Umukandida w’ishyaka ry’aba-démocrate muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joseph Robinette Biden Jr. nyuma y’iminsi ine amatora y’Umukuru w’Igihugu abaye, byemejwe ko ariwe watsinze Donald Trump bari bahanganye nyuma yo kwegukana itsinzi muri Leta ya Pennsylvania ikamuhesha kugira amajwi 270 aba asabwa kugira ngo umuntu atorerwe uyu mwanya.
Amajwi 20 yaturutse muri Leta ya Pennsylvania niyo yahesheje itsinzi Biden nyuma y’iminsi rwambikanye hagati ya Donald Trump. Bitandukanye n’uko abandi byagendaga, Trump yahise yandika ku rukuta rwe rwa Twitter ko ariwe watsinze, aho kugira ngo ahamagare uwo bari bahanganye amushimira.
Amajwi yo muri Pennsylavania yari ahagije ngo Biden atorerwe Perezida nubwo hari izindi Leta zitararangiza kubarurwa amajwi kandi nazo akaba ayoboye zirimo Georgia, Arizona na Nevada. Naramuka azitsinze, bishobora kurangira agize amajwi 306.
Biden w’imyaka 78, niwe uzaba ubaye Perezida wa Amerika ukuze kurusha abandi mu gihe azaba arahira muri Mutarama umwaka utaha. Atowe mu gihe Isi n’igihugu cye by’umwihariko biri mu bihe bidasanzwe by’icyorezo cya Coronavirus, n’imanuka rikabije ry’ubukungu riheruka mu myaka hafi 90 ishize.
Ni intsinzi yitezweho kugarura Amerika mu ruhando mpuzamahanga aho Donald Trump yavanye iki gihugu mu miryango imwe n’imwe ikomeye ku Isi nk’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) n’intambara z’ubucuruzi n’ibindi bihugu zishingiye ku guteza imbere inganda z’imbere muri icyo gihugu.
Ni akazi Biden asa nk’umenyereye kuko yabaye Visi Perezida ku ngoma ya Barack Obama.
Kuva ku munsi w’amatora Trump yavugaga ko yatsinze, byanatumye nyuma yo kwanikirwa na mugenzi we ahita akomeza gutanga ibirego agaragaza ko hari uburiganya bwabaye.
Ibi bisobanuye ko nubwo igikorwa cyo kubarura amajwi cyarangira, bizasaba indi minsi kugira ngo uyu mugabo yemere kuva muri White House kuko Urukiko rw’Ikirenga ruzabanza kwemeza koko ko yatsinzwe.
Biden agiye kuba Perezida wa 46 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, azaba afite Visi Perezida wa mbere mu mateka ya Amerika w’umugore by’umwihariko w’umwirabura, Kamala Harris.
KURIKIRA UKO IBARURA RY’AMAJWI RYAGENZE MBERE Y’INTSINZI YA BIDEN:
19:05: Abashyigikiye Biden basazwe n’ibyishimo mu bice bitandukanye ku Isi aho kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusa. Aha ni mu gace ka Ballina muri Ireland aho ubu bari kubyina intsinzi ya Biden.
19:00: Yifashishije urukuta rwe rwa Twitter, Biden yashimiye abanyamerika bamugiriye icyizere, avuga ko azakomeza gusigasira icyizere bamugiriye.
18:30: BIDEN NI PEREZIDA WA 46 WA LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA
Nyuma yo kwegukana amajwi 20 yo muri Leta ya Pennsylvania, Joe Biden atorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka Perezida wa 46 atsinze Joe Biden. Ibarura ry’amajwi riracyakomeje ariko Biden yakwije amajwi 270 asabwa kugira ngo umuntu atorwe.
Ni ibyishimo muri Amerika.
17:20 Ubutumwa bwa Trump kuri Twitter bwashyizweho ibimenyetso ko buyobya
Ibintu ntabwo bikomeje kugendekera neza Donald Trump kuri Twitter, kuko ubutumwa bwe bumaze iminsi bushyirwaho ikimenyetso (flagged) nk’ubugamije kuyobya no kujijisha rubanda.
Kuri uyu wa Gatandatu, ubutumwa bune bwa Trump bwashyizweho icyo kimenyetso. Ni ubwagaragazaga ko amajwi yibwe muri Leta nka Pennyslavania aho akomeje kwanikirwa na mugenzi we Joe Biden.
16:00: Trump akomereje urugamba kuri Twitter
Perezida Trump yongeye kwandika kuri Twitter avuga ko hari uburiganya bw’amajwi bwabaye muri Leta ya Pennsylvania, imwe mu zo yari yizeye gutsinda none ikaba iri hafi kwegukanwa na Biden nyuma yo kumuha umwitangirizwa ukomeye kuva ku wa Kane.
Trump yanditse kuri Twitter ko hari ibihumbi by’amajwi byakiriwe nyuma ya saa mbili z’umugoroba ku wa Kabiri ku munsi w’amatora. Yavuze ko ayo majwi yahise ahindura ibizava mu matora muri iyi leta. Yavuze kandi ko hari andi majwi abayobozi bo muri iyi leta banze ko abarurwa indorerezi zireba.
15:45: Inseko ya Hamala Harris avuga kuri nyirabukwe yatembagaje abantu
Ku mbuga nkoranyambaga hakwiriyeho agace gato k’ikiganiro Hamala Harris ugomba kuba Visi Perezida mu gihe Biden yaba atsinze yigeze gutanga kuri televiziyo yigana nyirabukwe.
Muri icyo kiganiro, aba avuga uburyo yigeze guhura na nyirabukwe, akamufata mu musaya, akamubwira ko asa neza kurusha uko aba agaragara iyo ari kuri televiziyo. Uburyo aba yigana uko nyirabukwe yavugaga icyo gihe nawe byaramurenze araseka aratembagara.
15:30: Trump akomeje kugirwa inama n’abantu benshi
Lars Løkke Rasmussen wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Danemark yagiriye inama Trump. Mu butumwa yanditse kuri Twitter yamusabye kuva ku butegetsi mu cyubahiro mu gihe yaba atsinzwe amatora.
Yakomeje agira ati “Warakoze ku biganiro bidaca ku ruhande mu myaka ine ishize”.
15:00: STOP THE COUNT, amagambo Trump yanditse kuri Twitter yabaye iciro ry’imigani
Amagambo atatu, Stop the Count, Trump yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter asaba ko ibikorwa byo kubarura amajwi bihagarara kubera ibyo yita uburiganya, yatumye ku mbuga nkoranyambaga abantu bamuha urw’amenyo karahava.
14:30: Abayobozi bamwe batangiye guhamya intsinzi ya Biden
Mu gihe nta muntu uremezwa nk’uwatsinze aya matora, Minisitiri w’Intebe wa Fiji, Frank Bainimarama, yabaye umuyobozi wa mbere wifurije Biden intsinzi.
Yanditse kuri Twitter ubutumwa bushimira Biden ku bw’intsinzi anabuherekesha amagambo ajyanye na gahunda yavuze ko azashyiramo ingufu mu gihe azaba atowe zo kurengera ibidukikije mu kwita ku mihindagurikire y’ikirere.
14:00: I New York mu gace ka Greenwich baraye babyina intsinzi
Ibirori byiswe “Donald Trump is Done Party” byari byahuruje urubyiruko rwinshi rwo mu gace ka Greenwich i New York rwishimira ko Biden ari kugana ku ntsinzi imwinjiza muri White House nka Perezida wa 46 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
13:30: Muri Pennsylvania hamaze kubarurwa amajwi angana na 96%, asigaye bizafata “iminsi” kugira ngo nayo kuyabarura birangire.
13:00: Ku muntu wumva ko iby’amatora yo muri Amerika birambiranye, ihangane haracyari kare…
Hari andi matora yabaye muri Amerika bigafata igihe kinini kugira ngo hamenyekane uwayegukanye, kitari iminsi ine nk’ishize ahubwo amezi n’amezi.
Nko mu 2000, byafashe iminsi 35 kugira ngo urukiko rwemeze ko Al Gore yatsinzwe, ko George W Bush ariwe Perezida. Hari nyuma y’uko Gore arwiyambaje nyuma yo kutishimira uko amajwi yabaruwe muri Leta ya Florida.
Si icyo gihe gusa byabayeho kuko mu 1876 bwo byafashe amezi ane kugira ngo nabwo Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko yari yashyizweho yemeze ko Rutherford Hayes ariwe wegukanye intsinzi ahigitse Samuel Tilden.
12:30: Rupert Murdoch nawe yateye umugongo Trump
Rupert Murdoch ni umwe mu bantu bubashywe cyane mu itangazamakuru ryo muri Amerika. Ni we nyir’ibitangazamakuru bikomeye nka Fox News, New York Post na Wall Street Journal. Nka Fox News kuva ku munsi wa mbere, bizwi neza ko ari umuzindaro wa Trump, ku buryo n’iyo yaba aryamye, abanyamakuru bayo bashobora kumuhamagara akabyuka akabitaba.
Gusa muri iyi minsi y’ibarura ry’amajwi, birasa n’aho ibi binyamakuru byose byatangiye gutegura ababikurikira ko bakwiye kwakira ugutsindwa kwa Trump.
Laura Ingraham, umwe mu banyamakuru ba Fox News wari inshuti ikomeye cyane ya Trump yatangaje amagambo agaragaza igisa n’umurongo mushya iki gitangazamakuru cyafashe. Yasabye Trump kwirinda kuruhanya ahubwo agasigasira ibyo yagezeho maze akemera ko yatsinzwe.
Ati “Niba igihe cyo kwemera ibyo aribyo byose byaba byavuye muri aya matora kigeze […] Perezida Trump akwiye kubikora n’umutima utuje kandi ushikamye.”
Ingraham yagiriye inama Trump ko kwemera ibyavuye mu matora ari kimwe mu bintu byiza kandi bikomeye azaba akoze mu gutuma Amerika ikomeza gutera imbere.
Abanyamakuru ba Fox News bakomeye bose birinze kuvuga ku birego bya Trump by’uko ari kwibwa amajwi, ahubwo babiharira we n’abandi bo mu ishyaka rye.
Ku rundi ruhande, Trump nawe yarabibonye ko amazi atari ya yandi. Mu kirego ukuriye ibikorwa byo kwiyamamaza bya Trump yatanze ku wa Gatanu, harimo aho yikoma Fox News.
Matt Morgan ukuriye ibikorwa byo kwiyamamaza bya Trump ubwo yavugaga kuri Leta ya Arizona, yanenze Fox News na Associated Press byatangaje ko iyi leta yegukanywe na Biden.
Fox yafashije cyane Trump mu 2016 kugira ngo yegukane amatora, ubu birasa n’aho iri gutegura abantu kugira ngo bave mu murongo yari imazemo imyaka ine.
12:00: Ikarita igaragaza uko amajwi ahagaze muri Leta ya Pennsylvania
11:30: Kumenya Perezida watowe biracyagoranye
Amajwi 270 niyo asabwa kugira ngo umukandida abashe gutorerwa kuyobora Amerika. Biden arahabwa amahirwe cyane kuko ari nawe uri imbere muri leta enye muri esheshatu zisigaye, ariko haracyari urugendo rurerure rwo kubarura amajwi.
Muri Pennsylvania asabwa gutsinda akegukana amajwi yaho 20 ubundi akagwiza amajwi yose asabwa. Gusa ubuyobozi bw’iyi leta bwatangaje ko amajwi asigaye bishobora gufata “iminsi” kugira kuyabarura birangire.
Ku rundi ruhande, muri iyi leta, Biden arusha Trump amajwi 28.883. Muri Arizona ho amurusha 29.861, Nevada akaba 22.657 naho Georgia ho ni 7.248 gusa ubuyobozi bwatangaje ko hazongera kubaho igikorwa cyo kubarura amajwi bundi bushya kubera iki kinyuranyo gito kirimo.
11:00: Mu matora y’Abasenateri naho aba- Démocrate bari imbere
Usibye amatora y’Umukuru w’Igihugu yashyuhije abantu imitwe, muri iki gihugu hari gukorwa n’andi matora arimo ay’abagize Inteko Ishinga Amateko. Nko mu matora y’Abasenateri, ishyaka ry’Aba- Démocrate ari naryo Biden abarizwamo rimaze gutsindira intebe 48 mu gihe aba- Républicain bo bamaze kubona intebe 47.
Hari leta zimwe na zimwe zishobora kuzakomeza gushakisha abagomba kuba Abasenateri kuko ho nta mukandida n’umwe wagize amajwi asabwa. Urugero ni Georgia.
10:30: Intera hagati ya Biden na Trump muri Leta ya Georgia ikomeje kwiyongera
Ibintu byose kugeza ubu biri kugenda nk’uko Biden abyifuza kuko muri Leta ya Georgia akomeje kuza ku isonga mu majwi, ndetse buri munota agashyiramo ikinyuranyo kinini hagati ye na Trump.
Mu ijoro ryakeye, Biden yari imbere ho amajwi arenga ibihumbi bine mu majwi angana na 99% amaze kubarurwa.
Ubu iki kinyuranyo cyahindutse kuko kigeze ku 7248. Iyi leta ifite urufunguro rukomeye ku muntu ushaka kuba Perezida wa Amerika kuko ibarirwa amajwi 16. Ni ahantu ubusanzwe hegukanwaga n’ishyaka rya Trump.
10:00: Ibihumbi by’impapuro z’itora byaburiwe irengero
Ikigo cy’Iposita muri Amerika cyatangaje ko mu isesengura cyakoze, cyasanze hari ibihumbi by’impapuro z’itora z’abantu batoreye mu rugo bakazohereza bifashishije iposita zaburiwe irengero.
Iki kigo cyavuze ko bishoboka ko haba harabayeho kwibeshya kw’abakozi b’iposita bajyanaga izo mpapuro, kubera gukora bihuta bakibagirwa kubanza kubaruza mu buryo bw’ikoranabuhanga ko inyandiko bazigejeje aho zigomba kugera.
Bivugwa ko hari impapuro zaburiwe irengero zigera ku bihumbi 150.
Donald Trump nawe yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter avuga ko hari amajwi y’abasirikare yaburiwe irengero muri leta ya Georgia.
09:30: Abayobozi bakomeye muri White House batangiye gutera umugongo Trump
Nyir’ibyago imbwa ziramwonera! Kuva ku wa Gatanu ubwo Trump yari amaze kwanikirwa muri Leta ya Georgia na Pennsylvania, benshi mu bantu be bo hafi basanzwe bakora muri White House batangiye kutamwikoza.
Umwe mu bajyanama ba Trump yabwiye itangazamakuru ati “byarangiye”. Gusa nawe ntazi niba Trump aza kwemera ko yatsinzwe.
Imwe mu mpamvu abantu bo hafi ya Trump batangiye kumutera umugongo, ni uko yavuze ko amajwi yajemo uburiganya ariko ntagaragaze ingingo abishingiraho, ibintu byafashwe nko gutesha agaciro demokarasi yimakajwe muri Amerika.
Abahungu babiri ba Donald Trump, Don Jr na Eric, nabo banenze abantu bo mu ishyaka ry’aba- républicain umubyeyi wabo abarizwamo, bamutereranye muri uru rugamba rwo gushaka uko yisubiza intebe y’Umukuru w’Igihugu.
Imfura ya Trump, Don Jr, yashinje iri shyaka kurangwa n’intege nke. Umuvandimwe we Eric nawe yunze mu rya mukuru we avuga ko abatoye batazigera na rimwe bibagirwa uburyo hari abantu batereranye Trump.
Bamwe mu bantu bakomeye mu ishyaka rya Trump barimo nka Senateri wa Utah, Mitt Romney hamwe na Guverineri wa Maryland, Larry Hogan, banenze Trump bavuga ko ibyo ari gukora ari ugutesha agaciro inzira ya demokarasi yimakajwe muri Amerika.
Eric usanzwe ari mu bajyanama ba Trump, we yabwiye abashyigikiye umubyeyi we aho yari mu Mujyi wa Atlanta ati “Ndatekereza ko ikintu kimwe Donald Trump yakora muri aya matora ari ukurwana urugamba urwo arirwo rwose kugeza ku rupfu.”
Ikarita igaragaza leta abakandida bombi bagiye begukana. Iza Trump zigaragazwa n’ibara ry’umutuku mu gihe iza Biden ziri mu ibara ry’ubururu. Izo amajwi atarajya hanze ziri mu ibara risa n’ivu.
09:00: Imiterere ya Guverinoma ya mbere ya Biden
Itsinda rya Biden bivugwa ko ryatangiye imyiteguro yose iganisha ku buryo bwo guhererekanya ubutegetsi mu gihe intsinzi iri gukozwaho intoki.
Umwe mu bayobozi ba mbere bazashyirwaho na Biden ashobora gutangazwa mu cyumweru gitaha nk’uko byatangajwe na New York Times.
Bivugwa kandi ko mu rugo rwa Biden habera ibiganiro bigamije kureba uburyo indi myanya nayo yazashyirwamo abayobozi cyane harebwa inzego zo hejuru.
Andi makuru avuga ko Guverinoma ya Biden ishobora kuzaca agahigo mu mateka ya Amerika ko kuba irimo abantu b’ubwoko bwose. Bivugwa ko igomba kuzaba irimo abagabo, abagore, abaryamana bahuje ibitsina, Abirabura, Abazungu, abo muri Aziya n’andi moko yose.
Mu byihutirwa cyane, ni ugushaka umuntu ugomba kuba Umuyobozi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, ndetse Guverinoma yo ishobora gutangazwa mu mpera z’uku kwezi.
08:30: Uko bihagaze mu majwi kugeza ubu
Kuva ku munsi wa kabiri nta jwi na rimwe ririyongera ku majwi rusange kuko leta esheshatu zisigaye zose zikiri mu bikorwa byo kubarura amajwi. Gusa usibye Alaska na North Carolina, izindi zose Biden niwe uri imbere mu majwi.
Mu majwi rusange, aracyafite 253 kuri 213 ya Trump. Ugomba gutsinda asabwa nibura amajwi 270.
08:00: Byagenda bite Trump yanze kuva muri White House?
Nta na rimwe byari byabaho mu mateka ya Amerika ko Perezida utsinzwe yanga kuva muri White House, gusa Umuyobozi ukomeye muri iki gihugu utatangajwe amazina yabwiye ‘News Week’ ko biramutse bibaye Trump cyangwa undi mu Perezida akanga kurekura ubutegetsi, hakwifashishwa imbaraga z’umurengera.
Ati “Abashinzwe Umutekano w’Umukuru w’Igihugu bamusohora, bamufata nk’undi wese wigabije White House. Aramutse avuze ko atazava muri White House, bazamusohoramo bishobora no gusaba ko bakoresha imbaraga kugira ngo bamusohoremo.”
07:30: Ku ivuko rya Trump, bari kubyina intsinzi ya Biden
Muri Leta ya New York aho Trump avuka, abantu bari mu mihanda babyina intsinzi ya Biden, bishimira ko Trump agiye kuva ku butegetsi. Iyi Leta muri aya matora yegukanywe na Biden mu gihe hari benshi bakekaga ko Trump ashobora kubona amajwi yayo nk’ahantu afite ibikorwa byinshi kandi akomoka.
06:30: Biden yatangiye gutekereza ibyo azibandaho natorwa
Mu gihe Joe Biden akomeje kuza imbere mu bwiganze bw’amajwi, yatangaje ko yatangiye kuganira n’abantu batandukanye ku bintu byihutirwa bikenewe gukorwa mu gihugu mu maguru mashya.
Ati “Ejo, njye na Senateri Harris twagiranye inama n’amatsinda y’impuguke mu bijyanye n’ubuzima hamwe n’ibijyanye n’ubukungu ku izahara ryabwo iki gihugu kirimo. Icyorezo nk’uko mubizi kiri gukaza umurego mu gihugu hose. Ubwandu buri gutumbagira. Bikekwa ko dushobora kubona ubwandu bw’abantu ibihumbi 200 ku munsi, ndetse n’impfu ziri gusatira abantu ibihumbi 240 bapfuye. Hari intebe ibihumbi 240 ziriho ubusa muri Amerika.”
06:00: Biden yatangaje ko yiteguye intsinzi ku bwiganze bw’amajwi
Biden yagejeje ijambo ku baturage ba Amerika, avuga ko nubwo bitaremezwa ko ariwe wegukanye umwanya w’Umukuru w’igihugu ariko imibare aricyo iri kwerekana kugeza ubu.
Ati “Turaza gutsinda. Murebe ibyabaye kuva ejo. Mu masaha 24 twari inyuma muri Georgia ariko ubu turi imbere kandi turaza gutsinda muri iriya leta. Mu masaha 24 twari inyuma muri Pennsylvania, ariko ubu turaza gutsinda muri Pennsylvania. Ubu turi imbere, turi gutsinda muri Arizona, turi gutsinda muri Nevada kandi intera yacu yikubye kabiri muri Nevada. Turi mu murongo wo kuza kwegukana amajwi 300. Kandi murebe imibare ku rwego rw’igihugu, turaza gutsinda ku bwiganze, igihugu cyose kituri inyuma.”
05:30: Biden agiye kugeza ijambo ku baturage ba Amerika
Joe Biden agiye kugeza ijambo ku baturage ba Amerika, aho ari bube ari mu Mujyi wa Wilmington muri Leta ya Delaware.
Iri jambo rije nyuma y’aho akomeje kwanikira Trump muri Leta ya Pennsylvania yitezweho kumuha intsinzi. Ubu ikinyuranyo kiri hagati ye na mugenzi we ni amajwi 27000.
05:10: Biden ayoboye muri leta enye muri esheshatu zisigaye
Kugeza ubu, Biden ari imbere mu majwi muri leta enye muri esheshatu zisigaye. Gusa biramusaba gutsinda muri leta imwe ya Pennsylvania ubundi akegukana umwanya w’Umukuru w’Igihugu.
05:00: Mu Mujyi wa Philadelphia ibarura rirakomeje
Umujyi wa Philadelphia ugomba kugena uwatsinze muri Leta ya Pennsylvania ibarura ry’amajwi rirakomeje ndetse abashinzwe iki gikorwa, bari gukora ubutaruhuka. Gusa amajwi yo muri iyi leta ashobora gufata undi munsi atarajya hanze kuko igice kigezweho ari icy’abantu batoye bakoresheje iposita kandi gisaba ubushishozi bwinshi.
04:50: Biden aracyari imbere muri Leta ya Nevada
Muri Leta ya Necada, hamaze kubarurwa amajwi angana na 91%, gusa Joe Biden ari imbere ya Donald Trump aho amurusha amajwi 22.657.
Ibice byinshi by’icyaro muri iyi leta byatoye Trump gusa Biden ari gutsinda cyane mu bice bituwe cyane.
04:45: Muri Arizona amajwi ya Biden yatangiye kugabanuka
Mu ibarura ry’amajwi mu duce dukomeye two muri Leta ya Arizona, intera Biden yari yahaye Trump yatangiye kugabanuka.
Mu majwi yabaruwe mu gace ka Maricopa, Biden afite 1.004.003 mu gihe Trump we ari 950.503. hari ikinyuranyo cy’amajwi 29.861 hagati y’aba bagabo bombi, gusa cyari kinini kurushaho mu minsi itatu iheruka.
04:40: Trump ntazagaragara mu ruhame muri iyi weekend
Kuri gahunda y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Amerika yo muri iyi weekend, nta hantu na hamwe hagaragara ko Trump azagaragara mu ruhame, wenda ngo ageze ijambo ku baturage.
Gusa bishobora guhinduka akaba yagaragara mu ruhame agira icyo avuga kuri aya matora. Ku rundi ruhande, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu yanditse ubutumwa bwinshi kuri Twitter yamagana aya matora.
04:35: Biden akomeje kwanikira Trump muri Leta ya Pennsylvania
04:40: Kanye West ntararenza amajwi ibihumbi 60
Umuraperi Kanye West nawe wiyamamaje nk’umukandida wigenga akajya ku rupapuro rw’itora muri leta 12, kugeza ubu amaze kubona amajwi angana n’ibihumbi 60 muri miliyoni 160 zitabiriye amatora.
Ubwo yavaga gutora yahise yandika ku rukuta rwe rwa Twitter ati “Kanye 2024”, ashaka kugaragaza ko azongera guhatana mu 2024. Uyu mugabo yahatanye mu ishyaka rye yashinze yise “Birthday Party”.
Biden akeneye gutsinda muri Leta ya Pennsylvania gusa kugira ngo yizere kwinjira muri White House nka Perezida wa 46 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kuva ku gicamunsi cyo kuwa Gatanu yakomeje kwanikira Trump aho ubu hagati ye n’uyu mugabo hamaze kujyamo intera y’amajwi 27130.
Mu majwi aheruka kujya hanze yo mu gace ka Allegheny angana na 9288, Biden yagize 7300 mu gihe Trump yagize 1875.
04:30: Muri Leta ya Michigan mu Mujyi wa Detroit, abashyigikiye Trump bigabije imihanda, barigaragambya karahava bafite ibyapa bishimangira ko muri aya matora habayemo uburiganya.
Muri bari muri iyi myigaragambyo harimo abantu bafite ibisa n’imbunda (ntibizwi neza niba ari imbunda za nyazo cyangwa se niba ari ibikinisho). Gusa kugeza ubu, hari impungenge ko mu gihe Trump yatsindwa hashobora kuvuka imvururu zikomeye muri iki gihugu.