Site icon Rugali – Amakuru

Justice for Kizito. Ese abantu bakwishyira hamwe bakarega Mitali

Njye ndi umunyarwanda ndi hanze. Nababajwe cyane n’urupfu rwa Kizito n’uyu munsi sindabyumva ukuntu umuntu yicwa ku manywa y’ihangu muri 2020 bikarangira bityo.

Igitekerezo mfite ni uko, nyuma yo kumva inzira y’umusaraba ye Nsaba ko abantu bishyira hamwe bakarega nibura Mitali Protais, Gasana Emmanuel n’uriya Theos Badege kuko nibo bari hanze. Amagambo Mitali yavuze(2014) arahali, Ndetse ubuhamya bwa Kizito burabyivugira.

Ndasabako niba bishoboka musaba diaspora tugakusanya amafaranga ya Avoka ariko urubanza rukaba cg se Mitali agasubizwa kwa Sebuja niba adashaka gusaba imbabazi no kuvuga uko byagenze.

Muzadutumire Kambanda atubwire niba bishoboka n’uko byakorwa twiteguye gutanga ibishoboka byose.

Merci.

Umusomyi wa Rugali, taliki ya 29 Werurwe 2020

Exit mobile version