Ibitangaje kuri Amb. Joe Habineza: Urwibutso rwo kuba minisitiri, umushahara wa mbere, Zidane mu Rwanda n’ibindi. Ni umugabo wihariye! Ku myaka 56 aherutse kujya muri Studio akora indirimbo ye ya mbere iri mu njyana ya Reggae. Byaje bikubitana n’uko uyu mugabo wahoze ari umunyapolitiki n’ubundi yari yarihebeye muzika dore ko yaririmbye muri korali kuva kera ndetse akanyuzamo akavuza ingoma muri Salus Populi.
Kuri we ngo ntacyo bitwaye kumwita “Joe” nubwo mwaba muri mu kazi ari n’umukoresha wawe. Mugasohotsemo ntacyo biba bitwaye kujya gusangira kamwe, mukananyuzamo mukabyina ariko mu gitondo mugasubira mu kazi nk’aho ntacyabaye.
Mu kiganiro na IGIHE, Amb. Habineza Joseph uzwi nka “Joe” yagarutse ku rugendo rwe rw’ubuzima n’ibindi abantu benshi batari bamuziho. Yahishuye uburyo ubwo yabaga Minisitiri w’Umuco na Siporo, yafashe abakozi bose akabasohokana, byagera mu masaha y’igicuku, kuko yabonaga bananiwe akabasaba gutaha.
Mu gitondo ngo yaje kwisanga mu biro ari wenyine, abandi bananiwe kubyuka, ndetse bamwe bumvaga nta kibazo gukererwa kuko bari kumwe na boss mu ijoro. Icyo gihe ngo yategetse abazamu ko umuntu wese wakererewe atemererwa kwinjira. Kuri we ubutumwa bwari bworoshye, akazi ni akazi kandi kagomba kubahwa!.
Yagarutse kandi ku buto bwe, uburyo yigishijwe kwizigamira akiri muto, uko yaririmbiye abaminisitiri bagenzi be i Madrid muri Espagne n’ibindi. Yavuze ku mushahara we wa mbere, inama agira abashaka gushora imari n’ibindi.
Ambasaderi Joseph Habineza yinjiye muri politiki mu 2004 ubwo Perezida Paul Kagame yamugiriraga icyizere akamuha inshingano muri Guverinoma, ayobora Minisiteri y’Umuco na Siporo yamazemo imyaka hafi irindwi, aza kwegura mu 2011. Yongeye kugaruka kuri uyu mwanya mu Nyakanga 2014 awuvaho muri Gashyantare 2015. Mbere yaho yari Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria.
Magingo aya ni Umuyobozi wa Radiant Insurance Yacu. Ni umwanya yagiyeho nyuma y’igihe atumvikana mu ruhame ubwo yikoreraga mu bushabitsi bw’amakaloni yise “Pasta Joe” nubwo bwaje guhomba.
Amb. Joseph Habineza ari kumwe n’umugore we. Yavuze ko umunsi agirwa Minisitiri w’Umuco na Siporo yari mu rugo iwe mu isabukuru y’umugore we
Ikiganiro kirambuye Amb. Habineza yagiranye na IGIHE
IGIHE: Bwari ubwa mbere uririmbye cyangwa kuririmba ni impano tutari tuzi kuri wowe?
Habineza: Impano nyifite kuva kera. Urumva nk’umwana w’Umuporoso, twaririmbye twese muri za korali. Naririmbaga muri Korali mu Kiyovu kuri Eglise Presbytérienne, ariko nyuma ngiye muri Siyansi mu Byimana, twari dufite Orchestre.
Nigeze gucuranga no muri Salus Populi nkubita ingoma, nkanaririmba. N’ubu iyo ngize amahirwe nishimye, iyo mbonye ahantu hari Karaoke ndagenda nkaririmba.
IGIHE: Wabonye muri studio biba bimeze gute? Ntabwo wagowe?
Habineza: Njye ntabwo byagenze gutyo kubera ko bari bampaye injyana, banyoherereza n’amagambo ngomba kuririmba ndababwira nti “oya”, ntabwo nzaririmba ibyanyu njye nzaririmba ibyanjye. Nagombaga kuvuga ibintu nemera kandi ntekereza.
Icyakora na none nari mfite igitutu kubera ko nari mfitanye gahunda n’umuryango kandi ntababwiye ko ngiye gufata amajwi [aseka]. Noneho umugore agategereza, akampamagara ati “ugeze he?” nti “ndi mu nzira” kandi ndacyari muri studio!
Ariko ubusanzwe bitwara umwanya n’imbaraga kuko uraririmba bakakubwira bati “Ntabwo ijwi rimeze neza cyangwa se, wavuze nabi aho” ugasubiramo. Ni nko gukina ikinamico cyangwa filimi. Ariko njye nagize amahirwe birihuta.
IGIHE: Hari amagambo amwe wibuka muri iyo ndirimbo?
Habineza: Yego ndayibuka. Kubera ko yavaga muri njye. Ubundi indirimbo yitwa ‘One song, one nation’. Naravuze nti “Ni he wabona igihugu cyacu, ni he wabona igihugu cyiza nk’u Rwanda. Ntaho. Ni he wabona igihugu nk’iki?” Noneho nti, “turi kumwe, turi bene mugabo umwe”.
[Atebya] Ubwo se urumva ibyo byakunanira? Ariko bifite injyana nziza cyane. Mu njyana ho, mushonje muhishiwe.IGIHE: Ubundi igitekerezo cyo kuyikora cyaturutse he?
Habineza: Ni abana. Ntabwo nari nsanzwe muzi, yanyatse gahunda kuri Instagram, ngo arashaka ko tuvugana, muha nimero arampamagara. Ambwira ko afite igitekerezo cy’indirimbo ashaka kugira ngo nzayigiremo uruhare.
Nagize ngo ni amafaranga ashaka ko muha kubera ko buri gihe abahanzi baza kunsaba ubufasha. Araza ati “rero njye sinshaka ubundi bufasha ahubwo ndashaka ijwi ryawe”.
Nti “ubwo se icyo gitekerezo wakigize ute?” ati “nyine ndashaka gukora indirimbo abantu bose bazibonamo. N’iyo utavuga ariko tukagufata amashusho. Nti “Ufite injyana yayo se ngo nyumve?” Ahita ayinyoherereza kuri WhatsApp, mpita mubwira nti “ngwino duhite dutangira.” Ni uko byagenze.
IGIHE: Ariko n’ubundi usanzwe uri n’inshuti y’abahanzi benshi, ntibitangaje kuba uririmbye!
Habineza: Buriya abahanzi ni abantu b’ingirakamaro. Kubera ko iyo mufatanyije, uhitisha ubutumwa byoroshye […] umucuranzi yavuze ikintu kimwe, bose bahita bavuga bati “oh, yavuze iki, yaririmbye iki?”
Ikindi, nashakaga kwerekana ni uko abahanzi atari abantu b’ibimanuka, bataye umuco cyangwa abantu umuntu agomba kugendera kure, ni abantu nkatwe. Nkavuga nti reka nanjye nkorane n’abahanzi, nanjye mbereke ko turi kumwe.
Njye nabonye hano mu Rwanda, abahanzi tubafata nk’aho ari abantu badakenerwa igihe cyose […] ni byo nabwiraga abantu twahoranye kare, Minisitiri wa Brésil w’Umuco, Gilberto Gil, yasohoraga indirimbo, agacuranga akajya mu nzu zitunganya umuziki agacuranga.
Hari n’igihe twagiye mu nama i Madrid, tugiye muri bya bindi bakira abantu barangije inama, yaraturirimbiye. Ubwo nanjye ndagenda nyine muryaho akanyenga ndaririmba.
IGIHE: Icyo gihe waririmbye iyihe ndirimbo?
Habineza: Icyo gihe nakundaga gusubiramo indirimbo za Lionel Richie, iyitwa “Stuck on you” ngira n’amahirwe nsanga n’abacuranzi bazi kuyicuranga nanjye mpita nyiririmba.
Ariko se reka mbabwire, sinzi niba abantu bajya bamwibuka, Perezida Kaunda wa Zambia kera, ubu ntabwo akiri Perezida, ni uwahoze ari perezida. Ariko ndibuka hari igihe yaje hano, hariya kuri Serena, natwe araturirimbira.
IGIHE: Ese ntabwo bijya bibaho ko umuntu ubaye minisitiri, bwa mbere iyo ageze hariya muri Village Urugwiro yitabiriye inama ya mbere ngo usange bamuhaye ikaze, aririmbe…
Habineza: Oya, ntabwo byari byaba kubera ko hariya tuba tugiye mu mishinga ikomeye, ni ukuhagera mwese mwicara muhita mutangira inama, wenda mwatera urwenya ku ruhande hagati yanyu ariko inama ni inama nyine.
IGIHE: Tuvuye muri muzika, usigaye ukora mu bwishingizi, ubona ari iyihe mpamvu abanyarwanda batitabira gufata ubwishingizi?
Habineza: Mu Rwanda ubwishingizi, nta n’ubwo abantu babufite bagera kuri 7%. Ni bake cyane. Umusanzu w’ubwishingizi ku musaruro mbumbe w’igihugu nta nubwo noneho ari 1%.
Gusa muri iyi minsi byaranshimishije kubona ahantu i Nyamagabe hitwa Buruhukiro, ni n’ubwa mbere nari mpageze. Umuntu waho wogosha, afata ubwishingizi bwa: Turi Kumwe” kuri telefoni. Arangije anandika avuga ati “naraye mu bitaro iminsi 10” kubera ko yatangaga igihumbi ku kwezi, ibihumbi 10 turabimusunikira.
Nari kubikora kuri telefoni yanjye, kuri Mobile Money, gusa naravuze nti “ngiyeyo”, njye kumureba mubwire nti “uri umugabo”. Rero urumva, ubwishingizi, buzasaba ko buri munyarwanda abyumva.
IGIHE: Hari n’ikindi kibazo kijya kibaho mu bwishingizi, ibihombo biterwa n’iki?
Habineza: Ahandi ku Isi hari umushahara fatizo. Ni ukuvuga umushahara, umuntu uhembwa make ahembwa. Mu Rwanda rero, urareba bariya bamotari, buri ya umumotari afata ubwishingizi bw’ibihumbi 66 Frw ku mwaka.
Tuvuge ko hari abantu n’iyo baba ibihumbi 100. Ubwo ni miliyari nka zingahe, ukavuga ngo ni nyinshi, ariko umuntu wese bagonga n’iyo yaba ntacyo akora, abarirwa amafaranga 3000 Frw ku munsi. Urabyumva?
Mubarire 3000 Frw ku munsi, ukube n’iminsi 30 ubwo ni ibihumbi 90 Frw ku kwezi, reba ugonze umwana w’imyaka 15. Fata imyaka 15 ugeze ku myaka 65 azafatiraho ikiruhuko cy’izabukuru. Urumva fata ibihumbi 90 ukube amezi 12 nurangiza ukube n’imyaka nka 50. Ni ibyo birimo guhombya amasosiyete y’ubwishingizi.
Ubu twagerageje kubisobanurira Abadepite kugira ngo amafaranga babarira ku muntu agabanuke. Naho ubundi ubwishingizi burahomba kubera icyo.
Amb Habineza ntazibagirwa umunsi wa mbere yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa Baltimore. Bwari bwo bwa mbere agiye mu ndege
IGIHE: Hari n’abavuga ko ubwishingizi buhenze. Urugero nk’ubw’ubuzima
Habineza: Ubwishinzi bw’indwara burahenze. Kandi abenshi basaba ko bufatwa na sosiyete, ikigo akaba aricyo kibufatira abakozi. Na bwo kandi bigahenda. Ariko rero twabonye ubwishingizi twise “Categorie Speciale”, aho umuntu ku giti cye atanga ibihumbi 90 ku mwaka akivuza kwa muganga ahantu hose uretse ahigenga, ariko na byo bizaza.
Ariko ubundi za CHUK, za Kanombe, utagombye uruhushya (Transfert) ugahita ujyayo ako kanya. Ku bitaro byose bya leta byemewe. Ukajya no muri pharmacie, kuri ibyo bihumbi 90 Frw cyangwa ibihumbi 120 Frw.
Icyo ni cyo kintu gishya, turimo no kureba n’ukundi umuntu yabigenza, uti “njye nzajya nywera lisansi kuri station runaka”. Uko ugenda unywera lisansi aho hantu ni ko ugenda ubona ubwishingizi. Nta yandi mafaranga utanze.
IGIHE: Twavuze kuri muzika, tuvuga kuri ibi urimo by’ubucuruzi ariko wanabaye umunyapolitiki. Kuva na kera wakundaga kujya mu bintu nk’ibi bitandukanye cyangwa wari ufite ikintu kimwe ushaka gukurikirana?
Habineza: Urumva, hari ibiterwa n’ubuzima umuntu yagiye acamo. Kera nakundaga siporo, narakinaga nk’umwana usanzwe, ariko nkanaririmba, nkakunda n’umuziki, nkanacuranga.
Noneho ubucuruzi, kubera ko mu rugo twebwe, Papa na Mama ni abantu bakuriye mu idini cyane, mu idini ry’aba Presbytérienne. Ariko nkagira bamwe nka ba Marume, ba Mama wacu, bari abacuruzi. Ariko buri munsi ikintu kizana inyungu nagitekereza nkumva ari ikintu kinkurura.
Kuvuga ngo nshore aya ngire ayangaya. Kandi noneho no mu rugo batwigishaga kwizigamira tukiri abana, bakadufungurira konti zo kwizigamira, ukagenda ugashyiramo udufaranga ugatahana agatabo kawe.
IGIHE: Watangiye gukorera amafaranga ryari, umunsi wambere uvuga uti “ndahembwe”?
Habineza: Nahembwe kera nkiri umwana niga mu mashuri yisumbuye. Kubera ko Papa yakundaga kutubwira ati “mu biruhuko mugomba kwikorera, mugende mukore”.
Icyo gihe rero hari Bureau national d’études de projets (BUNEP), nari mfite umuntu wo mu muryango w’inshuti wakoragayo, ndamubwira nti “ariko mwazampaye akazi?” Ati “hari akazi ko kubarura imodoka ku muhanda”.
IGIHE: Ubwo hari nka ryari?
Habineza: Icyo gihe nigaga mu yisumbuye, hari nko mu 1980. Urumva hashize imyaka 40.
Amb Habineza ntazibagirwa umunsi wa mbere yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa Baltimore. Bwari bwo bwa mbere agiye mu ndege
IGIHE: Wibuka noneho byemewe n’amategeko akazi ka mbere wakoze?
Habineza: Akazi ka mbere nagakoze ntarajya muri Kaminuza. Hari muri Electrogaz. Nahembwaga ibihumbi nka makumyabiri na bingahe, ariko urumva hari muri 85, ariko ubundi akazi nyakazi natangiye gukora ku itariki ya 21 Ukuboza 1989 muri Bralirwa.
Icyo gihe nahembwaga amafaranga menshi n’ubu njya mbisetsa abantu ko ntangira muri Bralirwa, umuyobozi wari uhari icyo gihe yari umuzungu w’umuholandi, noneho arambwira ati “rero nguhaye akazi, akazi keza cyane, utangiye uri umu-cadre” kandi kugira ngo uve muri kaminuza uhite uba cadre ntabwo byabaga byoroshye.
Ati “Uzajya uhembwa ibihumbi 69 Frw.” Muri 89 yari menshi, yarengaga amadolari 1000 y’ubu. Nyine arambwira ati “kukwereka ko ari na menshi aya mafaranga ufite, uzi ko ahembye ba minisitiri babiri mu Rwanda.”
Kandi koko byari byo icyo gihe, abaminisitiri ntabwo bahembwaga menshi. Urumva bampaga ayo ibihumbi 69 Frw, bakantwara, kuva no kujya ku kazi, saa sita bakatugaburira, barangiza bakakugerekeraho n’amakaziye icyenda y’inzoga ku kwezi!
Noneho nyuma yaje kunsetsa. Mu 2009, Bralirwa icyo gihe yizihizaga imyaka 50 ishinzwe. Nari nkiri Minisitiri, bangira umushyitsi mukuru.
Noneho ngiyeyo mu ijambo ndavuga nti “bwana muyobozi wanjye wa kera ndagira ngo nkubwire ko nasubiye inyuma. Ku mushahara natangiriyeho nasubiye inyuma kubera ko natangiye mpembwa kurusha minisitiri none ubu nabaye minisitiri.” Ibintu bya kera byarasetsaga cyane.
IGIHE: Wibuka ikintu wakoresheje ayo mafaranga?
Habineza: Urumva sinagiye gusengera kuko inzoga bari bazimpaye. Nari nzifite zihagije. Natumije ababyeyi ndababwira nti muze dutahe akazi. Madamu yajyaga ansetsa, akabwira abantu twakinanaga volleyball, ati “Muzaze kudufasha kuvidura firigo.”
Nari mvuye mu Bufaransa, imyenda yo nari mfite ihagije, ahubwo ikintu cya mbere twahise dukora, nahise nimuka. Nari narongoye umwaka ubanziriza, narongoye nkiri umunyeshuri. Noneho ubwo ahantu madamu yabaga nari naramusize n’abana duhita twimuka tujya kuba mu nzu ya Caisse Sociale ku Kacyiru. Nyuma y’umwaka umwe ni bwo niguriye imodoka yanjye.
Amb Habineza wambaye ikoti ry’umukara ubwo yarangizaga amashuri yisumbuye mu Byimana
IGIHE: Imodoka ya mbere waguze yari bwoko ki?
Habineza: Yari Mazda 323. Ka siporo keza cyane.
IGIHE: Icyo gihe yari ihagaze angahe?
Habineza: Nta bwo yageraga kuri miliyoni. Nari naguze iyakoze ariko y’umuntu w’umuzungu wari uyivanye i Burayi, ari nziza cyane rwose.
IGIHE: Wigeze gukora gutangiza ubucuruzi bw’amakaloni yitwa Pasta Joe. Byarangiye gute?
Habineza: Urumva nazanye igitekerezo ndashora, nzana igicuruzwa. Ndagikoresha ndanacyamamaza, abantu baragikunda, noneho ba bandi bo hagati baza kurangura iwawe bakajya gucuruza, ubwa mbere urumva ngo oya, banza uduhe, tugurize cyangwa uduhe make tugende ducuruze.
Bamaze kuzikunda, umuntu akaza akakubwira ati “ndishye amakarito 100.” Agahita agaruka ati “ya makarito arashize, reka mbe nguhaye amafaranga y’amakarito 100 mbe ntwaye 200” agahita abura.
N’ubu hari abo duhura nkamubwira nti “ese amafaranga yanjye ko utayanyishyuye?” Ubu noneho bose bafite COVID-19, urebe nyuma y’imyaka ingahe.
IGIHE: Muri make wabaye ubihagaritse?
Habineza: Nabaye mbihagaritse. Mu by’ukuri icyo ni cyo kibazo. Abatwara ibicuruzwa b’abanyabinyoma.
IGIHE: Ni he ubona uramutse ushoye imari washyira amafaranga yawe? Cyangwa se wagira umuntu inama yo gushora…
Habineza: Ni mu ikoranabuhanga. Na bwo ariko ukareba ikintu gikenewe.
IGIHE: Reka twinjire muri politiki. Ubundi uba Minisitiri, wabimenye gute?
Habineza: Aseka… Bagutumaho. Hasigaye nk’umunsi umwe bakakubwira bati “wagiriwe icyizere.” Ugira ikibazo. Ariko noneho icyo kibazo kiba iyo noneho bitangajwe.
Ujya kubona ukabona abantu bose baguhamagaye, n’utari usanzwe aguhamagara ukabona yaguhamagaye, ukabona IGIHE kirakwanditse, nyine umara nk’iminsi ujagaraye […] ubutumwa bugufi…
Njye icyo gihe rwose ndabyibuka hari ubukwe bwari kwa muzehe, mushiki wanjye yari afite ubukwe, abantu baza no kunshaka mu bukwe ngo tuganire (Interview).
Kuba minisitiri ni inshingano zikomeye, kuba mu bantu nka mirongo itatu bayobora igihugu, ntabwo ari ibintu byoroshye. Iyo wumvise izo nshingano nyine, urabanza ukumva bikomeye. Ahasigaye ukavuga uti “icyabaye cyabaye, noneho ndabikora gute?”
N’ikindi gisekeje, uza gutangira kuri IGIHE, baguha igihe cyo kwimenyereza, akazi kose urimenyereza, ariko hariya ntabwo wimenyereza. Mu gitondo batangira kukubaza n’ibyabaye udahari.
IGIHE: Bajya bavuga ko umunsi wa mbere umenya ko ubaye Minisitiri, ngo wahise ubwira abantu uti mufate icyo mushaka… ni byo?
Habineza: [Aseka] Ikigusetsa ni uko muba nari mu rugo iwanjye, icyari gisekeje n’ubundi byari ibirori kubera ko yari isabukuru y’umugore wanjye.
Rero urumva ko nta bandi bantu, keretse wenda nyuma kubera ko nakoraga muri Bralirwa, n’ubundi babyumvise byarabatangaje, babonaga ngenda muri ka gikumi mu gitondo babona nje muri V8, ni icyo.
IGIHE: Ni irihe somo wigiye muri politiki mu nshuro ebyiri wagizwe Minisitiri?
Habineza: Politiki, ikintu nabonye burya ni uko ubonwa. Ukuntu abantu bakubona, uko bagutekereza, bishobora guhindura ibintu byinshi. Ni ukuvuga, ni akantu gato gashobora kugukiza cyangwa kukwica. Kukwica si ukuvuga gupfa, ariko nyine kwica izina ryawe.
IGIHE: Ikintu gikomeye waheshejwe na politiki ni ikihe?
Habineza: Icyo nzi ni uko aho naciye hose, mpavana ubunararibonye, kandi mpavana abantu. Buriya ni cyo kintu cya mbere.
Nk’ubu muri telefoni yanjye mfitemo abantu barenga ibihumbi bitandatu, nta telefoni njya nsiba, hari n’abo ndeba ngasanga ndacyafite ngo 08, kandi hari 078.
IGIHE: Hari ingorane twigeze kumva wahuye nazo zijyanye no kuzana ba Samuel Eto’o mu Rwanda muri gahunda za One Dollar Campaign
Habineza: Ndatekereza ni cyo gihe namaze amajoro atatu ntasinzira. Byatangiye numva bizoroha, ariko nyine kubishyira mu bikorwa bikagorana.
Urumva kuvana Eto’o icyo gihe yari Abidjan, ikipe ya Côte d’Ivoire ya ba Drogba na ba Touré bagiye muri Burkina-Faso, abandi ba Song n’abandi bo bari Douala, rero kugira ngo bose ubahurize hamwe, ubazane mu minsi y’imibyizi, kuko muri weekend ntibashoboraga kuza kubera ko mu makipe yabo bagombaga kuba basubiyeyo.
Ni Eto’o twabikoranye, yari yambwiye ati “wowe, uzarebe ukuntu umunsi twaje gukinira muri Afurika, mu gihe tutari twasubirayo, umunsi umwe turawuguha tuze.”
Indege nari nizeye igira izindi gahunda, nshakisha indege ntazi n’aho iri muri Côte d’Ivoire, yagombaga kuza ije muri Kenya, abakinnyi bose mbahamagara kuri telefoni, nkababwira nti “mujye gushaka umupilote” umupilote na we akaba arabuze, byari bisekeje ariko si njye wabonye birangiye. Kandi birangira neza. Ariko ni nk’ibyo navugaga, byansigiye abantu beza tuziranye n’ubu Didier Drogba, Yaya, bariya bose turacyaganira.
Aha ni mu 2014 ubwo Amb Habineza yarahiriraga kuba Minisitiri w’Umuco na Siporo
IGIHE: Nka Eto’o mwari mwaramenyanye mute?
Habineza: Twamenyanye yaje gukina hano. Icyo gihe yari yaje akinira Cameroon, igihe Cameroon yaje gukinira hano mu Rwanda, nari Minisitiri wa Siporo noneho turaganira ndamubwira nti ariko se tuzarebe ukuntu twakora umukino w’abakinnyi bose b’Abanyafurika.
Ati “Icyo ni igitekerezo cyiza. Nababwira tukazaza, nibura tukamenyekanisha n’igihugu cyanyu.” Ni uko byagenze.
IGIHE: Mwarabishyuye
Habineza: Oya. Iyo tubishyura se twari kuyabona? Ndibuka rwose hari igihe twashakaga kuvuga ngo Zidane, aduca miliyoni y’amadolari, wenyine kugira ngo aze!
IGIHE: Yagombaga kuba aje mu biki?
Habineza: Kuza akajya hariya agasuhuza abantu, gusa. Bariya bakinnyi barahenda. Byari muri kiriya gihe nyine na ba Eto’o bazaga mu 2009. Ni we nari nagerageje.
Miliyoni y’idolari, ni ukuvuga miliyali y’amanyarwanda! Twari kuyavana he se? Ariko abandi baje nta giceri na kimwe twabatanzeho keretse kubacumbikira. Kandi kubacumbikira n’amahoteli yose yarwaniraga kubacumbikira. Urumva Serena yagize amahirwe yo kumva ngo Eto’o araye muri Serena, Didier Drogba arayemo.
IGIHE: Uribuka umunsi ubonana na Perezida Kagame amaso ku maso bwa mbere?
Habineza: Ni muri 94 tariki ya 03 Mata. Twari twagiye gukina Volleyball najyanye n’ikipe yanjye ya Volleyball y’i Nyamirambo, tujya gukina i Byumba n’abana bo mu Nkotanyi, ariko umukino urangiye abandi baratashye njye nsigarayo. Ni na zo Mana nagize, ni cyo cyatumye ndokoka Jenoside kuko yatangiye ndi ku Murindi.
IGIHE: Umuntu utarabonana nawe amaso ku yandi, wamubwira ko ari umuntu umeze ute?
Habineza: Wubaha akazi, uzi kwiyoroshya. Hari igihe twigeze kujyana muri Amerika, turi kumwe n’abantu bakomeye, baravuga ngo barashaka ko abaganiriza. Yajya kuvuga agahaguruka, nkavuga, ese ko Perezida aguma ahaguruka? Ubona abubashye, na bo ubwabo birabatangaza.
Amb Habineza avuga ko yahuye na Perezida Kagame bwa mbere mu 1994, kuva ubwo yamubonye nk’umuntu ukunda akazi kandi wiyoroshya
IGIHE: Tugana ku musozo, hari ibintu by’amatsiko abantu baba bibaza ku muntu, wibuka umunsi wa mbere ujya mu ndege?
Habineza: Ndabyibuka. Nari ndangije amashuri yisumbuye. Noneho ngeze mu rugo, ubwo nyine twakoze, ikirori twishimye, Papa aramfata anshyira ku ruhande we na Mama, bampereza ibahasha. Ndayifungura nsangamo, itike y’indege. Uzi ahantu nari ngiye? Muri Amerika.
Tekereza kuva i Kanombe kuri ka kabuga kanganaga urwara ukagenda ukagwa John F. Kennedy International Airport i New York. Narannyuzuritse bitabaho, Icyongereza cy’abanyamerika [cyarangoye]. Nitwaga ko nzi Icyongereza ariko navuga bakanseka bakayoberwa ibyo mbabwiye.
IGIHE: Hari ubwoba abantu bagira iyo binjiye mu ndege bwa mbere. Wowe ntabwo wagize?
Habineza: Oya, njyewe urumva, umusaza yajyaga ajya mu ndege kera, yarabanje ampa amasomo. Ati “Rero urumva bimeze gutya, ugereyo ufate umukandara wambare”.
Hari umuntu twari twajyanyeyo, uzi ka kantu bazana ngo umuntu yihanaguze. Aragafata, arakamira agira ngo ni ako kurya, kandi ari ako kwihanaguza. Ariko nyine kunnyuzurwa biba ahantu hose.
IGIHE: Ni nk’ikihe kintu uzi abantu bagutekerezaho ariko bitandukanye n’ukuri
Habineza: Babona nkunda gusetsa bakagira ngo mu kazi ntabwo ndi-serieux. Icyo kintu kibaho, ariko abo dukorana barabibona, mu kazi, nta mikino.
Ibyo binyibutsa rimwe nkiri muri minisiteri, nkigera muri minisiteri, abakozi bose ndababwira nti muze, ndabasohokana dusangire. Turasangira tunabyina, ndabihorera ariko nari nzi aho mbategeye. Saa munani mbona bamwe batangiye gusinzira, ndavuga nti dushobara gutaha.
Saa 7:00 za mu gitondo se, nasanze ndi njyenyine mu kazi! Mbwira ku marembo hariya kuri Stade Amahoro, ndababwira ntihagire n’umwe winjira. Ngo “eh, ngo twari turi kumwe nimugoroba”. Twari turi kumwe ariko, ntabwo twari mu kazi. Isaha yo kujya mu kazi, akazi ni akazi. Mugomba kuhagera saa 07:00.
IGIHE: Hari ibihe umuntu anyuramo ariko bikarangira bimunejeje ku buryo abyibyuka agaseka…
Habineza: Njya nishongora ku bantu, njye iteka mu kazi kanjye, nishyurirwaga ibyo abandi bishyura ngo bikorwe. Nkiri muri Bralirwa no muri Heinkein, mwese mujya mu kabari mukishyura cyangwa na Fanta urayiriha. Ariko njye nahembwaga kugira ngo nzigurishe. Icyo ni kimwe.
Nagize Imana mbona minisiteri y’imyidagaduro nziza, ni minisiteri yanshimishaga cyane. Kubera siporo, kujya kureba Igikombe cy’isi, Champions League. Kuyobora siporo kandi unayikora. Byari byiza, byaranshimishaga. Mwazaga ku kuri stade mwarishye, ariko njye [aseka] nagombaga kujyayo.
Ambasaderi, guhagararira igihugu. Kugira ngo ujye guhagararira igihugu cyawe kandi abandi bishyura ngo bajye kuhasura! Ubwo se urumva atari ibintu byiza! Njyewe ahantu hose nagiye nkora, nagiye mbona ikintu kinshimisha. Kubera ko kitanshimisha nahita nkivamo pe.
Umubyeyi wa Joseph Habineza wanayoboye Inama y’Abaprotestanti aherutse kwitaba Imana
IGIHE: Ni uwuhe mukino wagiye kureba ukagushimisha?
Habineza: Igikombe cy’isi. Narebye umukino wanyuma w’u Bufaransa n’u Butaliyani. Mu Budage mu 2006, cyagihe Zidane akubita umutwe nari mpari! Si ibyo gusa ariko na none hari n’umukino wa Barcelona na Bayern Munich wabereye i Roma mu 2008, igihe Eto’’o atsinda igitego na Messi, na none nabonye Porto na Bayern Munich mu 2010 i Madrid, imikino myiza gusa.
IGIHE: Ubundi ufana iyihe kipe?
Habineza: Mu Rwanda ntabyo mvuga, hanze, mfana Arsenal, noneho nabonye izakina umukino wa nyuma w’igikombe, Yesu ashimwe. Na Barcelona njya nyikunda, bakina umupira mwiza usukuye, uryoshye.
IGIHE: Ni uwuhe murage wumva wasigira buri muntu wese?
Habineza: Guca bugufi, kutiremereza, gukora cyane, kandi kumenya ko nyine, nk’uko nakubwiye, nta joro ridacya, nta mvura idahita.
IGIHE: Umubyeyi wawe yari umupasiteri, wowe urateganya iki?
Habineza: Hari umupasiteri wo muri Nigeria yari Umunye-Congo, yarambwiye ngo, umunsi nzaza gusura u Rwanda nzasanga uri pasiteri. Wenda bizaza, ubwo ni byo bigiye gukurikiraho.
IGIHE: Ni uwuhe murongo wo muri bibiliya ugufasha?
Habineza: Zaburi ya 23, uwiteka ni we Mwungeri wanjye sinzakena.
Source: Igihe.com