IGIHE KIRAGEZE NGO NSHYIRE MU ITANGAZAMAKURU ABANTU BANYAMBUYE: HABINEZA JOSEPH JOE WIGEZE KUBA MINISITIRI MU RWANDA. Ni mu kiganiro kirambuye Celebzmagazine.com twagiranye na Ambassador Joseph HABINEZA uzwi ku izina rya Joe akaba yarahoze ari Minisitiri w’umuco na siporo mu Rwanda adusangiza umubabaro asoje umwaka ndetse atangiranye 2018 afite yatewe n’abamwambuye mu bucuruzi bw’amakaroni akora.
Habineza Joe ukunze kurangwa n’ibinezaneza
Ni nyuma y’amakuru menshi yakunze kumvikana ko Ambassador HABINEZA JOE yaba yarahunze igihugu abandi bati yinjiye mu bucuruzi aradandaza. Celelebzmagazine twagendereye Ambassador HABINEZA JOE aho yarari muri siporo yo gukina Tenis, nuko aho ayisoreje tugirana ikiganiro kirambuye ahanini cyibanze kungingo nyinshi ziandukanye zirimo politiki, imibereho myiza, imyidagaduro, ubukungu n’ibindi bitandukanye.
Joe yatangiye atubwira ukuntu akunda umukino wa Tenis kubera ko ngo utuma umuntu amera neza akagira ubuzima buzira umuze akaba amaze imyaka myinshi ayikina aho yayitangiye mu mwaka wa 2000, agashimangira ko Tenis ari siporo wakina kugeza ugeze mumyaka y’ubusaza kuko yo idasaba imbaraga nyinshi nk’izisabwa muyandi ma siporo.
Umunyamakuru asa n’umuca mu ijambo buninss yanyu yo gucuruza amakaroni, ese yarakomeje? Yarahombye? Igeze he kuki?
“Iyo ibintu bigitangira bigenda buhoro buhoro, ariko ubungubu buri munsi ni isomo, bwambere bon nagiye mpura n’abantu, ikintu cyambere nabonye gikomeye cyane muri iki gihugu na… ni confiance, mubucuruzi harimo aba escrots benshi cyane, harimo aba escrots umuntu uza ukamuha produits zawe yarangiza akakwambura, ntagire n’isoni, mugahura ukaba ari wowe ugira isoni zo kujya kumubaza uti uzanyishyura ryari, harimo ibintu byo kwambura cg byo kumva ko abantu bagomba kurya imitsi y’abandi, icyo kintu kirimo muri business yo mu Rwanda, ni cyo kintu numva…, niryo somo nabonye”.
Nonese ni umwe? Ni babiri? Byabagendekeye gute muby’ukuri nimba atari ibanga?
“Ni benshi, ni benshi, ni benshi. Urebye abantu kugiti cyabo bishyura ibintu bafashe kandi bakwizeza ibitangaza ni bacyeya, icyo kintu cyarantangaje kandi kirababaje.Kubera ko tuba twicaye hariya hejuru turi ngo mu buyobozi ntitumenya réalité iba hasi hariya, njyewe narayibonye ni ibintu usanga bibabaje cg wenda nabo ukaba usanga bavuga bati uyu muntu…ikintu cyambere ntabwo bamenya ko ari business umuntu arimo gukora, ahari nimba baramenyereye ko muhura hariya ngo mfasha cg iki? Business ntabwo ifasha umuntu cyeretse croix rouge, rero nkubwo…igihe nikigera narabihoreye hari igihe kizagera ngahamagara itangazamakuru ngatangaza amazina yabo nkabashyira kukarubanda.Ariko rero abantu nkabo ntanisoni bagira kuko uramutangaza akagenda akemera ni nka za ntuza za bihehe zumva induru ngo izo ni zo mpundu zabo”.
Ni umwe mubakunda gukina Tenis
Ese ntushobora gusanga icyo kibazo cy’ubwambuzi muri business ari mwe cyabayeho gusa ahandi ntacyahageze?
“Reka daaa nagiye nganira n’abantu benshi bakambwira ko ariko bimeze muri iyi minsi, usanga ni si umwe si babiri, byabaye umuco ni cyo kibazo, icyo kintu rero ni ikintu giteye ubwoba, nyine Leta yo ubungubu wumvise ingamba bafatiye ku bantu banyereza umutungo wa Leta ariko urumva nabo ni benshi, noneho tekereza kubera ko baba batinya Leta, abanyarwanda ikibazo nkabongabo ntabwo baba bumva ko haba ikintu cyo kuba honnête, kumva ko ugomba gukoresha ukuri, oya, ni ugutinya amategeko, ubwo se gutinya amategeko, donc igihe umuntu yumva ko atakurusha ingufu cg ikindi kindi ukamwambura, nicyo gituma usanga abaturage bagatoye.
Ese nk’abo bantu bakwambuye bitwaza icyo bari cyo cg ni ubwambuzi busanzwe?
“Ntabwo yakwitwaza icyo aricyo kuko ni ukuza akandeba akavuga ati uyu muntu ubanza namurya, namukiriraho agira Ubuntu urumva, ni umuntu mwiza, akaza akakubeshya, akakwereka ibintu byose, mugatangira gukorana, wajya kumwishyuza ntafate telephone yawe, mwanahura ngo ejo,ejo,ejo. Nkubu hari umuntu nahaye ibintu bya Miliyoni eshanu agomba kubinyishyura nyuma y’ukwezi mu kwa cumi na kumwe kwa 2016 nanubu ntabwo aranyishyura, aba ambwira ngo mucyumweru gitaha mucyumweru gitaha,…ubungubu bwo yarambwiye ngo ni kuwa gatanu azanyishyura”.
Ese ibyo ntibishobora kugira ingaruka kuri ejo hazaza h’iterambere ry’ Rwanda?
“Ni byo nakubwiraga nyine, icyo kintu ni nacyo kibazo dufite, ntabwo iterambere dufite n’ukuntu iterambere mu muco wacu rimeze biratandukanye, birababaje cyane rwose kubona, ugasanga umuntu, ugiye gutya ukareba …nkubu cyagihe duhura narimfite telephones ebyiri, bazibiye umunsi umwe, hariya hahandi wigeze kunsanga, ku iduka ndimo guparika, ibirahuri bifunguye, telephone ziri kuntebe iri iruhande rwange,noneho numva umuntu akubise hano hirya, ndamureba, ngo ngo ko warungonze?nti uhhhh nkugonga gute se? Ubwo mugihe mbiivuga arahindukira mbona umuntu ahise yirukanka, ndebye nti telephone ntizari zihari ra?Ninjira mu iduka ngo mbabaze, bati wazisohokanye, tuyihamagaye ibanza gucamo bigeze aho bayivanaho, urumva rero ibintu nkibyongibyo,…ubundi urabona baravuga ngo qui vole un oeuf vole un boeuf, umntu wia akantu gatoya, igi ashobora no kwiba inka,noneho rero reba akwibye telephone, ugasanga abantu babigize business, akakwiba Letroviseur akayijyana hariya muri Tarinyota, ukajya kuzigura kandi ari izawe bazikwibye, ibyo bintu bizahagarara ryari? Ni gutyo utuntu duto duto twerekana tugasebya igihugu, igihugu cyacu twirirwa dukurura aba Investors n’abaki…agahura n’ikintu nk’icyongicyo, ukibaza???
Joseph ngo abo yahaye ibicuruzwa banze kumwishyura
Ese iyo mwitegereje mugakora ubusesenguzi n’ubunararibonye bwanyu mubona mwene abo bantu utwo tugeso badukomora hehe?
“Ni ugushaka kubaho uko batareshya, niba umbonye ndimo kunywa bière nawe ugashaka kuyinywa kandi ntamafaranga ufite, ntabwo…ibyo ntibishoboka.Niba ubonye mfite imodoka…nkubungubu hari ikintu gisigaye kinsetsa, naranabisomye, hari n’ahantu nabibonye kuri Instagram, ubungubu usanga ikintu abantu bose bigejejeho usanga umukobwa wese muhuriiye mu mujyi, uranywa iki?Ndanywa Champagne…champagne…umuntu aratega moto yarangiza akanywa champagne, gutega moto si ukugirango agende yumva akayaga,…ejo bundi turi ahantu kubwato, abantu baraza ohhhh tugurire champagne….what??? Ari bhumbi 150, mbagurire champagne??? Urabona njyewe ndimo kunywa bière isanzwe ngo ninjye kugura champagne…so icyo kintu rero, iterambere ni ryiza, kugira plan ni byiza ariko nanone gukora, gukora ntushake gukira kuby’utakoze cg kugirango urye iby’ubuntu.Ikintu navuga, nagira inama abanyarwanda, please, dukore, tutitangiriye itama, ibishoboka byose duhinduke”.
Gusa umuntu yavuga ngo pole mwihangane kubyakubayeho byose…
“Hahahahaaaa!!! Gusa icyo ni nacyo kinansetsa rero!!umuntu uramubaza… ngo ihangane…Nihangane what?? Yakwambuye… ngo buretse ihangane, ihangane…kandi aza kugutakira akwaka ibintu ntiyigeze akubwira ngo ihangane, ati bizane ngo ejo, ejo…n’amasezerano akandikwa, mukandika agasinya n’abagabo bagasinya yarangiza akakwambura”.
Ubu wenda mu Kinyarwanda cyiza cg nimba atari cyiza ntabwo mbizi, umuntu yavuga ko wahombye?
No,ntabwo ari uguhomba icyo navugaga parce que, iki nicyo umuntu agomba kumenya, ntabwo umuntu ashyira amagi yose mugatebo kamwe, urumva,so ntabwo nahombye, uretse gusa ko nabonye ko gukorana business ‘abanyarwanda ugomba guhidura abantu ugomba gukorana nabo.
Yakunze guhura kenshi n’itangazamakuru ashimangira impinduka mu myidagaduro
Dusoje umwaka wa 2017, turagira ngo utubwire muri macye icyo ugusigiye…
Habineza Joe ati “Uyu mwaka muby’ukuri warangiye neza habayemo ibikorwa byinshi, uyu mwaka wari munini ariko nanone hari ibyo ugeraho, hari ibyo utageraho icyangombwa ni uguhora ufite espoir/icyizere ukavuga uti ej hazaba heza kurushaho.”
Joe akomeza avuga ko nubwo muri uyu mwaka wa 2017 habaemo ibyiza bynshi, ngo n’ibibi nabyo byarabaye gusa ngo ntakunda kubyibuka kuko biramubabaza, gusa iyo ahuye nikintu kibi akuramo isomo, naho ikintu kiza kimubayeho akavuga akongeramo imbaraga ngo ynere gukora icyiza kurushaho.
Ese ni iyihe migabo n’imigambi utangiranye uyu mwaka mushya wa 2018?
“Uyu mwaka wa 2018 mfite za program nyinshi, ndashaka kugira ngo nanjye ngumye ntere imbere, kandi nteze imbere umuryango wanjye kandi nanjye niteza imbere nteza n’imbere abo dushobora gukomeza gukorana twahura tugahuza.”
Nk’umuntu wahoze ari Minisitiri w’umuco siporo wakurikiraniraga hafi ibigendanye n’imikino mu Rwanda, kuba mumpera za 2017 harabaye amatora y’uzayobora FERWAFA bikarangira atabonetse aho Nzamwita Vincent de Gaulle yakuyemo candidature ye naho Rwemarika ntabashe kubona amanota amwemerera kuyiyobora, Ese ibintu nka biriya bivuze iki?
“Bibaho, bibaho mubuzima, ubwo ni ukuvuga yuko umuntu wagombye kuyiyobora ntaraboneka ariko muri Miliyon 12 z’abanyarwanda tutabura umuntu uyobora football yacu, ubwo rero ni ukuvuga ko bafite umukoro abantu bo muri football aba perezida b’amakipe ndetse n’abakunzi bayo kugirango barebe bazitoremo umuntu wumva yashobora kyoora umupira w’amaguru mu Rwanda akawuteza imbere.”
Inkuru yanditswe na Emmanuel Sibomana afatanyije na Abdou Bronze
Source: http://celebzmagazine.com/