Mu mirenge 13 igize Akarere ka Ngororero, kamwe mu tugize Intara y’Uburengerazuba, habarurwa abana bangana na 56% bari munsi y’imyaka itanu bafite ikibazo cyo kugwingira.
Ni ikibazo abaturage bavuga ko giterwa n’amakimbirane mu miryango, imyumvire no kuba hari bamwe bashyizwe mu byiciro by’ubudehe bitabakwiye bityo ntibahabwe ubufasha burimo ibiribwa, amata n’ifu ya Shisha Kibondo ihabwa abari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe.
Uwitwa Hatagekimana Alex utuye mu Mudugudu wa Barama, Akagari ka Gitega mu Murenge wa Matyazo avuga ko hari ibibazo by’abaturage bagiye bashyirwa mu byiciro by’ubudehe bitajyanye n’ubushobozi, ku buryo bituma batabona bwa bufasha bw’ibiribwa n’amata kuko biba byahawe abari mu cyiciro cya mbere ahanini batabikwiye.
Ibarura ryo mu 2015, ryagaragaje ko aka karere gafite abana bagera kuri 56% bagwingiye. Irindi barura riri gukorwa rigaragaza ko bageze kuri 48%.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kuradusenge Janvier, yabwiye IGIHE ko ibyiciro by’Ubudehe biri mu byatumye abana bagwingiye baba benshi.
Ati “Nk’abantu bashyizwe mu cyiciro cya gatatu kandi bakennye byatumye ba bana baguma mu mirire mibi. Tukaba dusaba ko nubwo hahindurwa ibyiciro ariko serivisi z’abana ntizibangamirwe.”
Akomeza avuga ko ugereranyije n’aho bavuye hari ikimaze gukorwa, nubwo hari abaturage bagifite ya myumvire yo kumva ko kubyara cyangwa kugira umuryango arizo mbaraga.
Ati “Turacyafite ikibazo cy’ababyara abana benshi nubwo ubukangurambaga bukomeje tubifashijwemo n’abajyanama b’ubuzima.Twe twifuzaga ko mu myaka itanu twaba tugeze kuri 35%. Twese nidufatanya tuzabigeraho ariko bishingiye ku mudugudu.”
Abaturage bo muri aka karere baganiriye na IGIHE ubwabo bahamya ko hari imiryango itandukanye irangwamo amakimbirane, bikaba bigira uruhare mu igwingira ry’abana.
Hategekimana agira ati “Igwingira rirahari kandi aka karere ni akarere abantu bahinga kandi bakeza yewe dufite n’uturima tw’igikoni ariko kutumvikana kw’abagize umuryango, kutajya inama ni bimwe mu bibitera.”
Ikindi gitera igwingira ry’abana muri aka karere ni imyumvire ikiri hasi n’ikibazo gikomeye kijyanye n’uko abaturage bako bakiri inyuma ku bijyanye n’uburezi ugereranyije n’utundi turere.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero kandi butangaza ko ingamba bwafashe mu kurwanya ibi bibazo zishingiye ku itorero ry’umudugudu.
Ubushakashatsi mu rwego rw’ubuzima bw’abaturage DHS, bwakozwe hagati ya 2005 na 2015 bwagaragaje ikibazo cyo kugwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu kigenda kigabanuka ku muvuduko wa 6% mu myaka itanu cyangwa 1,3 % buri mwaka, kuko kugwingira byari bigeze kuri 38% bivuye kuri 51% yo mu 2005.