Site icon Rugali – Amakuru

#JohnGNdayisaba yanditse avuga ko ashimira Général #JamesKabarebe ngo kuko yahishuye umugambi atakekaga kuri FPR.

Uyu mugore Gen Kabarebe yiciye umugabo muri Malawi arababaye kandi aratabaza.

Muri iyi minsi hari benshi bamaganye amagambo y’umujyanama wa PKagame, wavuze ko ngo « n’urubyiruko ruvukira hanze ruhabwa n’ababyeyi, ingengabitekerezo yo gusenya u Rwanda! » Yabivugiye imbere y’urubyiruko rwarokotse Jenoside. Mu nyandiko iri munsi hano, John G.Ndayisaba aratanga inama ku bato n’abakuru kugira ngo birinde icyateza inzangano n’ubushyamirane. Arabasaba gushishoza ngo batagwa mu ruzi barwita ikiziba. John G.Ndyisaba aragira ati:

« Abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bafashe umwanya munini wo kwamagana amagambo ya General James Kabarebe, umujyanama wa Perezida Paul Kagame, ku bana bibumbiye mu muryango wa AERG (Ishyirahamwe ry’urubyiruko rw’abanyeshuri bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi). Ni amagambo yo kwamaganwa kuko atandukanya abanyagihugu. Ariko njye sindafata uwo mwanya wo kumwamagana ahubwo ndafata umwanya wo kumushima nimazeyo, kubera impamvu zikurikira:

  1. Kabarebe ati » mwebwe mwarokotse jenoside yakorewe abatutsi, ndetse natwe twaje tubarokora buriya turi bamwe,….. Kandi nitwe dufite igihugu.
    Aha Kabarebe arabwira abantu ko igihugu gifitwe n’abatutsi gusa, abavuye hanze ndetse n’abasigaye bari mu gihugu. Yiyibagije ko hari abarokotse bagiye barokorwa n’imiryango y’abahutu yabahishe cyangwa yabafashije guhunga. Twakongeraho ko, hari n‘abahutu benshi batabashije gukiza bagenzi babo ariko batigeze bashyigikira cyangwa ngo bitabire ku buryo bwose ubwicanyi bwabaye. Aha rero abahutu batekerezaga ko bari mu buyobozi bwa RPF ku bwo gusangira no gusaranganya ubutegetsi hagati y‘amoko basubize amerwe mu isaho. Mushimiye ko yavugiye ku mugaragaro ibyo bavugiraga ahihishe.

2.Jenerali Kabarebe ati kandi abo bari hanze bafite bene wabo hano. Turabafunga ariko nubwo bamwe tubarekura ntibava ku izima. Bitwikira uburenganzira bwa muntu, uburenganzira bw’itangazamakuru ….
Kuki se hano ntashimira uyu mugabo ushyize hanze ibitekerezo bya RPF, ko bamwe muri twe twibwiraga ko nta migambi mibi bafite. Kabarebe aravuga ku mugaragaro atihishe ko ubutegetsi bwa RPF bufata abahutu bari hanze n’abo mu gihugu nk’aho atari abenegihugu nk’abandi. Kuri we , bagomba kurenganywa ntibarenganurwe? Kuri we bagomba gufungwa babishaka bagafungurwa cyangwa bakagumishwamo bazira gusa icyo baricyo.

  1. Jenerali Kabarebe ati abo bana babo bitwa ba nsabimana, twagirimana,… Baratsinda neza mu mashuri bagiyemo.
    Aha Kabarebe akomeza kwerekana imikorere ya RPF ku buryo itanezezwa no kubona bamwe mu bana b’abanyarwanda biteza imbere.

A)Kabarebe arerekana ko bakurikirana umunsi ku wundi ubuzima bwa buri wese uri hanze, baraneka kugeza no ku bana bari mu mashuri abanza kandi nk’uko abyivugira ntiyishimye ko biga neza bagatsinda. Ni ubwa mbere ku isi, ubuyobozi bukuru bw’igihugu bubabazwa no kubona abana bacyo biga neza. Yerekanye ku mugaragaro ko abana biga neza ku nzego zose bari hanze bagomba kwiyitaho kuko ubutegetsi bwa RPF bubafata nk’abanzi bwitegura guhangana na bo.

Yerekanye kandi n’ahandi ireme ry’uburezi ryapfiriye mu Rwanda. Abasore n’inkumi arabacengezamo ko abo badahuje ubwoko babanga, nyamara icyo ni ikinyoma.
Nkuko Kabarebe abivuga, abari hanze bafite bene wabo mu gihugu. None se abo bene wabo mu gihugu Kabarebe n’ubitegetsi bwa RPF bo yatuma biga bagatsinda? Yabaha se buruse? Yabaha se amashuri meza yo kwigamo? Yabaha se buruse zo hanze.
Kuki se aho umuntu atashimira Kabrebe wivuyemo ku mugaragaro yerekana ko yaba nta politics RPF ifite yo kubanisha neza abanyarwanda. Ntawe bazongera kubeshya kuko Kabarebe yabahishuriye ingengabitekerezo yabo.

  1. Jenerali Kabarebe ati baricaye baratuza, ubukungu bwose barabugenzura bwo muri Zambiya, Mozambike…
    Aka ni akumiro. Ubukungu ki se koko?
    Babaye babufite se koko, bitera gute abategetsi bakuru kubabara ngo ni uko abaturage bameze neza mu mahanga! Ubwo se ko yavuze ko bafite bene wabo mu gihugu, bahabwa amahirwe yo gukora ku ifaranga? Ese iki nticyaba igisobanuro cy’impamvu bamwe babuzwa epfo na ruguru, abandi basenyerwa ntibanahabwe ingurane kandi zaragenwe n’amategeko? Ntibisobanura imitungo y’abantu yigarurirwa, amafaranga akurwa ku makonti, byahwihwiswaga ngo ni politiki ya RPF yo gukenesha abantu, none Kabarebe akaba yayishyize ku mugaragaro.
  2. Kabarebe ati: twazabakenera ntitubabone.
    Yaabakeneraho ki? Bahari yabafata ate?
    Ese ibi Kabarebe ntiyasobanuye neza uko akazi gatangwa? Uko binjiza mu gisirikare? Ese hari umwanya yari yahamagarira abantu n’abashomeri bahari hakabura abajya mu bizamini?
    Aha na ho nkaba nashimira Kabarebe ko yashyize ku karubanda ibyahwihwiswaga mu gutanga akazi hashingiye ku irondakoko.

  3. Kabarebe ati:tubacamo ibice, tubabuza amahwemo…
    Aho bagiye.

Jenerali Kabarebe yabukije abari hanze n’imbere atwerera ubugome ko bagomba gukomeza umurego mu kwirinda. Ni mu gihe kuko Kabarebe na bagenzi be ntibahisha ko bica kuva ku bana kugeza ku bakuru, igihe cyose babona hari icyo bakwigezaho n‘imiryango yabo.

Umwanzuro

Ndashima byimazeyo ko nyakubahwa umujyanama wa perezida Paul kagame, Jenerali Kabarebe yavuyemo bagenzi be bo muri RPF, agatangaza ku mugaragaro imigambi n’amabanga ya RPF yavugirwaga ahihishe (gufunga, kwica, gukenesha,gutwara imitungo, kubuza kwiga, kwigisha ibidashyitse abanyarwanda b’igice kimwe hagamijwe kudasangiza ibyiza by’igihugu mu moko yose).

Inama

  1. Ku bana bacitse ku icumu:
    Gatebe gatoki ntacyo yazamarira abanyarwanda. Na ho bya bindi ngo « nitwe dufite igihugu », cyangwa « ico ndico », byose birasenya. U Rwanda ni urwa twese. Nta watsinze, twese twaratsinzwe. Tuzirikane umurage tuzasigira abazadukomokaho.
  2. Ku bahigwa na Jenerali Kabarebe n’ikipe ye: Nyamuneka ntimuzagwe mu mumutego wa Kabarebe. Mwirindire umutekano, muwurindire abato batawirindira. Mwigishanye urukundo, mutoze abato gukora cyane, cyane cyane kubahana no gusenyera umugozi umwe nubwo twaba hari duto tudutandukanya.
  3. Kuri kabarebe n’ikipe ye Abanyarwanda baca umugani ngo: akabaye icwende ntikoga, n’iyo koze ntigashira umunuko, n’iyo gashize umunuko….

Ariko na none abo banyarwanda baravuze ngo: ntawe uvuma iritararenga.
Nibyo rwose mwakuriye mu ntambara. Imibabaro n’imiborogo y’abandi wenda irabashimisha. Ariko murakuze. Mukeneye aheza muzakuriza abuzukuru banyu, aheza urubyiruko rw’u rwanda ruzabanira. Murureke rubane, ibiruhuza ni byinshi kurusha ibirutanya, wenda abasekuru barwo barahemukiranye ariko abana n’urubyiruko ntibarimo. Mubigishe urukundo n’ineza.
Mwirwigisha guhangana, ahubwo murwigishe kubahana, kubana neza, guhahirana, kuganira,.. Kandi murubere urugero rwiza.
Imana y’ i Rwanda iturinde twese, twaba mu Rwanda cyangwa hanze yarwo.

http://lecpinfo.com/john-g-ndayisaba-arashimira-general-kabarebe-wahishuye-imigambi-rpf-ifitiye-abanyarwanda/

Exit mobile version