Rwanda: 89% basanga AU Summit ari ingirakamaro, 11% nta nyungu yayo babona.
Inama ya 27 y’Umuryango w’ubumwe bwa Africa imaze iminsi umunani iteraniye i Kigali. Ni ubwa mbere u Rwanda rwari rwakiriye inama nini gutya yahuje abayobozi benshi ba Africa. Abayijemo bashimye cyane uko u Rwanda rwayiteguye. Ku mihanda ya Kigali Umuseke waganiriye n’abaturage 100 bavuga iyi nama ugutandukanye, abenshi bemeza ko ari inama y’ingirakamaro mu buryo bunyuranye, abandi bakavuga ko nta nyungu yayo babona ku banyarwanda benshi ndetse ko hari aho yabaye igihombo kuri bamwe.
I Remera, Kicukiro na Kimihurura abaturage batari muri iyi nama kandi bo mu byiciro biciriritse nk’abakozi bikorera, abanyeshuri, abubatsi, abashoferi n’abapagasi basanzwe baganiriye n’abanyamakuru b’Umuseke kuri iyi nama.
Muri rusange, abanyarwanda benshi bazi iby’iyi nama iri gusoza imirimo yayo i Kigali, kandi bavuga ko ari inama y’ingirakamaro. Gusa hari n’abandi babona ko ari inama idafite icyo imaze ku baturage benshi b’abanyarwanda batunzwe n’ubuhinzi.
Ku bantu 100 baganiriye n’abanyamakuru b’Umuseke 89 bemeza ko iyi nama ari ingirakamaro, 11 bakavuga ko nta kamaro kayo babonye cyangwa biteze.
Innocent Nshumbusho w’imyaka 25 wo mu kagari ka Gasharu Umurenge wa Kicukiro, Valence Twizeyimana umwubatsi w’imyaka 42 wo mu kagari ka Gatare Umurenge wa Niboye , Joseph Siborurema umushoferi w’imyaka 54 wo mu kagari ka Kagina mu murenge wa Kicukiro , Emmanuel Ndagijimana wo mu murenge wa Kimihurura ukora akazi nk’umu ‘consultant’, ni bamwe mu bemeza akamaro k’iyi nama.
Bahuriza ko iyi nama irushijeho kumurikira amahanga igihugu cy’u Rwanda n’icyo rushoboye, ngo irasiga amafaranga menshi abafite amahoteli, abafite imodoka zikenewe, abashoferi, kandi ngo isize itanze akazi ku rubyiruko runyuranye.
Kimwe n’aba Danny Karemera w’imyaka 28 ukora ubucuruzi buciriritse i Remera mu Giporo avuga ko iyi nama abayitabiriye basize amafaranga menshi mu gihugu, basize kandi bamenye ko u Rwanda ari ahantu heza ho gukorera ubukerarugendo.
Karemera ati “Ni ishema k’u Rwanda kandi kuba Inama nk’iyi ruyakira ikagenda neza uko yateganyijwe. Ni ikintu gikomeye cyane ku isura y’u Rwanda mu ruhando rw’amahanga.”
Kwakira iyi nama ikagenda neza ngo bizagirira akamaro u Rwanda guhera ubu no mu myaka iri imbere kubera ikizere, amahoro n’umutekano, urugwiro no kwakirwa neza ku baje muri iyi nama babonye mu Rwanda.
Ibi ngo bizatuma abavuye muri iyi nama barenga 3 000 batanga ubutumwa bwiza ku Rwanda mu mahanga ya kure aho bazagera maze bizagarukire u Rwanda mu buryo bunyuranye cyane cyane ubukerarugendo.
11% izo nyungu ntibazibona
Aba bavuga ko iyi nama ari ibisanzwe (routine) kuko ngo ni iya 27 kandi ntibarabona icyahindutse kuri Africa mu myaka nibura 10 ishize, bavuga ko bacyumva intambara hirya no hino, bacyumva ibibazo by’inzara kandi bacyumva ibibazo byo kubangamira uburenganzira bwa muntu mu bihugu byinshi bya Africa, kandi ngo uyu muryango uhari n’izi nama ziterana buri gihe.
Muri aba hari n’abavuga ko iyi nama yahombeje bamwe mu batuye i Kigali kandi batarabona inyungu yayo ku banyarwanda benshi bari mu byaro batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi.
Celestin Uwimana umushoferi hagati ya Remera na Nyabugogo, Joselinne Uwizeyimana ucururiza mu isoko rya Ziniya ku Kicukiro na Japhet Sebanani w’imyaka 44 wo mu murenge wa Remera Akagali ka Rukiri I bari muri 11 batabona akamaro k’iyi nama.
Joselinne Uwizeyimana ati “Mbona ari inama yahaye amahirwe abasanzwe ari abakire, abacuruzi bakomeye n’abanyamahoteli, nonese nk’aha mu isoko ryacu inyungu y’iyo nama twabonye iri he?”
Undi witwa Emmannuel Nzeyimana wo ku Kimihurura ati “iyi nama njyewe mbona ari igihombo kuri nyakabyizi n’undi wese urya ari uko yiriwe akora, kuko muzi ko imuhanda hari ubwo yafungwaga, wasanga hari n’uwabwiriwe kuko akazi ke kapfuye kubera iyi nama.”
Nzeyimana avuga ko inyungu y’iyi nama iri ku banyamahoteli na Leta, naho umuturage wo hasi mu cyaro nta nyungu abona izamugeraho y’uko u Rwanda rwakiriye inama ya 27 y’ubumwe bwa Africa.
Mu cyumweru gishize, Minisitiri Louise Mushikiwabo avuga ku kamaro k’iyi nama ku Rwanda, yavuze ko izinjiza amafaranga mu bukerarugendo no kwakira abantu, izagaragaza isura nyayo y’u Rwanda, izagira akamaro mu buryo buziguye (indirect) ku baturage bose b’u Rwanda, kandi imyanzuro yayo nayo izagirira akamaro abaturage ba Africa muri rusange mu buryo buziguye cyangwa butaziguye.
Callixte NDUWAYO & Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW