Site icon Rugali – Amakuru

Joy Agaba yishwe na Kagame nkuko yishe musaza we Gen Rwigema

Joy Agaba Mushiki wa Gen Rwigema

Joy Agaba yashyinguwe uyu munsi taliki ya 29 Ugushyingo 2019 ariko ibintu Kagame yakoreye umuryango wa Gen Fred Gisa Rwigema byongeye kwerekana ko u Rwanda rutegetswe n’umuntu ufite umutima umeze nk’ibuye!

Joy Agaba ntabwo ari umuntu usanzwe kuburyo atagobye gushyingurwa nk’umuntu usanzwe ibi akaba ari ikimenyetso simusiga ko uwamwishe ari nave wishe musaza we akaba atashakaga ko aherekezwa mu cyubahiro. Aho nyiri kumwica yerekanye ubutindi nuko yabujije n’abandi banyarwanda baba inshuti n’abakunzi ba musaza wa Joy Agaba kuza kumuherekeza ari benshi.

None se ko Kagame yapfushije nyina Asteria igihugu cyose kikajya mu cyunamo ni kuki mushiki wa Gen Fred Gisa Rwigema, Joy Agaba, yapfa ariko agaherekezwa n’abantu bacye nkaho ari umuntu usanzwe w’itabye imana? Icyo Kagame arimo kwiyibagiza nuko nawe ejo azapfa kandi napfa azasiga umugore n’abana nabo kandi bazapfa.

None arifuza ko ibyo yakoreye Joy Agaba byazakorerwa umuryango we? Yego we napfa bazashyira igitugu ku bantu batabishaka maze bajye mu kiriyo cyangwa kumuherekeza ariko nta gihamya ko bizakorerwa umuryango we.

Ikibabaje nuko ubu umugore wa Fred Gisa Rwigema n’abana be ubu bari mu mazi abira kuburyo niba nta Gikozwe nabo bashobora kwicwa nkuko mushiki we yishwe. Ikindi kibabaje nukubona abantu benshi Fred Gisa Rwigema yafashije cyangwa yagiriye neza bahitamo kugira ubwoba maze bagatererena mushiki we ngo nuko bafite ubwoba ko Kagame nabo yabica.

Harya benshi bemere amafuti ya Kagame ngo nuko ari umututsi kimwe nabo ngo nabice nuwabo? Ikibi aho kiri hose twagobye kukirwanya maze tukimika uburenganzira bwo kubaho, kuvuga icyo ushaka, kujya mw’ishyaka ushaka, gukora icyo ushaka ntubizire ngo nuko Kagame na FPR bo babiona ukundi. Abasenga rero musengere uyu muryango niba hari abibwiraga ko turimo gusebanya nimwirebere name iyi video ubwo Joy Agaba yashyingurwaga.

Exit mobile version