Site icon Rugali – Amakuru

Joy Agaba yishwe bamunize nkuko bishe Alexia Mupende cg banize Col Karegeya.

Joy Agaba yishwe bamunize nkuko banize Alexia Mupende

Mbere yuko tugira icyo tuvuga kuri iyi nkuru twashatse kumenya niba ibinyamakuru bya Kagame hari icyo nibura batangiye kuvuga ku rupfu rwa Joy Agaba mushiki wa Gen Fred Gisa Rwigema ariko na nubu nta kanunu.

Nkuko mubizi mwese Joy Agaba agiye kumara icyumweru apfuye. Amakuru yose twabonye avuye mu Rwanda akaba yemeza ko Joy Agaba yishwe anizwe aho uwamunize yamusanze mu nzu ye yabagamo mu Kiyovu agace ku mugi wa Kigali gaherereye aho yakoreraga ubucuruzi butandukanye butanga serivisi.

Ntitwabura kubabwira ko hari nabemeza ko yishwe arozwe nabyo birazwi ko aribumwe mu buryo Kagame asigaye akoresha cyane. Ariko ibi abishobora cyane iyo afite ahantu hizeye yakurogera cyangwa anyuze kubo mu muryango bawe biyemeje gukorera shitani.

Nkuko tumaze kubivuga haruguru, ibinyamakuru byo mu Rwanda byongeye kwerekana ko bitigenga ko bikorera leta ya Kagame kuko kugeza ubu byishyiriye agati mu menyo nta na kimwe kiratinyuka kuvuga ku rupfu rwa Joy Agaba.

Amakuru atugeraho nuko Joy Agaba ashobora kuzashyingurwa ku wa gatanu kandi ikindi ubu abantu bajya ku kiriyo bakaba batemerewe gufata amafoto ndetse ubwoba ni bwinshi mu bajya mu kiriyo cya Joy Agaba.

Uburyo Joy Agaba yishwe anizwe n’uburyo DMI ya Kagame ikoresha cyane mu kwica abanyarwanda, muraziko aribwo buryo Col Karegeya yishwe, muribuka uburyo DMI ya Kagame yigeze kwirara mu ndaya maze yicamo benshi ibanize mu mujyi wa Kigali ariko urundi rupfu rwababaje benshi akaba ari urw’ umunyamideli Alexia Mupende.

Uru rupfu rwa Joy Agaba rushobora kuzaba gihamya igaragaza ko uwamwishe ari nawe wenda wishe musaza we Gen Fred Gisa Rwigema wishwe taliki ya 2 Ukwakira 1990 arashwe. Maj Michel Mupende wari liyetona ubwo FPR yateraga aherutse kwemeza ko Gen Rwigema yishwe n’abasirikari bari bashinzwe kumurinda yari yahawe na Kagame kandi bumviraga Kagame kurusha Gen Rwigema.

Tugaruke ku rupfu rwa Joy Agaba. Tuvuge ko yapfuye azize uburwayi busanzwe nkuko bamwe twumvise babivuga ku maradiyo yabo, none kuki leta ya Kagame yatinye kubivuga mu binyamakuru ndetse bakaba bakomeje kwanga ko bisohoka. Abo twumvise ku maradiyo yabo twumvise bavuga ngo Joy Agaba ntabwo yari umupolitisiye ariko biyibagije ko kuba ari MUSHIKI wa Gen Fred Gisa Rwigema bimugira umuntu udasanzwe ahubwo uruta naba politisiye.

Nkuko ejo twabivuze ntabwo amashusho abeshya. Nawe wongere urebe agace ka video twashyize muri iyi nkuru ubwo Gen Fred Rwigema yashyingurwanga ku mugaragaro, urabona ko Kagame wagirango arashaka kwiruka ahunga umurambo wa Gen Rwigema.

Kagame abure gufata nibura umunota umwe ngo yunamire Gen Rwigema nkuko Perezida Pasiteri yabikoze. Uze kwitegereza urebe Kagame asa nkuhagaze ku kaguru kamwe kandi kunama ho urabona ko ari ukwikiza (Faking). Ahubwo buriya Kagame yagombaga guterera isaruti Gen Rwigema nibwo twari kubona ko amuhaye icyubahiro gikwiriye. Umuntu arakwanga akanakwanga wapfuye? Birababaje!

Kubari batazi Joy Agaba nibyo yavuze kuri musaza we gen Fred Gisa Rwigema, mu mpera ya video iri hasi twabashyiriyeho ibyo yavuze bigaragaza ko yakundaga musaza we ko kandi bari inshuti usibye no kuba yari mushiki we nawe akaba musaza we.

Exit mobile version