Site icon Rugali – Amakuru

JONATHAN MUSONERA ARARENGANA

Yego unyereye arinyagambura, ariko kandi ntimugashake kugera mw’ijuru mudapfuye.

Ni byo koko screenings zari nyinshi hari n’izo Musonera atibutse nk’iza Bujumbura n’i Mushiha, zari zishinzwe kujonjora abasore baturukaga i Rwanda, twagera Nakivale kwa “Rose wacu”, ahitwaga mu Miyenzi, iryo zina ndyibutse Musonera yari yaryibagiwe, twese tukaba kimwe, nta murundi nta munyarwanda, twese tukitwa ba Jean Claude. Warokoka Rose, ukagwa mu maboko ya Dan Munyuza, we mukamarana igihe cyose uzamara mu myitozo. Rero ngo inkuru ibara utashye, kumurokoka bihwanye no kurama. Musonera rero, twahagurukanye i Burundi dukora amafunzo hamwe, jye nagiye muri Gahinga na Muhabura, Musonera asigara kuri training wing. Gusigara yo rero ntibivuga ko wabaga wizewe ahubwo wabaga ukiri kwigwaho cyane! Natwe abagendaga imbere ku rugamba, babaga badukurikije ingenza ukarwana uri nk’umucakara, bakugerageza, wakwibeshya no kw’ijambo cg ugifite ya miteto wakuye iwanyu, ugapfa.
Waba uri kumwe nabo bashaka kubwirana ko bari kumwe na adui, umwe akaguhamagara ati bite Jean claude!!! Ubwo bikakwibutsa amateka wahunze.

Ibyo ni ibintu bicye cyane si n’ibyanjye kubivuga. Jyewe icyo nshaka kuvuga ni uko nemera ibyo Musonera yavuze, ni ba abeshya, musome ibyo umuhanuzi Obadiya yavuze, biri hano hasi, umunyarwanda uzanyura muri iyi screening/ijonjora, ni we uzatura mu Rwanda rwa nyuma ya Kagame.

Kwirirwa mwanjama Musonera muturutse impande zose, ni ikigaragaza ububi bwanyu. Erega n’iyo bitavugwa na Musonera, n’undi wese yabivuga kuko nta cyahishwe kitazahishurwa. Musonera yavuze ukuri, nta muhutu yaburaniye, ahubwo yabahaye urugero rwiza bakwiye gukurikiza rwo kwambika ubusa bene wabo bamaze abantu izuba riva bakaba bakibakingiye ikibaba. Nta n’ubwo kuvuga ngo jenoside yakorewe abahutu hari icyo bimariye abahutu. Nkuko izina jenoside yakorewe abatutsi ntacyo imariye abayirokotse. Abatutsi bayiriraho bayiriye mo umuvumo, none mbona hari abahutu nabo babona ko abo bene wacu hari icyo bababarushije. Rero mbabwire icyo mwisabira muzakibona! Ntabwo ubwicanyi bwakorewe abahutu bumeze nk’ubwakorewe abatutsi, n’iyo haba harapfuye abahutu benshi cg se ubwo bwicanyi bukaba bwujuje ibyangombwa bibugira jenoside.
Mwese murabizi uretse kwirengagiza, musome hasi aha Umuhanuzi Obadia arabibutsa n’ibyo mwibagiwe kuko hashize igihe ntawe ubibazwa. Buri wese arenzaho yibwira ko Iyaturemye nayo yibagirwa.

Ndangije mvuga rwose ko nta opposition Musonera yaciye intege, ahubwo yamanuye ba batutsi bishyize mubushorishori, abaringaniza na babahutu bagenzi babo b’abicanyi baragenda baba umwe. Abicanyi ni ubwoko bumwe, ababarokoka n’ubundi bwoko, ni yo mpamvu mu Rwanda nta moko azongera kuhaba, nyuma y’urubanza rw’intabera mugiye mwese kuzatanga mo ubuhamya, buri wese akanyura muri iri jonjora rya Obadiya. Kandi ntihazagire ugirango ibi nabivuganye na Musonera kuko mperuka kuvugana na Musonera mu mwaka wa 2000 yaje Uganda, kuva icyo gihe kugeza uno munsi nta contact ngirana na Musonera kandi iyaza kugira icyo abeshya, mba munyomoje. Mujye mwubaha umuntu uvuga ukuri yiboneye n’amaso.

Obadiya

Imana izahana Edomu ibahoye kurenganya Isirayeli
1.
Ibyo Obadiya yeretswe. Ibi ni byo Uwiteka Imana ivuga kuri Edomu:
Twumvise ubutumwa buvuye ku Uwiteka, kandi intumwa yatumwe mu mahanga ati “Nimuhaguruke kandi natwe duhaguruke dutere ubwo bwoko.
2.
Dore mu yandi mahanga nakugize ishyanga rito, urahinyurwa cyane.
3.
Ubwibone bw’umutima wawe bwaragushutse, weho utuye mu bisate by’urutare, ukaba mu buturo bwo hejuru cyane ukibwira mu mutima wawe uti ‘Ni nde wamanura akangeza hasi?’
4.
Naho watumbagira hejuru nk’igisiga, icyari cyawe ukacyarika hagati y’inyenyeri, aho na ho nzahakumanura ugwe hasi. Ni ko Uwiteka avuga.
5.
“Abajura iyo baguteye cyangwa abambuzi baguteraniyeho mu ijoro (ukaba waraciwe), aho ntibakwiba kugeza ubwo bīhaza? Abasaruzi b’imizabibu baje iwawe, ntibagira imizabibu basiga yahumbwa?
6.
Yemwe, Esawu ko yasatswe! Ubutunzi bwe bwari buhishe, ko bwahishuwe!
7.
Abafatanyaga nawe bose barakwirukanye bakugeza ku rubibi, abuzuraga nawe baragushutse none barakunesheje, abo wagaburiraga baguteze umutego, ariko ntiwabimenya.”
8.
Uwiteka arabaza ati “Mbese uwo munsi sinzarimbura abanyabwenge bo muri Edomu, ngatuma kumenya gushira ku musozi wa Esawu?
9.
Temani we, intwari zawe zizahagarika umutima, bitume umuntu wese wo ku musozi wa Esawu yicwa n’icyorezo.
10.
“Urugomo wagiriye mwene so Yakobo ni rwo ruzagutera gukorwa n’isoni cyane, kandi kurimbuka kwawe kuzaba ukw’iteka ryose.
11.
Wa munsi wihagarariraga urebēra gusa, igihe abanzi bajyanaga ubutunzi bwe, abanyamahanga bakinjira mu marembo ye bagafindira i Yerusalemu, wari umeze nk’uwo muri bo.
12.
Ariko ntukarebēre ku munsi wa mwene so, umunsi yabonyemo amakuba, kandi ntukishime ku Bayuda ku munsi barimbutsemo, kandi ntukababwirane ubwibone ku munsi bagizemo amakuba.
13.
Ntukajye mu irembo ry’ubwoko bwanjye ku munsi w’ibyago byabo. Ni ukuri ntukarebēre amakuba yabo ku munsi w’ibyago byabo, kandi ntugasahure ubutunzi bwabo ku munsi w’ibyago byabo.
14.
Ntugahagarare mu mahuriro y’inzira kuhicira impunzi ze, kandi ntugatange abe bacitse ku icumu ku munsi w’amakuba yabo.
15.
“Kuko umunsi w’Uwiteka uri hafi uziye amahanga yose, uko wagenje ni ko uzagenzwa, ibyo wagize bizagusubira ku mutwe.
16.
Uko mwanywereye ku musozi wanjye wera, ni ko abanyamahanga bose bazajya banywa iteka. Ni ukuri bazanywa bagotomere, kandi bazamera nk’abatigeze kubaho.
17.
“Ariko ku musozi wa Siyoni hazaba abarokotse kandi hazaba ahera, ab’inzu ya Yakobo bazasubirana ibyabo.
18.
Kandi ab’inzu ya Yakobo bazaba umuriro, n’ab’inzu ya Yosefu babe ikirimi cyawo, n’ab’inzu ya Esawu bazaba nk’umurama, bazabatwika bakongoke, ndetse ab’iyo nzu nta wuzasigara, kuko byavuzwe n’Uwiteka.
19.
“Kandi ab’ikusi bazigarurira umusozi wa Esawu, n’abatuye mu gisiza bahindūre igihugu cy’Abafilisitiya. Bazigarurira igihugu cya Efurayimu n’igihugu cy’i Samariya, n’Ababenyamini bazahindūra i Galeyadi.
20.
Kandi abo muri izo ngabo z’Abisirayeli bagiye mu Banyakanāni ari imfate, bazigarurira igihugu kugeza i Sarefati, n’ab’i Yerusalemu bajyanywe ari imbohe bakaba i Sefaradi, bazigarurira imidugudu y’ikusi.
21.
Kandi abarokozi bazazamuka bajye ku musozi wa Siyoni gucira urubanza umusozi wa Esawu kandi ubwami buzaba ubw’Uwiteka.”

By Thomas Sankara

Exit mobile version