Site icon Rugali – Amakuru

Julius Malema wa EFF arashinja Kagame kugurana amafaranga impunzi UK ishaka kujya guta mu Rwanda

Iri curuzwa ry’impunzi riramaganwa n’abantu benshi impande zose mwiyumvire Julius Malema uhagarariye ishaka EFF ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Afurika y’epfo uburyo abyamagana. Arabyita ubucuruzi kuko Kagame bazamuha amafaranga kugirango izi mpunzi UK ishaka kwikiza ibone aho izishyira.

Hano twakwibaza byinshi! U Rwanda koko rufite ubushobozi bwo kwakira impunzi? Impunzi igihugu cya Kenya cyanze kandi ari igihugu kinini kandi cyamye cyakira impunzi maze u Rwanda agahugu kangana nk’akadomo kakiyemeza kuzakira! Murumva uburemere iki gikorwa muri byinshi abanyarwanda batishimiye Kagame agiye gukora? Reka bavuge ko u Rwanda yarugurishije abanyamahanga niyo mpamvu yo kwica, gufunga n’ibindi bibi byose akomeje gukorera abanyarwanda.

Julius Malema aremeza ko ari ubucakara. Kuki ngo Kagame atajya mu Bwongereza agahura n’izo mpunzi akaziganiriza ushaka kujya mu Rwanda akaba ariwe ajyana nta kiguzi kibayeho. Yakomeje avuga ko nta na rimwe u Bwongereza bwigeze bukunda abanyafurika

Exit mobile version