Site icon Rugali – Amakuru

Justine Ngezi nuwo gushyigikirwa mu rugamba arimo rwo kurenganura umubyeyi we no gushaka ukuri nyako

Justine Ngenzi, umukobwa wa Octavien Ngenzi wahoze ari burugumesitiri wa Kabarondo nuwo gushimirwa no gushyigikirwa kuba yari yemeje guhaguruka akarengera ise wamubyaye. Nibura ise umubyara nabona iyi ntambara yinkundura umukobwa we arimo kurwana bizamutera akanyamuneza k’umutima.

Hari benshi bafite ababyeyi babo bafunzwe kandi barengana ariko ntitujya tubumva barengera abo babyeyi babo haba munyandiko cyangwa mu mvugo nko kuri TV na Radio. Njye uyu mwana w’umukobwa wa Octavien Ngenzi usa nkungana nuwanjye numvise binejeje kubona arengera ise nkeka buri muntu wese wabyaye atabura kunezezwa no gushima ndetse no gushyigikira uyu mwana mu rugamba arimo.

Muze dufashe uyu mwana kandi niba azasoma iyi nkuru azarebe uburyo yashyiraho uburyo bwo kuba hagira abamufasha ku mafaranga yamufasha gushaka umwavoka ukomeye niba bishoboka cyangwa akongera akabwira abantu birambuye uburyo yifuza abantu bamufasha.

Exit mobile version