Site icon Rugali – Amakuru

Judi Rever yaganiye nuwahoze ari umukomando muri APR mu bateye gerenade kwa Chez Lando mbere ya Jenoside

Ikiganiro n’uwahoze ari umukomando mu ngabo za FPR asobanurira Judi Rever uko bategetswe, hamwe n’abandi basirikare b’abatutsi bari muri APR, gutera resitora ya minisitiri w’umututsi Lando Ndasingwa, muri Werurwe 1994 mbere ya jenoside. Abantu benshi barahakomerekeye muri icyo gikorwa cy’ubugizi bwa nabi Kagame na FPR bahindukiye bakabeshya ko ari abantu ba Perezida Habyarimana bateye iyo gerenade kwa Chez Landa.

Tubibutse ko Lando, umugore we Hélène Pinsky w’i Montreal, hamwe n’abana babo baje kwicwa ku ya 7 Mata 1994 ubwo Kagame yari amaze kurasa indege yari itwaye Perezida Habyarimana na Perezida Ntaryamira Cyprien w’u Burundi.

Muri iki kiganiro na Judi Rever uyu mukomando avuga ko Charles Ngomanziza, mugenzi bari kumwe batera gerenade kwe Chez Lando yaje kwicwa na FPR nyuma ya jenoside. Uyu  mukomando avuga ko Inkotanyi nazo zateguye zikanagaba ibitero mu cyo bari barise zone tampon mbere ya Mata 1994 zikicamo abaturage benshi binzirakarengane. 

Exit mobile version