rutayise bavuga ngo muranashonje muze tubahe byeri tubondore ni uko bivugiraga mbese by’ umurengwe”.
Source: Ukwezi.rw