Site icon Rugali – Amakuru

Joy Agaba, mushiki wa Gen Rwigema, yashyinguwe

Joy Agaba, mushiki wa Gen Fred Gisa Rwigema, witabye imana hashize icyumweru yashyinguwe uyu munsi kuwa gatanu. Nkuko tumaze iminsi tubivuga amashusho ntabeshya namwe nimwirebere umubare w’abantu baje kumuherekeza.

Mwibuke ko Joy Agaba atari umuntu usanzwe kuko kuba ari mushiki w’umuntu benshi mu Rwanda babona nk’intwari kandi bakesha kuba baravuye mu buhungiro, yagobye guhabwa icyubahiro akwiye niyo batabikorera Joy Agaba ariko bakabikorera Gen Fred Gisa Rwigema.

Ikindi kandi kugeza ubu nta kinyamakuru cya leta ya Kagame kiratangaza iby’urupfu rwa Joy Agaba ndetse nta nubwo bigeze bavuga ko yashyinguwe uyu munsi. Nkuko twari twabibabwiye ubushize, Joy Agaba yishwe anizwe. Hari benshi bemeza ko yaba yarazize kuba mu minsi yashize yarasigaye anenga kandi yinubira ko musaza we Gen Fred Gisa Rwigema yishwe n’abantu batumwe na Paul Kagame.

Exit mobile version