Site icon Rugali – Amakuru

JOSIANE MWISENEZA IKIMENYETSO CY’UKO UBUMWE N’UBWIYUNGE BUSHOBOKA MU RWANDA.

Ntabwo ushobora gutegeka invura ngo itagwa cyangwa izuba ngo ryere kuva, ikindi ntushobora guhindura itumba ngo urisimbuze icyi (ibihe by’izuba). Ikindi ntabwo wacana umuriro ngo uhishe umwotsi, hamwe n’ibindi byinshi nawe watangaho ingero. Ibyo nibyo byagaragaye n’uyu munsi bikigaragara mu Rwanda kwica inzirakarengane bazihoye ko zifite impano Imana yazihereye zo gufasha abaturage.

U RWANDA RURI MU BIHUGU BYAMBERE KW’ISI MU KWICA ABANYABWENGE KIKAYOBORWA N’ABICANYI BAGACIRA IMANZA ABO BICIYE

U Rwanda rumaze gutakaza ubuzima bw’abantu benshi bagiye bapfa bazira ishyari, inzangano, ugutsimbarara ku matwara y’ubugome, murabo bishwe harimwo abanyabwenge barimo abafite impamyabushobozi zihanitse, abazi amashuri aciciriritse nabandi. Abo bose bishwe bazira yuko babonwaga nkabantu bakunzwe n’abaturuge.

Tugarutse kuri Josiane Mwiseneza biragaragara ko yakunzwe n’abantu batandukanye, ariko nanone intagondwa zagaragaje ibiri mu mitima yazo kubera ko Umwana yitinyutse agashyira ibitekerezo bye k’umugaragaro akimara kubishyira kumugaragaro yararwanyijwe cyane, ariko Mwiseneza ntibyamuciye intege yakomeje gahunda yo kurangiza amarushanwa kandi muri binyamakuru byose abanyamakuru bamubaza ntahantu nahato yigeze asebanya cyangwa ngo avuge ko bari kumurwanya nubwo byari biriho kandi yarabibonaga kandi kandi akabyunva. Ibi rero byagaragaye ko n’uyu munsi intagondwa zigishijwe guhora zihembera amacakubiri kubintu bishya bagamije kuburizamo ibikorwa by’abantu bafite impano zo gufasha abaturage.

UKURI KUZATSINDA BIRASABA KUGUHARANIRA

Abanyakuri mwese muhaguruke ducane twenyegeze umuriro umucyo utwikire umwijima uzahunga, turifuza ko abantu buriwese mu mwanya arimo Mwiseneza yafatwaho urugero rw’ubumwe n’ubwiyunge kuko yemeye no kurenganywa ariko agaragaza ukuri kuri mu mitima y’abanyarwanda bakunda igihugu, nabanzi bacyo. Nubwo hakiri umubare munini utemera ko abanyarwanda bagira amahirwe angana ariko tuzakomeza tubirwanye kugeza igihe u Rwanda n’abarutuye bazamenya neza ko buri wese agomba kujya muruhando rwo kugaragaza ibitekerezo munzego zose hamwe na politiki noneho abanyarwanda bagahitamo abo bashaka ko babayobora.

Ishema Ryiwacu

Exit mobile version