Site icon Rugali – Amakuru

Josephine Mukazitoni washakanye na Kabuga Felicien yasize avuze byose ku mitungo yabo yibwe na Kagame na FPR Inkotanyi

Josephine Mukazitoni washakanye na Kabuga Felicien yasize avuze byose ku mitungo yabo yibwe na Kagame na FPR Inkotanyi

Josephine Mukazitoni aremeza ko ubucamanza bwo mu Rwanda ntacyo bwigeze bubamenyesha kubyerekeranye n’ikibazo cy’umutungo cyangwa ngo ibagezeho ubutumwa bw’idosiye yo gukurikirana umugabo we ariwe Kabuga Felicien. Josephine Mukazitoni ati ubwo bucamanaza ni abajura, ati ni gute bajya kuburanisha umuntu ntibahamagare impande zombi. Leta ya Kigali icyo yashakaga n’imitungo y’umunyemari Kabuga Felicien nk’uko yatwaye imitungo y’abandi banyemari batavuga rumwe nawe.

Kuri Kagame icyaha n’umuryango n’ibimuturukaho byose mbese byose, icyo nemeza hano Kagame amuhora imitungo. Mureke Kagame akomeze arye iyo mitungo ayishimishemo ariko ntimwibagirwe ko imari ya Kabuga Felicien cyangwa n’iz’abandi bose yigaruriye ishobora kuryozwa ubutegetsi bw’u Rwanda. Twese turibeshya Kabuga ntiyafashwe ahubwo we ubwe yarijyanye ahubwo mutegereze icyatumye yishikiriza igipolisi cy’Ubufaransa. Ko umenya agiye gukemura ibibazo byose by’ u Rwanda? None n’inde uzamushinja?

Kabuga Felicien afite umutungo mwinshi. Amazu ye twese tuzi neza ko leta ya kigali iyakoreramo. Imirima y’ibyayi bya Felicien Kabuga byose barabyigaruriye. Umufasha wa Kabuga Josephine Mukazitoni yabwiye leta ya Kigali ayisaba imitungo y’umuryango we. Yabwiye Kagame ko nawe afite uburenganzira ku mutungo w’umugabo kubera ko ari umugore w’isezerano.

Ntimubone ngo Kagame yaracecetse yagerageje kwiyegereza abana ba Kabuga kugira ngo abashe kumenya aho iyo mitungo ye yose iherereye abone uko ayigarurira. Josephine Mukazitoni ati amazu yacu yayatujemo abantu be. Abana ba Kabuga bagiye i Kigali kugaruza imitungo y’umuryango babonana na Kagame ariko yabakuriye inzira ku murima basura iwabo amara masa.

Ariko bamwe mu banyarwanda benshi barishimye ngo Kabuga yafashwe yabaye se yarutanze! Abazungu babonye ko ageze mu za bukuru bati reka tumwikureho. None injiji z’i Kigali zirimo zirabyina ngo Kabuga yafashwe! Umunyarwanda umwe ati babahaye umusaza w imyaka 85 y’amavuko nibashake bamurekure yigendere amafaranga ye bamaze kuyagabana hagati yabo naho twe bagiye kutujugunyira umusaza w’imyaka 85!

Arongera ati igihugu nk’ubufaransa gifite iperereza ikomeye kikifata kikaturagira bigeza ha? Hanyuma ngo operations ikomeye cyane ukagirango haringabo uyu musaza yarafite ziri bubarwanye? Hanyuma umuntu nkuyu ruharwa ngo yabayeho yihishahisha mu gihugu nk’ubufaransa byongeye mu murwa mukuru mu gace gahenze gatuwemo n’abaherwe?

Ariko abafaransa barasuzugura koko! Million 5 z’amadorari ntibazibahe rwose ahubwo bazihe u Rwanda kuko ntabwo bamufashe ahubwo yaritanze nkuko ukurikije ibyo BBC yavuze ko we ubwe yaramaze iminsi ashaka gutaha kuko ngo ntiyashakaga ko amahanga afatira imitungo ye ko icyaruta yayiha igihugu ke. Ikindi ngo arashaje; arashaka kuburanishwa n’igihugu ke; ikindi agapfira mu gihugu ke.

Ariko ari Kagame ari Kabuga ninde wishe benshi? uyu Kabuga na Rugambwa urusha undi kugarika ingogo n’inde? Kuva mu mwaka w’1990 kugeza magingo aya Kagame amaze kwica abangana iki? N’ubu agikataje mu kwica.

Yanditswe na Aline Kagoyire

Exit mobile version