Site icon Rugali – Amakuru

Joyce Keza ati: “Noble Marara akwiye kumesa kamwe”

Kuki Noble Marara akomeje kwibeshya kuwo turwanya? Tumwibutse ko uwo tugomba kwigobotora ari Kagame naho Gen Kayumba nawe yaramuhunze! Ndi mu bantu basoma ibyo Noble Marara yanditse mu kinyamakuru cye Inyenyeri News kandi nkamwumva kenshi kuri Radio ye Inyenyeri ku buryo nize imvugo ye bihagije kandi nkaba ntatinya kuvuga ko 90 kw’ijana (90%) zibyo Noble Marara yandika cyangwa avuga bijyana n’umurongo w’abashaka impinduka mu Rwanda bafashe ariko 10 kw’ijana (10%) risigaye yivugira ibijyanye n’umurongo w’abashaka kugundira ubutegetsi mu Rwanda akenshi dusanga muri FPR na DMI ya Kagame. Ibi byatumye nshaka ijambo ryasobonura Noble Marara ntatukanye ariko nsanga ijambo “IKIRUMIRAHABIRI” (DOUBLE AGENT) ariryo ryasobanura neza imikorere ye. Kugirango musobanukirwe nicyo ijambo “Double Agent” rivuga dore bimwe mubyo Wikipedia ivuga:

“In the field of counterintelligence, a double agent (also double secret agent) is an employee of a secret intelligence service, whose primary purpose is to spy on a different target organization, but who, in fact, is a member of the target organization. Double agents are often used to transmit disinformation or to identify other agents as part of counter-espionage operations. They are often very trusted by the controlling organization since the target organization will give them true, but useless or even counterproductive, information to pass along.”

Ku batumva ikizungu (Icyongereza), mu magambo macye bishatse kuvuga: “Bavuga umuntu ko ari ikirumira hatatu iyo umuntu w’ikirumira habiri yerekana ko yashwanye n’umukoresha we wambere ariko mubyukuri akaba akimukorera. Icyo gihe aha amakuru atariyo abo bitwa ngo bamuguze ariko agakomeza guha amakuru nyayo uwo mukoresha we wambere muri raporo atanga. Ikindi kandi ibirumirahabiri (Double Agents) bakoreshwa mu gukwirakwiza ibihuha no gutanga amakuru ayobya ku bushake”

Mbere yuko mvuga birambuye icyatumye nshyira mu nyandiko isesengura ryanjye kuri Noble Marara, nagirango mbanze mvuge ko nta shyaka ndimo uretse ko ndi mubashaka ko habaho impinduka mu Rwanda kuburyo nta pfunwe bintera iyo banyise umu FDU Inkingi, umutaripfana wo mw’Ishema Party cyangwa umu RNC kuko aya n’amashyaka nemera kandi numva dutahiriza umugozi umwe muri iyi ntambara yo kwigobotora igitugu cya Kagame na FPR. Abo mu yandi mashyaka nka PS Imberakuri nirya Deo Mushyahidi bambabarire kuko njya kugeza ubu nsanga aya mashyaka abarizwa cyane aho ba perezida fondateri bayo bari kuko nubwo hanze hari abavuga ko bayarimo ariko ntabwo njye ndabona ibikorwa byayo bihagije hanze kuburyo navuga ko nyibonamo. Ishyaka ntabwo ari umuntu umwe cyangwa abantu babiri kandi n’irifite benshi ndeba ibikorwa n’umusaruro bimaze kugeraho. Umbabarire niba tutabibona kimwe ku mashyaka.

Icyatumye rero nandika n’ikiganiro Gen Kayumba yagiranye na Serge Ndayizeye kuri Radio Itahuka aho yavugaga kwiyicwa ry’impunzi z’abanyekongo bidateye ku munsi wakurikiyeho Noble Marara kuri Radio ye Inyenyeri yabyutse yikomye Gen Kayumba ariko bintera kwibaza byinshi cyane cyane ko no mubyo Noble Marara yavuze harimo ibinyoma byinshi bivanzemo kwishongora no kwivuguruza.

Mbere yuko ngaruka ku binyoma byuzuye mubyo Noble Marara yavuze, ndagira ngo mvuge ko ntarimo kurengera Gen Kayumba. Simuzi, sindahura nawe kandi hari byinshi ntemeranya nawe kandi nifuza ko yagira icyo atubwira birambuye kuko azi byinshi. Gusa ikintu cyonyine navuga mpuriyeho na Gen Kayumba nuko ubu dusangiye urugamba rumwe ariko bitavuga ko nibagiwe abantu bapfiriye mu buvumo muri Kanama cyangwa n’izindi nzirakarengane zishwe igihe yarakiri muri FPR. Ariko niba dushaka igihugu kigendera ku mategeko, inkiko cyangwa urundi rwego ruzashyirwaho n’abanyarwanda nibo bazamucira urubanza naho ubundi nkuko babivuga mu cyongereza “He is innocent until proved guilty” bivuga ngo “Ni umwere kugeza igihe azahamwa n’icyaha”. Ariko mu gihe dutegereje urubanza rwe, nta kibazo mfite na mba ko yagira icyo avuga anenga ubutegetsi bwa Kagame nkuko aribyo byari byamuzinduye mu kiganiro yagiranye na Radio Itahuka.

Icyanteye kwibaza byinshi rero, ni ukuntu Noble Marara yavudutse nkiya Gatera nkaho ari gatumwa maze yikoma Gen Kayumba karahava. Naribajije nti, nubwo Gen Kayumba afite intoki zanduye nta burenganzira bwo kuvuga nabi uwo yitandukanije nawe ugikomeje kwanduza intoki ze? Nguhe urugero tekereza gihe Lizinde na Kanyarengwe bari mw’ishyamba uko inkotanyi zari kubyifatamo iyo Lizinde aza kwikoma Kanyarengwe wanenganga Perezida Habyarimana icyo gihe ngo nuko yanenze Perezida Habyarimana? Mu mbabarire hano ntabwo nshatse kuvuga ko Marara ari ku rwego rumwe na Lizinde ariko murumva icyo nshatse kuvuga. Noble Marara arikoma Gen Kayumba, ese we ko yirirwa asebya Kagame kandi barakoranye? Yarinze Kagame ndetse aba n’umushoferi we.

Ndetse Noble Marara nigeze kumva yivugira ubwe uburyo birirwaga biruka kuri Kagame bamutwaye muri za Ranger Rovers ze abamuri iyuma benshi bahataye ubuzima kubera kumwirukaho mu modoka zidahanitse nkize utibagiwe abanyamaguru bagendaga bagonga mu mihanda none ubu niwe uri gushaka kutwumvisha ko Gen Kayumba atagombye gutabariza impunzi z’abanyekongo. Ari undi muntu utarigeze aba mu nkotanyi cyangwa RDF uvuze ibyo Noble Marara yavuze kuri Gen Kayumba, njye naruca nkarumira. N’ikindi uruzi niyo ibyo yavuze biza kuba ari ukuri? Ese niki cyaba kihishe inyuma yo kutavuga ukuri kuri Gen Kayumba? Ese Marara ntiyaba yaratumwe kujya asenya Gen Kayumba kuri Radio ye mu gihe cyose Gen Kayumba agize icyo atangaza gisesereza Kigali? Ntabwo nzi inkotanyi kandi ntabwo nigeze mba mu Rwanda igihe Gen Kayumba yakoranaga na Kagame. Ariko ntabwo ari ibanga ko Paul Kagame mu bantu atinya harimo Gen Kayumba ndetse n’ikimenyemenyi amaze kumuhusha kabiri kose. Bimwe mu byo Noble Marara yashinje Gen Kayumba mu kiganiro cye ngo yaba yararashe kubanyekongo cyangwa ari mu batumye bahunga. None se Marara agiye kurusha imbabazi abanyekongo barenze batatu bahamagaye Gen Kayumba bamubaza ibibazo? Wenda aribo bamushinje ko yabiciye cyangwa yabagize impunzi njye nabumva. (Iyumvire ibibazo bamubajije). Kandi erega Noble Marara yiyibagiza ko nawe azabazwa abagenzi yagonze ubwo yabaga atwaye Kagame cyangwa n’abantu benshi bishwe na Republican guard ubwo yari akiyirimo. Ese niki kitubwira ko nawe hatari abo bagutumye kujya kwica no gutera inshinge? Ese wagonze bangahe? Ngo ntamuntu wigeze wica? Erega nta wivuga amabi ameza ahari! None urangije ngo Gen Kayumba yicishije Col Karegeya? Ese wowe nihagira uvuga ko wicishije mugenzi wawe umunyamakuru Charles Ingabire tuzabyemere?

Abataramenyera imvugo ya Noble Marara yuzuyemo kuyobya no gucabiranya mujye mwibaza impamvu avuga ko atari umunyapolitiki. Ese niba Marara atari umunyapolitiki ni iki? Iyo yihandagaza akavuga biriya byose yumva ko arimo akora iki? Yibwira ko abarimo guca imigani cyangwa kuririmba? Reka mwibutse ko aba arimo gukora politiki kandi iyo uyikora ugomba kugira uruhande rumwe ubogamiraho apana kuba ikirumirahabiri. Yego Marara yari umushoferi wa Kagame ariko iyo ushishoje usanga ashobora kuba yiyemera akanikuza. Iyo avuga kugushwana kwa ba bagabo batatu, Kagame, Gen Kayumba na Col Karegeya, wagirango yaryamanaga nabo. Ngo abashoferi harya bamenya amabanga ya ba sebuja? Marara reka nkubwire ntabwo bamenya byose kuko iyo watwaraga Kagame washoboraga kumenya ibyo agenda avugira mu modoka ariko ibyo yavugiye muri bya biro bye yegetseho umuryango cyangwa mu cyumba na Nyiramongi, simpamya ko waba ubizi. Kuvuga rero imishwanire yabariya bagabo batatu ukagera naho uvuga ngo amagambo babwiranye hagati yabo hakaba hashize imyaka myinshi ukaba ukibuka ayo magambo, njye mbona ko uba wabibwiwe n’abandi bantu wowe uzi baba bashaka ko ubikwirakwiza mu rwego rwo gutera urujijo muri opozisiyo kuko ibyo uvuga kenshi kuri Gen Kayumba ubona bigirira akamaro cyane Kagame. Nabivuze ngitangira, inyito y’ijambo “Ikirumirahabiri (Double Agent) rigaragaza neza uwo ukorera warangiza ukabeshya abanyarwanda bari hanze ngo wahunze Kagame! Ujye wibuka ko iyo utunze urutoki Gen Kayumba hari izindi eshatu ziba zigutunzeho. Bishoboka gute umuntu nka Noble Marara wabaye muri RDF/Republican guard arinda/atwara Kagame ushobora kuba ufite ibiganza biriho amaraso ashaka kwigira intama y’imana acecekesha undi babanye muri RDF nawe ushobora kuba afite ibiganza bijejeta amaraso. Reka twe twabuze abacu kubera iyo RDF mwahozemo ari twe tujya imbere maze mwe mutuge inyuma mudutere ingabo mu bitugu.

Birashoboka ko mw’isesengura ryanjye nakwibeshya kuri Noble Marara akaba atari ikirumirahabi (Double Agent), bikaba byatumye nibaza indi mpamvu yatera Noble Marara gushaka gucecekesha no kuvuga nabi umuntu babanye mu mabi none bakaba bombi bavuga ko biyemeje kuyavamo. Niyo mpamvu nkeka ko hashabora kuba hari icyo Noble Marara apfa na Gen Kayumba ku giti cye. Niba gihari ni kuki twe dushaka impinduka mu Rwanda yatuzanamo amacakubiri yabo? Ikindi ni kuki yazanamo RNC ishyaka Gen Kayumba arimo? Ese ko ntabandi bo mu mashyaka yandi nko muri FDU Inkingi, Ishema Party cyangwa n’abandi bantu nka Noble Marara bahoze muri FPR bikoma Gen Kayumba? Nkeka ko atari ukubura ibibi bamuvugaho ahubwo nuko banga gutiza umurindi Kagame. Ndabizi hari benshi bazibaza impamvu nyazo zatumye nandika none ntabatindiye dore ibintu bitatu (3) Noble Marara yavuze njye byatumye mwibazaho byinshi:

Paul Kagame na Kayumba bose ni bamwe.

Aha Marara aratubeshye, Paul Kagame na Gen Kayumba ni abantu babiri batandukanye cyane. Kuba bombi barishe ibyo wenda ntawabihakana ariko Gen Kayumba yakoraga munsi y’amategeko y’umuyobozi we Kagame. Ariko Kagame kugeza magingo aya arica. Wari wumva Gen Kayumba bamushinja ubwicanyi? Marara aragereranya ibitagereranywa. Paul Kagame yakoze ibibi byinshi n’ubu akibikora. Kugeza n’ubu akurikirana Gen Kayumba aho ari muri Afurika y’epfo. Amaze kumuuhusha inshuro zigera kuri ebyiri. None se nko gufunga murumuna wa Gen Kayumba amuziza mukuru we, wowe ntubona aho ubugome bwa Paul Kagame bugera? N’ako nawe uramuzi neza ntacyo nkungura kubyo uzi. Ariko Paul Kagame na Gen Kayumba baratandukanye cyane ntaho bahuriye.

Gen Kayumba yari umugaba w’ingabo muri 1996.

Marara Reka kubeshya abanyarwanda utekereza ko nabo badasoma. Reka tukwibutse neza Gen Kayumba ntabwo yabaye umugaba w’ingabo muri 1996, ahubwo yayoboye ingabo mu mwaka wa 1998. Ubwo se abantu bazemera ko ibyo ubabwira aribyo mu gihe ubaha amakuru apfuye?

Gen Kayumba niwe wicishije Col Karegeya.

Ubwo Marara ahinduye Kagame umwere muri iki kibazo. Iyo mvugo ya Marara yanteye kwibaza iki kibazo “ari Kagame na Gen Kayumba uwaba yarafite inyungu mu kwica Gen Karegeya ninde? Nongere mubaze ikindi ikibazo “Niba Gen Kayumba ari umwicanyi, aho ari muri Afurika y’epfo, bamaze kumushinja ko yishe abantu bangahe? Paul Kagame we arica amanywa n’ijoro ntaruhuka. Ubwo wagereranya abo bagabo bombi? Ibi birerekana ko hari icyo Marara na Gen Kayumba bashobora kuba bapfa bihariye bombi twe tutazi. Niba kandi haricyo bapfa, Marara ntiyakagombye kukizana mu banyarwanda kuko ntacyo kitwunganira muri uru rugamba turimo rwo gukuraho ingoma y’igitugu ya Paul Kagame. Niba Marara nawe yumva ko arimo atahiriza umugozi umwe natwe na Gen Kayumba arimo nareke guserereza Gen Kayumba ahubwo tugende inzira imwe.

Exit mobile version