Site icon Rugali – Amakuru

Joseph Sebarenzi aragira ngo Nkurunziza akomeze atege amatama Kagame akubite?

Joseph Sebarenzi ati: ‘Nkurunziza na Kagame bari bakwiriye kuva muri za ‘sentiments”. Umusesenguzi wa politiki yo mu karere k’ibiyaga bigari avuga ko ibaruwa u Burundi bwandiye amahanga arimo na ONU ijyanye n’u Rwanda, igamije kuyereka ko hari ikibazo mu karere.

Dr Joseph Sebarenzi yabwiye BBC ko inagamije kuvuga ko “amahanga akwiriye guhagurukira kiriya kibazo mbere yuko gifata indi ntera mbi ishobora guhungabanya umutekano, utari umutekano gusa w’u Burundi cyangwa u Rwanda, ahubwo ari umutekano w’akarere kose”.
Muri iyo baruwa yo ku itariki ya 27 y’ukwezi gushize, leta y’u Burundi ivuga ko izafata ingamba zikwiye kubera ko idashobora kwihanganira ibitero byisubiramo n’ubushotoranyi bukorwa n’u Rwanda.

Ibyo birimo n’igitero u Burundi buvuga ko u Rwanda rwagabye muri komine ya Mabayi mu ntara ya Cibitoke mu ijoro ryo ku wa 16 rishyira uwa 17 kigahitana bamwe mu basirikare babwo.

U Rwanda rwavuze ko ibivugwa n’u Burundi bigamije kuyobya amahanga ku kibazo nyamukuru cyo gufasha imitwe irurwanya irimo na FLN, nubwo mu gihe gishize u Burundi bwahakanye iby’ubwo bufasha.

U Rwanda rwongeyeho ko nta mpungenge rutewe n’iyo mpuruza y’u Burundi kuko atari ubwa mbere bwandika ibaruwa nk’iyo, kandi ko iteka biba bigamije “kurangaza”.

Bwana Sebarenzi wahoze ari umukuru w’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda ubu wigisha kuri kaminuza muri Amerika, avuga ko icyakemura ibibazo ari uko ibyo bihugu byakwemera ko hakorwa iperereza ryigenga.
Ati: “Burya iyo abantu bavuga ngo abaturanyi baradutera ingorane, hari igihe kenshi atari ukuyobya nk’uko Abanyarwanda babivuga, ahubwo ni ukuvuga [ko] hari ikibazo”.

“Icyo kibazo rero iyo kidakemuwe, gishobora kugusha ku ntambara noneho hagati y’ibyo bihugu byombi”.
“Kandi intambara hagati y’u Burundi [n’u Rwanda] yaba ari intambara mbi cyane kuko ni intambara hagati y’abavandimwe, ni intambara hagati y’abaturanyi.

“Kandi burya ngo intambara umenya ukuntu uyitangira ntumenya uko uyirangiza”.
Yongeyeho ati: “Intambara ni mbi cyane kuburyo Perezida Nkurunziza na Perezida Kagame bari bakwiriye kugerageza kuva muri za ‘sentiments’ [amarangamutima] zabo bakareba uburyo bicarana bagakemura ikibazo mu bwumvikane”.

“Naho intambara ibaye nta wakwizera ukuntu izarangira, ishobora kurangira ihitanye umwe muri bo cyangwa ihitanye bombi”.
Ikibazo cy’amateka yisubiramo?

Hari bamwe bavuga ko mu gihe cyose ba perezida b’ibihugu byombi bagiye bava mu moko atandukanye, bagiye bagirana amakimbirane.
Ariko Dr Sebarenzi yabwiye BBC ko ibyo “ahari atari byo kuko hari n’igihe mu gihugu cy’u Rwanda no mu gihugu cy’u Burundi bari abantu b’amoko atandukanye, ariko bakabana neza”.

Mu ntangiriro y’ukwezi kwa kane 2015 ni bwo aba bategetsi b’ibihugu byombi baheruka guhurira mu mujyi wa Butare mu RwandaUwufise ububasha kw’isanamuRWANDA GOV

Mu ntangiriro y’ukwezi kwa kane 2015 ni bwo aba bategetsi b’ibihugu byombi baheruka guhurira mu mujyi wa Butare mu Rwanda
Ati: “Wavuga nk’igihe cya Habyarimana n’igihe cya Bagaza, ntabwo higeze habaho ikintu cyo gutukana cyangwa se cyo gushyigikira imitwe ishyigikiye uyu n’uyu, babanye neza ndetse ni bwo n’uriya muryango wa CEPGL wari uriho, urakomera…”
“Ahubwo wavuga ko hari igihe abaperezida iyo bafite ibibazo mu bihugu byabo, bashaka kuyobya uburari ibibazo bakabihindura iby’amoko aho guhangana nabyo”.

“…Ahubwo ibibazo biri hagati muri ibyo bihugu, urabona bafite abantu babarwanya bari hanze y’ibihugu na bariya ba perezida bombi ni abaperezida bamaze kumara imyaka myinshi ku butegetsi.

“Nkurunziza amaze imyaka 14, Kagame amaze imyaka 25, ni imyaka iba ari myinshi burya abantu baba batangiye kunanirwa”.
“Bari bakwiye kureba uburyo bareka n’abandi bakazategeka, ariko bari bakwiye no kureba uburyo bavugana n’iyo mitwe ibarwanya bityo bigatuma badaha urwitwazo abo bandi babarwanya”.

Muri ibi bihe amakimbirane hagati y’u Burundi n’u Rwanda ahera mu kwezi kwa gatanu mu 2015 ubwo habaga igerageza ryo guhirika ubutegetsi mu Burundi.

Ubutegetsi bwa Bwana Nkurunziza bwashinje ubwa Bwana Kagame gufasha muri icyo gikorwa kitashobotse no kubaha ubuhungiro, ibi ubutegetsi bw’u Rwanda bwarabihakanye.

Exit mobile version