Kuki umuryango wa Col. Byabagamba na Gen. Rusagara wangirwa kubasura? Mureke rero mbabwire. Kuri Kagame byose birashoboka. Mureke dusengere Col. Byabagamba, Gen. Rusagara n’abandi bose bafunzwe bazira kuvuga ukuri harimo Diane Shima Rwigara utangiye kwibagirana, harimo Ingabire Victoire n’abandi. Mureke twongere twereke abo bose ko turi kumwe nabo ko tutabibagiwe. Kuko kuba Kagame yabica kuriwe ni ibintu byoroshye cyane. Byabaye nk’umukino umuntu yabigereranya na cya gihe cya NERON wicaraga muri stade maze akarebana ibyishimo byinshi uburyo abakristu babashimuriraga intare zikabashwanyaguza maze akishima cyane. Kagame nawe n’uko ntaho ataniye na Neron.
Kagame arashaka kubanyuza mu ryoya. Ko ariwe ufite ububasha bwo kwica agakiza muri ruriya Rwanda. Yigize Imana y’abanyarwanda. Ariko ntakitagira iherezo kandi nta n’ijoro ridacya. Gusa umunsi ntawe uwuzi ariko uzagera aveho. N’ubwo mu jambo rye rirangiza umwaka yavuze ngo bazarinda ibyo bagezeho ubuziraherezo. Bivuga ngo Col. Byabagamba, Gen. Rusagara, Diane Rwigara, Ingabire Victoire n’abandi bose afungiye muri prison ze, azabafunga ubuziraherezo se kuko ibyo byose biri mu byo bagezeho? Biri mubyo bagomba kurinda ngo abasenya batazabisenya? Ibaze nawe.
Gusa icyo navuga nuko Kagame atazatura nk’umusozi. Ibyo akora byose, ibyo avuga byose, byose bizashira. Ko umenya azapfa nk’urwa Neron. Aho bose bazamuta agasigara ahagaze we ku giti ke, akabura n’umuhereza pistole ngo yirase nk’uko Neron yabuze umuhereza inkota ngo yisogote yarangiza akavuga “Have I neither friend nor foe?” bivuga ngo “nta nshuti nta n’umwanzi nfite koko?” Oya, Kagame we yejeje abanzi, azabibona uwo munsi n’ugera. Ko umenya hazabaho ikiganiro cy’urudaca ku buryo bifuza ko ahanwa nk’uko byabaye kuri Neron. Abasenateri bati tuzamwicishe inkoni. Buri wese azavuga uburyo yifuza ko bahanamo Umwicanyi Kagame. Harabazavuga ngo bamwicishe amabuye, harabazavuga ngo bamuhambe yumva cyangwa nawe bamwohereze kwota umuriro wo muri gereza ariko umenya uzaba umuriro utazima.
Ange Uwera