Uyu mwana w’umukobwa Jessica nawe ibi ashobora kubizira niba atatumwe n’azo. Ibi n’ukunenga ubutegetsi kandi utinyutse wese kuvuga ibitagenda mwese muzi uko bimugendera. Erega Imana irakora igakoresha abantu umuntu utakekaga ukabona ahagurutse mu bandi akoze cg avuze ibintu by’ubutwari. Jessica hano yavuze ukuri ibiri muri ruriya Rwanda biteye isoni. Ubuse nk’ibyo yavuze biatandukaniye he na byabindi bavugaga ku ngoma ya Habyarimana ngo bahagurutsaga abana b’abatutsi mu mahsuru?
Jessica ati mukumire ikirunga kitaraturika kuko n’uku bitangira. Bibanza gututumba nyuma bigaturika. Ati mwirirwa mutubwira ngo twirinde ibi twirinde ibi, niba hari ikintu kigomba guhuriramo bamwe abandi ntibahagere ibyo bintu N’ibiki? Aho ibi bintu bigana nihehe? Niba hari umunyeshuri utemerewe kubijyamo yamubwiwe n’iki? Yamurebeye kuki? Nk’uko twirirwa tubyigishwa tunabishishikariza abana tubabwira ngo mwirinde ibi bintu, niba kw’ishuri bagerayo bamwe bagakora ibi abandi ntibabikore ibyo bintu n’ibiki? Hakabayeho gufasha abo bana no kwitabwaho ariko ntibabigeze mu kigo. Abo bana baracyafite ubwonko butarakura neza niba ubwiye umwana uti twese turi abanyarwanda nagera kw’ishuri bamubwire ngo wowe ntiwemerewe kujya aha, ibyo bintu n’ibiki?